Gicumbi: Yahereye ku mafaranga 40 none amaze kugera ku arenga miliyoni 3 akesha kudoda inkweto
Hakuzimana Vincent,umugabo w’ imyaka 29 atuye mu mudugudu wa Gatare mu kagali ka Gisuna, mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’ amajyaruguru. Afite umugore n’ abana babiri akaba atunzwe n’umwuga wo kudoda inkweto yatangiye mu mwaka w’2001. Agitangira, Vincent avuga ko yatangiranye amafaranga y’ u Rwanda 40 gusa yaguzemo urushinge n’ […]
Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda
​Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga rirateganya kongera ibikorwa byaryo by’ubukangurambaga no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka hagamijwe gukangurira abatunze ibinyabiziga kumenya imiterere yabyo kugira ngo birinde impanuka z’umuhanda ziterwa n’uko ibyo binyabiziga bitameze neza. Nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda,umuyobozi w’ Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga (MIC),hariho gahunda yo kongera […]
U Rwanda rwatorewe kuba mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano muri AU
Mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bigize umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) bamaze gutorerwa u Rwanda kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano k’uyu muryango. Kakazamara kuri uyu mwanya imyaka. Aya matora yabaye mu masaha ya saa sita yo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mutarama 2016 ku cyicaro gikuru cya AU giherereye muri Ethiopia. Urubuga nkoranyambaga […]
Burundi: Uwahoze ari umuyobozi muri CNDD — FDD yahamije ko leta iri gukora Jenoside
Uwahoze ari umuyobozi mu ishyaka CNDD — FDD ayoboye itsinda ry’abagore bo muri iri shyaka ku rwego rukuru rw’ishyaka Kanyange Genevieve arashinja leta y’u Burundi kuba iri gukora Jenoside binyuze muri gahunda yiswe Kora yashyizweho na Perezida wa Sena y’u Burundi. Kanyange Genevieve wayoboye igihe kirekire abakenyerarugamba( Abagore mu ishyaka CNDD — FDD) aravuga ko […]
FDLR yashimuse imiryango irenga 50 inashumika umusozi wose
Inyeshyamba za FDLR zibarizwa mu mashyamba ya Congo zirashinjwa gushimuta imiryango 50 igizwe n’abantu benshi, ndetse ngo inasiga ishumitse aho bari batuye. Amakuru yatangajwe na radiyo Okapi, ni uko FDLR yakoze aya mahano ku wa kabiri tariki ya 26 Mutarama, mu gace ka Bushalingwa/Ikobo hagati ya Lubero na Walikale (Nord-Kivu). Sosiyeti sivile mu gace ka […]
Pasteur Habimana uyobora FNL Parpehutu arashaka ko Buyoya na Ntibantunganya bafungwa
Uwigeze kuba umuvugizi w’ishyaka rya FNL Parpehutu, ubu akaba ayoboye iryitwa FNL Iragi rya Gahutu Remy yiyamye abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ko nta kindi bagamije uretse kwimika ubwami bw’Abahima mu Burundi. Akaba asaba ko abashaka ko Nkurunziza ava ku butegetsi bakwiye kubanza gukurikirana mu butabera Pierre Buyoya na Sylvestre Ntibantunganya bombi bahoze bayobora u […]
Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30 bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Abo bamotari bibumbiye muri “Cooperative de Taxi Motos de Mukamira” (CTMM) baherewe ubu butumwa mu nama bagiranye ku wa 27 Mutarama na Assistant Inspector of Police […]
Ubu abasirikare benshi ba MONUSCO bakambitse ku mupaka w’u Burundi na Congo
Amakuru akomeje kuva mu gihugu cy’u Burundi, ni uko ubu ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zakambitse ku mupaka w’u Burundi na Congo mu gihe bikekwa ko imirwano ishobora kubura muri ako gace. Mu gihe hari abari bakomeje kwibaza icyateye izi ngabo kuza gukambika ku mupaka w’u Burundi, benshi bakeka ko zaba zishaka […]
