Leta y’u Bubiligi igiye kugaba igitero ku Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yamaze guteguza Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza ko naramuka atagiye mu biganiro bihuza bose ,ko abasirikare b’u Bubiligi bazahita binjira mu Burundi ku ngufu Nyuma y’aho inama ya AU inaniwe gufata umwanzuro wo kohereza ingabo za MAPROBU zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burundi, Leta y’u Bubiligi yamaze kwiyemeza […]

Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Rwampara ngo bamaze amezi 2 batazi umushahara

Abaforomo n’Abaforomokazi kimwe n’abandi bose bakora mu kigo nderabuzima cya Rwampara barabogoza nyuma y’amezi bamaze badahembwa, bitewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa ubuyobozi bw’ikigo bwayakoresheje mu nyungu zabwo bwite. Abakozi mu kigo nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bamaze amezi abiri (2) […]

Abimukira bava muri Afurika Israel itifuza ngo boherezwa muri Uganda n’u Rwanda

Hagiye gushira hafi umwaka, igihugu ca Israel giha amafaranga abimukira bava mu bihugu bya Afurika bakajya kuba mu bindi bihugu nanone byo muri Afurika. U Rwanda na Uganda bikaba bishyirwa mu majwi ko byakira izo mpamvu ariko ku ruhande rwabyo nta na kimwe cyemera ko cyakira aba bimukira. BBC dukesha iyi nkuru ivuga yabashije kuvugana […]

Raporo nshya y’impuguke za Loni irashinja u Rwanda gutoza impunzi ngo zikure perezida Nkurunziza ku butegetsi

Raporo y’ibanga yashyikirijwe Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda gutoza impunzi z’Abarundi hagamijwe gukura ku butegetsi perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Iyi raporo yakozwe n’impuguke za Loni yabashije kubonwaho kuri uyu wa Gatatu n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, igizwe n’ubuhamya bukomeye bushinja u Rwanda kwivanga mu bibazo by’u Burundi. Iyi […]

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato. Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 3 Gashyantare, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa […]

Kinshasa: Hatangiye urubanza rwa Germain Katanga wari uherutse kurekurwa na CPI ngo ajye kurangiriza igihano iwabo

Urubanza rwa Germain Katanga uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo ajye kurangiriza igihano cye iwabo, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare I Kinshasa, aho ubutabera bw’iwabo nabwo bumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mitwe yitwaje ibirwanisho. Germain Katanga na bagenzi be batanu bareganwa bakurikiranweho ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu […]

Abahoze mu ishyaka CNDD FDD bakaza kuvamo bashinze ishyaka rirwanya Perezida Nkurunziza

Abahoze mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD — FDD bakaza kurivamo nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza atangarije ko azategeka manda ya gatatu, ndetse bakagira n’ibindi birego byinshi barega iri shyaka, bishyize hamwe bashinga ishyaka rirwanya ubutegetsi. Ishyaka aba bagabo n’abagore bashinze baryise PPD — Girijambo. Iri shyaka rigizwe ahanini n’inararibonye zahoze mu […]

Bujumbura: Bane bakomerekeye mu bitero bya grenade byagabwe ku iposta no kuri Lumitel

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abantu bane bari bamaze kumenyekana ko bakomerekeye mu bitero 3 bya grenade byagabwe kuri uyu wa gatatu ku iposta no kuri Lumitel, mu mujyi wa Bujumbura. Ibisasu bibiri byaturitse mu kanya gashize ku isaha ya 12h15, ikindi cya gatatu giturikira nyuma y’iminota 20 ahakunda guparika imodoka zitwara […]

Gicumbi: Mu kagezi ka Waruhara hatoraguwe umurambo w’umusore w’imyaka 18

Mu Murenge wa Shangasha wo mu Karere ka Gicumbi mu kagezi kitwa Waruhara hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Bahati wabonwe n’umwana w’umukobwa. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Nk’uko byemejwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Shangasha, Sindayigaya Celestin, ngo uwo murambo wabonwe ku mugoroba wo kuri […]

Burundi : Leta yongeye guhigisha uruhindu abakoze kudeta yaburijwemo muri Gicurasi

Parike nkuru y’u Burundi kuri uyu wa kabiri yongeye gusaba amahanga afite abantu bashatse gukora kudeta mu Burundi mu matariki ya 13 na 14 Gicurasi 2015 ikaza kuburizwamo kubata muri yombi yarangiza ikabashyikiriza ubutabera bw’u Burundi. Ibi ni ibigaragaza n’inzandiko ndetse n’ababafashije bose gufatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi bakabazwa ibyaha bakoze. Umunyamabanga Mukuru w’urukiko rw’ikirenga […]

Perezida Obama agiye kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga

Madame Hillary Clinton uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aturutse mu ishyaka ry’abaharanira Demokarasi aravuga ko aramutse atowe yagira Perezida Obama yaba asimbuye kuba Perezida w’urukiko rukuru rw’igihugu. Ibi ni ibyo yatangaje ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umuturage ubwo yari ari kwiyamamaza muri leta ya IOWA. Uyu muturage yabajije niba Hillary aramutse atowe […]

Burundi: Hari abatangiye gusaba ko itegeko nshinga rivugururwa umubare wa manda za perezida ugakurwamo

Gusubiramo itegeko nshinga n’andi mategeko, kurushaho gukunda igihugu, ubutabera bukora neza,gushinja u Bubiligi kwica Louis Rwagasore, n’ibindi ni bimwe mu byagarutsweho n’abitabiriye inama y’umushyikirano mu Burundi yateraniye mu Gatumba kuwa 29 Mutarama 2016. “Mutange imyanzuro yatuma habaho ubutegetsi bwemewe kandi bwubashywe na buri wese. Ni ukuvuga demokarasi irambye”. Ibyo nibyo komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura ibi […]

Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

​Mu gihe gito, Polisi y’u Rwanda izohereza abapolisi 70 biyongera ku basanzwe mu gace ka Malakal ho muri Sudani y’Epfo, aho bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu(UNMISS). Igenzura ry’aba bapolisi rikaba rizakorwa mu minsi itanu uhereye kuri 2 Gashyantare n’impuguke y’umupolisi ukomoka mu gihugu cya Norvege witwa Annette R.Johansen, ikaba yaroherejwe […]

Amerika ngo iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’itabwa muri yombi rya bagenzi ba Imam Mugemangango wakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe n’itabwa muri yombi rya bagenzi ba Imam Muhammad Mugemangango uherutse kuraswa n’umupolisi ubwo yageragezaga gutoroka. Imam Mugemangango wari wungirije Imam mukuru w’umusigiti wa Kimironko, yakekwagaho gushaka abarwanyi bo kujyana mu mutwe wa Islamic State ukorera mu gihugu cya Syria. Umuvugizi wa department ya leta muri Leta Zunze […]

Abapolisikazi baguye mu butumwa bw'amahoro muri Haiti barashyinguwe

Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu. Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) nk’abajyanama(IPOs), bishwe barasiwe mu […]

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’abaganga

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, ari nabyo rukumbi bizobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe, kuri ubu biravugwa ko byugarijwe n’ikibazo cyo kubura abaganga aho bivugwa ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabyo. Ibi ngo bikaba byaraje bikurikira icyemezo cya minisiteri y’ubuzima yafashe abaganga batatu muri batanu ikabohereza mu bindi bitaro ari byo […]

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Nyuma yo gutabwa muri yombi ari kumwe na mugenzi we mu kwezi kwa Nyakanga 2015 akekwaho ubufatanyanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi , Bwana Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32, ukomoka mu Karere ka Gasabo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho (consultant) kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe […]

Gasabo: Abajura bibasiye abaturage barabatemagura

Muri ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri mu Kagari ka Kirenga, Umudugudu wa Runyonza mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo abajura baraye batemaguye bamwe mu baturage bahatuye. Ibi ngo bikaba byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2016. Mu kiganiro yagiranye na […]