Ngo icyaha Col. Tom Byabagamba aburanishwa cyo gusuzugura ibendera nticyariho mu mategeko
Col Tom Byabagamba aravuga ko adakwiriye kuburanishwa icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu ubwo muri Sudani kuko amategeko ahana y’igihugu atigeze ateganya igihano cy’uwakoze icyaha mu mahanga ubwo icyo cyaha cyakorwaga. Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Col. Tom Byabagamba na bagenzi be ku byaha bitandukanye, Col. Tom Byabagamba yasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko atakurikiranwa ku cyaha […]
RDC : Abaturage ba Kiongo bahunze nyuma y’aho leta ifunguriye abantu 5 bafashe ku ngufu
Umudugudu wa Kiongo, uherereye mu birometero 9 uvuye kuri cheferie ya Mulongo muri Territoire ya Malemba Nkulu, abaturage bahatuye kuva ku itariki ya 25 kugeza kuya 27 Mutarama 2016 bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’aho leta ya Kongo Kinshasa ifatiye icyemezo cyo kurekura abagabo batanu bavuga ko bafata ku ngufu abagore. Ingo zigera kuri 300 zigize […]
U Rwanda ku mwanya wa mbere muri EAC mu kurwanya ruswa
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa (Transperency International) yatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba no ku mwanya wa kane muri Afurika yose mu kurwanya ruswa. Muri raporo y’umwaka wa 2015 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa (Transparency International), u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika, no […]
Abagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bamenyekanye banigamba ko bishe abasirikare benshi ba Leta
Nyuma y’imirwano yabaye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 25 Mutarama, bigatangazwa ko ari imirwano yabaye hagayi y’inzego za Leta hamwe n’umutwe w’abantu bitwaje intwaro batazwi, kuri ubu uyu mutwe wigometse kuri Leta wamenyekanye. Amakuru ava muri iki gihugu cy’u Burundi, arahamya ko uwo mutwe w’abigometse kuri Leta ari “Red Tabara” umutwe w’abigometse kuri […]
Itohoza ku byavugwaga ko Gen Laurent Nkunda yarashwe amasasu atatu mu gituza
Nyuma y’amakuru yacicikanye mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga ko Gen Laurent Nkunda yasanzwe yarashwe amasasu atatu mu gituza, aya makuru ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umusingi, mu nkuru cyasohoye muri numero yacyo ya 96 yo kuwa 26 Mutarama-4 Gashyantare 2016, bagaragaza ko Gen Laurent Nkunda atarashwe, ahubwo ko ameze neza. Iki […]
Rubavu: Guhindagurika kw’abayobozi kwatumye akarere kadahigura Imihigo 12
Mu nama Njyanama isoza manda yateranye mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko ihindagurika rya hato na hato ry’abayobozi ryatumye akarere ka Rubavu kadahigura imihigo 12 ikomeye kari kariyemeje guhigura. Njyanama irasaba abayobozi bazatorwa gutangirira ku mihigo 12 isize idahiguwe kubanza kuyihigura indi ikaza nyuma. Abari muri iyi nama, bagaragaje ko imbogamizi zabaye […]
N’ubwo ari kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, Amama Mbabazi yanze gusezera burundu muri NRM
Patrick Amama MbabaziUmukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Uganda yavuze ko nubwo atakiri mu ishyaka rya NRM iri ku butegetsi ngo adateze gutanga ikarita ya NRM kuko nta n’umwe abona yayiha. Uyu mukandida umwe mu bashinze ishyaka rya NRM ndetse akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe umwanya yirukanyweho mu mwaka wa 2014 avuga ko […]
Abasirikare 5 ba leta bishwe abandi 10 barakomereka mu mirwano yabereye Bururi.