Uganda:Hashyizweho imitwe isa neza nk’imbonerakure cyangwa Interahamwe

Mu gihe muri Uganda bitegura amatora ya Perezida agomba kuba muri uku kwezi kwa kabiri icyoba gikomeje kuba cyose bitewe n’ishingwa ry’imitwe itandukanye ya gisivile ariko yitwara gisirikare.Guverinoma ya Uganda n’imiryango itegamiye kuri leta baravuga ko yaba leta ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bombi bashinze imitwe y’abasivili yitwara gisirikare bashinzwe kugarura umutekano mu gihe cy’amatora. […]

Uganda: Gen. David Sejusa mu rukiko rukuru rwa gisirikare

Abantu batari bacye basesekaye ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa 02 Gashyantare aho bagiye kumva urubanza rwa Gen. David Sejusa. Mu bitabiriye uru rubanza hakaba harimo abo mu muryango we, inshuti, abamushyigikiye ndetse n’itangazamakuru. Gen. Sejusa ari mu maboko y’ubutabera aho mu rukiko ashobora gushinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano n’ikinyabupfura […]

Burundi : U Burusiya n’u Bushinwa mu guteza akaduruvayo mu Burundi

Hashize iminsi hibazwa igituma akaduruvayo kadashira mu Burundi ndetse n’igituma Perezida Nkurunziza atava ku izima ngo arekure ubutegetsi. Mu nama iheruka y’umutekano ya ONUyashyize ku mugaragaro ko ibibazo bibera mu Burundi bikururwa n’u Burusiya n’u Bushinwa. Mu nama y’umutekano ya ONU yabereye i New York mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka Umwe mu bategetsi […]

Karongi: Hafashwe imodoka yari yikoreye litiro 420 za mazutu zibwe kompanyi y'Abashinwa

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi yafashe litiro 420 za Mazutu zari mu majerekani 21, zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka umuhanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) […]

RDC : Abantu 36 barakekwaho ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Goma

Abantu 36 bavugwaho ibikorwa by’iterabwoba no gufungwa binyuranye n’amategeko barasabirwa kuzanwa imbere y’ubutabera bakabazwa ibyo bakoze. Hashize icyumweru ba bantu 36 bafungiye mu kigo cya gisirikare. Uburyo bafashwe n’uburyo bafunzwe ngo binyuranye n’amategeko agenga itabwa muri yombi ry’abafatiwe ku rugamba. Aba bantu bose bavugwaho kuba baragabye ibitero ku kibuga cy’indege cya Goma hari muri kamena […]

RCAA yahakanye ko indege yari itwaye impapuro z’amatora zizakoreshwa muri Uganda yabanje guhagarara i Kigali zigapakururwa

Umugenzuzi w’urwego rushinzwe indege za gisivili rw’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko indege yari itwaye impapuro z’amatora zizifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabanje guca i Kigali mu Rwanda mbere yo gukomeza yerekeza muri Uganda. Guhakana aya makuru bije nyuma y’uko havuzwe ubugambanyi hagati y’abategetsi ba Uganda n’u Rwanda bwo kwiba amajwi mu matora […]

Burundi: Ahitwa Kinywabi hagaragaye ubwato bwari buturutse muri Congo bwikoreye ibirwanisho bya leta

Hari ibirwanisho byinjiye mu gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru gishize binyujijwe mu Kinywabi, aho byari bije biturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abatungwa urutoki mu kwinjiza ibi birwanisho harimo Gen. Major. Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika n’umuyobozi wa Camp Chinois, bakaba bari bahagarikiwe na Gen. Prime Niyongabo, uyobora ibiro bikuru bya […]

Huye: Urubyiruko rwasabwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubutwari

Kwimakaza umuco w’ubutwari bushingiye ku kubaha no kubaka igihugu, ni bimwe mu byasabwe abitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari, cyane cyane aho ibi byasabwe cyane urubyiruko. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu nzu mberabyombi y’Akarere ahari hateraniye abenegihugu batandukanye barimo n’urubyiruko. Nk’uko byagarutsweho na Gervais BIZIRAMWABO mu kiganiro yatanze, yasabye urubyiruko kurangwa no kwimakaza indangagaciro zo […]

Uganda: Mu gihe hitegurwa amatora abadipolomate b’abanyamahanga bahawe gasopo

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora ya perezida mu gihugu cya Uganda atangire, guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere yahaye gasopo abahagarariye ibihugu byabo ibasaba kutivanga mu bibazo bya politiki byayo. Umuvugizi wa guverinoma, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko guverinoma yatumiye indorerezi mpuzamahanga zizakurikirana aya matora, hakaba nta mpamvu abadipolomate b’abanyamahanga […]

Kigali:Barishimira kubona utwabo nyuma y’ amezi 7 bazi ko rwiyemezamirimo yabaziritse ku katsi

Bamwe mu bakozi bakoreye rwiyemezamirimo Mugenga Fabien binjiza amahoro y’ isuku rusange mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana bakorera kompani yitwa Abisanga Gicumbi Ltd ubu barishimira ko uyu rwiyemezamirimo yabishyuye amafaranga yabo kandi ngo imibereho igiye kuba myiza dore ko bamwe bari bihebye bazi ko batazayabona aho bamwe bari banajyanye ikibazo cyabo mu itangazamakuru. […]

Imodoka y’akataboneka Col.Kadhafi yapfuye yifuza ko abaturage be bazajya bagendamo

Mbere y’uko apfa yishwe n’abatarifuzaga ubutegetsi bwe, uwahoze ari perezida wa Libya, Moummar Kadhafi, hari ubwoko bw’imodoka yifuzaga ko abaturage be bajya bagendamo yari yarise Saroukh el-libya. Iyi modoka ijya kumera nk’igisasu cya rocket yafatwaga nk’igiye kugaragaza impinduramatwara mu mateka y’imodoka yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batarenze 5. Ubwoko bwa mbere bw’iyi modoka bwubatswe […]

Abantu bagera kuri 200 bari ku rutonde rw’abari kwigwaho ngo bashyirwe mu ntwali

Abantu bagera kuri 200 nibo bari kwigwaho n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) kugirango bazashyirwe mu byiciro by’Intwali z’u Rwanda. Uru rwego ruravuga ko urutonde ruriho abantu 200 yaruhawe n’abaturage batandukanye bagendeye ku bikorwa byagaragaje ubutwari bwabo, bamwe muri bo bakaba barapfuye ariko hakaba n’abakiriho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Deo Nkusi, yavuze ko […]

Uganda: Amama Mbabazi aravugwaho gukodesha satellite azifashisha mu kugenzura uko igikorwa cy’amatora kizagenda

Nk’uko Yesu Kristo yabwiye intumwa ze muri Yohani 14:1 ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere.” Umukandida ku mwanya wa perezida John Patrick Amama Mbabazi, nawe yakunze kubwira abayoboke be aho yagendaga yiyamamaza ko ikibazo cy’amajwi bakimurekera. Yakunze kubabwira ko bamwizera, ariko ibyo yashakaga kuvuga nuko kuri ubu yamaze gukodesha za satellites zo kuzagenzura […]

Jakaya Mrisho Kikwete yagizwe intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe muri Libya

Uwahoze ari perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete , yagizwe intumwa idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri Libya, umwanya asimbuyeho Dileita Mohamed Dileita ukomoka muri Djibuti wari umaze imyaka 2 kuri uyu mwanya. Gushyira Jakaya Kikwete kuri uyu mwanya ngo biragaragaza ubushake Afurika Yunze Ubumwe ifite mu kugarura amahoro muri iki gihugu cyo mu majyaruguru […]

Abakuru b’ibihugu bya Afurika byasezeye mu rukiko Mpuzamahanga rwa ICC

Abakuru b’ibihugu bya Afurika banzuye ko ibihugu byabo bidakwiye gukorana n’urukiko mpanabyaha rwa La Haye ruzwi nka ICC. Impamvu aba bakuru b’ibihugu bafashe iki cyemezo ngo ni uko uru rukiko rubonerana abanyafurika cyane rukirengagiza abazungu. Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yaberaga I Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro gikuru […]

Karongi: Umusore w’imyaka 18 yasanzwe mu nzu yiyahurishije umushumi w’inzitiramubu

Umusore w’imyaka 18 witwa Ndayamenye Jean de D’Amour wari utuye mu mudugudu wa Gashali, akagali ka Birambo mu murenge wa Gashali ho mu Karere ka Karongi yasanzwe mu nzu iwabo yapfuye aho hakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima. Bamwe mu baturage bakeka ko yaba yiyahuye abitewe n’ibiyobyabwenge, ariko umubyeyi we, Kampongo Claudine avuga ko atazi icyaba […]

RDC: FARDC iravuga ko yirukanye FDLR mu birindiro byinshi byayo ikivuganamo babiri

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zabashije gutsimbura abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR mu bice byinshi byo muri Teritwari ya Lubero na Walikale nka Buleusa, Rusamambo, Mizinga, Rusoha n’ahandi mu rwego rw’ibikorwa byo guhiga aba barwanyi bimaze icyumweru bitangiye. Umuvugizi wa w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike […]

USA yamennye amabanga imaranye imyaka 7 y’uburyo FDLR yinjiye mu Burundi.

Nyuma y’imyaka 7 bikomeje kugirwa ibanga Leta zunze Ubumwe za Amerika ziryumyeho ku mabanga zari zifite y’uburyo FDLR yinjiye mu Burundi, Kuri ubu Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe imibanire mpuzamahanga byashyize ahagaragara ubutumwa bwohererejwe Hillary Clinton mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Email yo mu 2009 imenyesha […]

Komisiyo y’amatora ngo ntizatera inkunga abiyamamaza

Nyuma y’aho bamwe mu bakandida mu matora y’ibanze ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri bagaragaje ko badafite ubushobozi buhagije bwatuma babasha kwiyamamaza, bityo bagasaba inkunga, Komisiyo y’ igihugu y’ amatora iratangaza ko nta mafaranga yateganyije izagenera abakandida biyamamariza imyanya itandukanye mu matora y’inzego z’ibanze, ikabasaba kwikora ku mufuka mu gihe cy’ibyo bikorwa. Ibi ni […]

Burundi : Leta yatsinze igitego muri AU

Inama y’amahoro n’umutekano ya Afurika yunze ubumwe yananiwe gufata umwanzuro ukwiye wemerera ingabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe MAPROBU kuza kugarura amahoro mu Burundi.Ibi bikaba byafashwe n’igitego leta y’u Burundi yatsinze mu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU. Ibi byatewe n’uko abakuru b’ibihugu bigize akarere byifashe mu gutora iki cyemezo hamwe n’icyemezo cyo gutorera igihugu […]

Bugesera: Abayobozi b’uburezi baganirijwe ku guha ingufu amatsinda arwanya ibyaha mu bigo byabo

Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mutarama, mu nama yahuje ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, AIP Cyprien Uwitonze, abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’akarere ka Bugesera uko ari 15, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abanza n’ayisumbuye, ushinzwe uburezi mu karere, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere […]

Ubufaransa bwahise buhagarika umubano bwari bufitanye n’igisirikare cy’u Burundi

Ubufaransa bwahagaritse umubano bwari rufitanye n’igisirikare cy’u Burundi, bwawuhagarutse nyuma yaho Leta y’u Burundi yari yafunze abanyamakuru 2 barekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama. Ubwo u Bufaransa bwamenyaga ko abo banyamakuru bafunzwe mu Burundi, Laurent Fabius,MInisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yari yasabye ko abo banyamakuru bafungurwa mu maguru mashya. […]