Mu mirwano yashyamiranyije abarwanya leta muri Bururi yahitanye abasirikare batanu naho abandi 10 barakomereka. Iyo mirwano ikaba yatangijwe n’ingabo n’abapolisi ba leta bagabye igitero kuri aba barwanyi batavuga rumwe na leta iriho mu Burundi. Iyo ntambara yabereye mu ishyamba rya Bururi rihana imbibi n’umujyi wa Bujumbura. Abaturage bo ku musozi wa Rubimba uhana imbibi na […]
Maj.Desire Uwamahoro ufatwa nk’uwasimbuye Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe, yakozwe mu biganza
Nyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’inkingi ikomeye ya CNDD FDD ndetse akaba n’uwari ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, byakomeje kuvugwa ko Desire Uwamahoro ari we ubu wamusimbuye mu bikorwa byo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Nkurunziza bityo ubu yahawe igihembo cy’ishimwe. Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu niwe watanze ibi […]
Bidasubirwaho, Amerika n’Uburusiya bigiye gupimana imbaraga benshi basesenguramo intambara ya 3 y’isi
Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mutarama 2016 ko igihugu cye gifatanyije n’igihugu cya Turukiya byiteguye gukoresha inzira y’intambara mu gukemura ibibazo biri muri Siriya niba inzira y’ibiganiro ntacyo ishoboye kugeraho. Biden akaba yavuze ko Amerika izafasha igihugu cya Turukiya urugamba rwo kurwanya umutwe […]
U Burundi bushobora kuba bugiye kwirukanwa burundu muri EAC na AU
Mu nama y’abadepite bagize umuryango wa furika y’Uburasirazuba izamara icyumweru yateraniye muri Tanzaniya kuri uyu wa mbere yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi, yasabye ko abadepite bahagarariye Leta y’u Burundi muri EALA bahezwa mu biganiro bisaba ko u Burundi bwirukanwa muri EAC. Ishyirahamwe ry’abunganizi mu mategeko rya EAC (PALU) ndetse n’ihuriro rya […]
FDLR yambuwe abana 355 yakoreshaga mu gisirikare cyayo
Muri raporo yashyizwe hanze na Loni kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016, yagaragaje ko abana 1195 bakuwe mu mitwe y’inyeshyamba zirwanira mu mashyamba ya Congo, 355 ni abakuwe mu mutwe wa FDLR. Aba bana bose uko ari 1195 bari abarwanyi b’inyeshyamba zirwanira mu burasirazuba bwa RDC, bakaba barakuwe muri iyo mitwe mu mwaka […]
Col. Jules Ndihokubwayo yihakanye umutwe wa gisirikare Gen.Niyombare abereye umuyobozi
Mu gihe byatangazwaga Col. Jules Ndihokubwayo yaba ari mu mutwe wa gisirikare FOREBU( Forces républicaines burundaises ) w’abarwanya Leta ya Nkurunziza, yahakanye aya makuru yivuye inyuma ko ntaho ahuriye nawo. Mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igihugu rtnb, Colonel Jules Ndihokubwayo yavuze ko ntaho ahuriye n’uwo mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi buriho, ko uwo mutwe awumva nk’uko […]
N’inka za Data narazitaye nkanswe uwo muturika wanyu “Col Tom Byabagamba”
Mu rubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Brig Gen Frank Rusagara, Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza, Col yongeye kugaragaza ko agaciro aha ikirego cyo guhishira abatunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko katagereranywa n’umubyeyi we wari urembye. Col Tom Byabagamba muri uru rubanza yagarutsweho aho yavugaga ko yahawe imbunda akanga kuzitanga ku bushake. Urukiko rwavuze ko […]
Leonce Ngendakumana yunze mu rya Bagaza J.Baptiste, ko abasirikare ibihumbi 5 ba UA bakwiye kwinjira ku ngufu
Mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje gutsimbarara yanga ko ingabo za UA zoherezwa mu gihugu guhagarika ubwicanyi, bamwe mu banyapolitiki mu Burundi bakomeje gusaba izi ngabo kuza vuba ndetse ko bidakwiye ko zizategereza umunsi Leta y’u Burundi izaba yazemereye, ko zikenewe cyane ngo zihagarike ubwicanyi. Ibi byashimangiwe na Leonce Ngendakumana, Umuyobozi w’ishyaka ADC Ikibiri, uvuga […]
Muhanga: Abagize urwego rwa DASSO barijujutira kwamburwa amapeti bari barambitswe
Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO (District Administration Security Support Organ ) mu karere ka Muhanga bagaragaje ko bababajwe cyane no kwamburwa amapeti bari barambitswe umwaka ushize. Aba bagize uru rwego, batangaje ko bahamagawe n’ubuyobozi bw’akarere, bahageze bamburwa amapeti bari barahawe, akarere kayabambuye kakaba karabatangarije ko ari amabwiriza kahawe na Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Mugengana […]