Nyuma yaho Donald Trump yiswe umusazi, yananeguwe na bagenzi be biyamamazanya kuyobora USA

Abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka ry’abarepublicans muri Leta zunze ubumwe za Amerika baneguye Donald Trump unaherutse kwitwa umusazi na Perezida Mugabe wa Zimbabwe. Donald Trump yaneguwe na bagenzi be nyuma yaho yangiye kwitabira ikiganiro cyari kubahuza kuri television mu ntara ya Iowa. Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Trump yanze kwitabira icyo kiganiro cya […]

Nyamagabe:Hakorewe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ku wa 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye muri aka karere kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano. Ubu bukangurambaga bwakorewe ahantu hatandukanye mu mirenge yose igize aka karere uko ari cumi n’indwi. Aho iki gikorwa cyabereye […]

Gicumbi:Abaturage bahamya ko aho stade ya Gicumbi igeze iteye isoni n'agahinda-AMAFOTO

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko stade y’aka karere yangiritse cyane bikomeye bitewe no gusaza,bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu isanwa ryayo. Stade y’aka karere ka Gicumbi iherereye mu kagali ka Nyarutarama umurenge wa Byumba ,ikaba ari imwe muri stade zo mu gihugu bigaragara ko yangiritse cyane. Uku kwangirika kugaragarira […]

Minisitiri Sheikh Musa Fazil arakangurira abashinzwe umutekano mu bamotari kugira uruhare mu kuwubungabunga

​Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi. Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabivuze tariki ya 29 Mutarama, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’ukwezi y’abashinzwe umutekano w’abatwara […]

Perezida Nkurunziza ngo yaritswemo n’amashitani asanzwe asenga

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Jean Minani, perezida w’ishyaka Sahwanya Frodebu Nyakuri mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo z’i Burundi aho yagarutse ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abarundi ahamya ko bukorwa na Perezida Nkurunziza n’abambari be. Dr Jean Minani yagarutse cyane ku rugendo rw’intumwa za Loni 15 zari zaje mu Burundi mu cyumweru gishize, ko zakiranwe […]

Perezida Kagame n’umufasha bari muri Ethiopia mu nama rusange ya AU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, bageze i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 aho bitabiriye inama ya 26 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU. Iyo nama yitabiriwe n’abaperezida n’abaminisitiri bagize ibihugu 54 bya AU, izibanda ku ntambara, imvururu n’ibindi byugarije umugabane wa Afurika muri iki gihe. […]

Burundi : Hatahuwe ibyobo 5 bitabwemo abantu

Hashize iminsi bivugwa ko hari abantu barigiswa na leta y’u Burundi bagatabwa mu byobo rusange biri hirya no hino mu Burundi. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 ibitangazamakuru bitandukanye byanditse bivuga ko hari ibyobo bishyinguyemo abantu abategetsi b’u Burundi barabihakana ariko kuri ibimenyetso simusiga biragaragaza ayo makuru y’ibyo yaba ari impamo. Ishyirahamwe mpuzamakungu riharanira uburenganzira […]

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano. Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage […]

Biravugwa ko M23 yongeye kwisuganya ngo ifashe Gen.Niyombare guhirika Perezida Nkurunziza

Mu mpera z’umwaka wa 2013,nibwo inyeshyamba za M23 zatangaje ko zitsinzwe urugamba zarwanaga mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo gutsindwa urugamba izi nyeshyamba zakwiriye imishwaro zihungira mu bihugu by’ibituranyi, kuri ubu biranugwanugwa ko izi nyeshyamba zaba zirimo kwisuganya ndetse ko zishobora kuba zifitanye umubano n’indwanyi za Gen. Niyombare Godefroid. Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bo […]

Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na leta y'u Rwanda yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi

Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko ashyigikiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ndetse anayifuriza intsinzi mu mikino ya CHAN irimo. Iyo mikino ikaba iri kubera mu Rwanda. Mu butumwa yatanze anyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko yishimiye intsinzi Amavubi yabonye mbere ndetse anaboneraho gusaba ko Amavubi […]