Umuriro ushobora kwaka hagati ya Burkina Faso na Cote d’Ivoire, ibifaru byashyizwe ku mipaka
Ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi butangiye kugaragara nyuma yaho abahoze mu gisirikare cya Burkina Faso bagabiye ibitero kuri iki gihugu, bakabigaba ahasanzwe hazwi ko ariho habikwa ibikoresho bya gisirikare, ubu bikaba bicyekwa ko Cote d’Ivoire ibifitemo uruhare. Ibi bitero byagabwe ku muhanda Kwame M’Kruman mu gace ka Yimdi bikaba bitangazwa ko ibyo bitero byagabwe n’abahoze […]
Abana barasabwa kugenda banywera amata mu nzira aho kuyagemura batazi uko asa-Hon Gatabazi JMV
Nyuma y’ igihe kirekire mu karere ka Gicumbi kari mu ntara y’ Amajyaruguru hagaragara ikibazo cy’ imirire mibi kandi aka karere kaza mu turere twa mbere mu gihugu mu dufite umukamo mwinshi , ubu ubuyobozi bwafashe umwanzuro w’ uko abana bagiye gushishikarizwa kujya bagenda banywera amata mu nzira aho kuyageza aho bayagemura dore ko akenshi […]
Gicumbi: Mu kwezi kumwe mu mudugudu umwe ku myaka imwe umusore wa kabiri yiyahuye mu buryo bumwe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira iryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutarama umwaka wa 2016 ni bwo hatangajwe inkuru y’ urupfu rw’ umusore Itangishatse Patrick. Hari mu masaha ya saa atanu ashyira saa sita z’ ijoro ubwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 21 wabanaga na nyirakuru mu mudugudu wa Mukeri,akagari […]
Burundi : Perezida Nkurunziza yanze kuva ku izima ku iyoherezwa ry’ingabo za MAPROBU
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yaraye ashwishuje intumwa za ONU mu Burundi ko nta ngabo y’amahanga ikenewe ku butaka bw’u Burundi kuko igihugu kihagije ku mutekano. Mu rugendo rw’amasaha make bamaze mu mugi wa Bujumbura intumwa za ONU 15 zakomeje urugendo rwazo zigana I Gitega kubonana na Perezida Pierre Nkurunziza ari naho atuye. Mu byo […]
Burundi : Urubyiruko rurahigwa bukware
Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu Burundi, ubu amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko urubyiruko cyane cyane abasore bagize uruhare mu myigaragambyo mu kwezi kwa kane umwaka ushize batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungirwa ahantu hatazwi abandi bakarigiswa. Ngo abenshi muri aba batabwa muri yombi ntibazi ibya politiki ntan’iyo bagezemo . Ngo […]
Abazunguzayi bakorera mu nkengero z’ isoko rya Gicumbi bararira ayo kwarika bemeza ko basora ariko bakirukanwa mu isoko
Bamwe mu bacuruziza mu nkengero y’ isoko rya Kijyambere rya Gicumbi bazwi ku izina ry’ Abazunguzayi baravuga ko basora amafaranga 200 bita imisoro yashyizweho ariko ngo ntibarenza saa yine z’ amanywa kuko inzego zicunga umutekano muri iri soko zibashushubikana ndetse n’ ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Uku gushushubikanwa kandi batanga umusoro nibyo bituma basaba ubuyobozi bw’ akarere […]
u Rwanda ruraburirwa ko rushobora kwibasirwa El Nià±o ishobora guhindura igice kitari gito ubutayu
Ibice by’u Rwanda na tumwe mu duce tw’ibihugu bigize akarere k’Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba hari ubwoba ko mu mezi ari imbere bishobora kwibasirwa n’ibihe bidasanzwe by’imvura n’izuba kubera impinduka z’ubushyuhe mu nyanja ya Pacifika zimenyerewe nka El Nià±o. Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe ubutabazi biheruka guteguza ko uduce tw’ibihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, u Rwanda, Uburundi […]
Umufuka w’amafaranga Nkurunziza yagabiye Agathon Rwasa ngo niwo wabaye imbarutso y’ ubugambanyi
Mu gihe Agathon Rwasa yari mu ruhando rw’abarwanya Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu, benshi batunguwe no kumva ko yagiye mu nteko nshingamategeko nyuma yo gutsindwa amatora yegukanwe na Nkurunziza. Kuba Agathon Rwasa yaragiye muri Guverinoma, benshi babifashe nk’ubugambanyi, bikaba bitangazwa ko Perezida Nkurunziza yamuhaye amafaranga mbere y’uko bitangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka […]
Urutonde rw’Abaperezida 5 bakize cyane muri Afurika
Ikinyamakuru forbes gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyandika k’ubukungu cyagaragaje abayobozi 5 b’Afurika bafite ubutunzi kurusha abandi, uru rutonde ni urwa 2014. 5.Paul Biya . Paul Biya ni umukuru w’igihugu cya Cameroun, yayoboye iki gihugu kuva 1982, amaze imyaka 31 k’ubuyobozi, yari afite 200 millions z’amadorari y’abanyamerika. Uhuru Kenyata Uyu mu perezida se […]
Umuyobozi w’inyeshyamba wahigishwaga uruhindu yishwe n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC)
Bede Rusagara wari umuyobozi w’inyeshyamba Maà¯-Ma௠yishwe n’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’igihe kirekire ahigwa kubera ibyaha yashinjwaga. Bede Rusagara yishwe kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015, ubwo ingabo ze zakozanyagaho n’iza Leta araswa ubwo yahagarikwaga akanga I Kasenge muri teritwari ya Uvira (Sud-Kivu). Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ingabo za Bede […]
Ku myaka 91 Perezida Robert Mugabe yubatse inzu yakataraboneka- REBA AMAFOTO
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe usaziye ku ntebe y’umukuru w’igihugu, ku myaka 91 yubakishije inzu ye bwite y’ibyumba 25 ikoranye ubugeni bujyanye n’imico y’abashinwa. Iyi nzu ngo ni iya Mugabe we ubwe, bitangazwa ko yubatswe mu mutungo we bwite ko ntaho ihuriye n’umutungo wa Leta, nk’uko byatngajwe n’ikinyamakuru Afrikalife. Mugabe ngo yubakiwe iyo nzu na […]
Amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda yishyize hamwe Twagiramungu na FDLR basigara inyuma y’umuryango
Amashyaka 5 arwanya Leta y’u Rwanda ari yo RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi na PS Imberakuri yishyize hamwe mu mugambi bise ko ari uwo gutizanya imbaraga nk’uko abayahagarariye babitangarije abanyamakuru mu nama mbwirwaruhame yo kuwa 14 Kanama 2015 i Bruxelles mu Bubiligi. Muri aya mashyaka yishyize hamwe hari andi asanzwe azwi ataragaragaye muri […]
Mu karere ka Gasabo, abaturage bise umudugudu “ Warakoze Paul”
Mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame, Imiryango 48 igizwe n’abanyarwanda 166 birukanwe muri Tanzaniya yise umudugudu yatujwemo wo mu murenge wa Jabana akarere ka ”Warakoze Paul” Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro izo nzu, aba baturage bagaragarije abayobozi n’abandi bari bitabiriye ibyo birori ibyishimo birenze ndetse banashimira umukuru w’igihugu wabafashije kubona aho batura. Mukakigeri […]
Gen Adolphe Nshimiyimana ubwo yaraswaga benshi ngo bikanze ko ari Perezida Nkurunziza wishwe
Kuwa 2 Kanama 2015, nibwo urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza i Burundi rwatangajwe, yishwe n’abantu bataramenyekana, abari bari aho yiciwe ngo bakaba barahise bakeka ko ari Perezida Nkurunziza wishwe bitewe n’uburyo umuhanda wari wateguwe nk’ugiye gucamo nyakubahwa. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru k’i Burundi, avuga ko mbere y’uko imodoka Gen Adolphe yari arimo […]
Abicanyi 6 ba Mudahusha ba mbere ku isi
Ku isi hagiye havugwa ko abantu bishwe barashwe mu kivunge bakaraswa n’abantu batigeze bamenyekana bakunze kwita ba Mudahusha. Iyi nkuru irabagezaho ba mudahusa 5 ku isi bishe abantu benshi hirya no hino ku isi. Aba ba Mudahusha benshi bakaba bakomoka muri Amerika. Kugera kuri aya makuru hifashishijwe imbuga za Lodge warrior na Military Hot Topics […]
Abaperezida 10 ba Afurika bagenda mu ndege z’akataraboneka
Abakuru b’ibihugu bya Afurika batandukanye bagiye bavugwaho kunyereza imitungo y’igihugu bakajya kuyibitsa mu mabanki y’I Bulayi abandi bayaguraho ibikoresho by’abagashize. Muri ibi bikoresho harimo imodoka zihenze ndetse n’indege zihenze cyane. Iyi nkuru iribanda ku ndege z’abagashize aba baperezida bagenderamo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Africa Cadle. Angola President’s Plane (Embraer ERJ-135) Iyi ndege igendwamo na Perezida wa […]
Niba Perezida atikuye ku butegetsi vuba ngo harakoreshwa izindi mbaraga
Umuryango SNARED w’abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza batangaje ko kuva tariki ya 26 Kanama uyu mwaka ko mu Burundi nta bayobozi bahari bemewe n’amategeko. Umuyobozi w’uwo muryango Leonard Nyangoma yasabye umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza kurekura ubutegetsi cyangwa akemera ko hajyaho Leta y’inzibacyuho. Leonard Nyangome yavuze ko urugamba barimo bashobora gukoresha izindi mbaraga zidasanzwe, ikindi […]
Jean Daniel Mbanda wahoze ari Depite mu nteko aremeza ko Col Bagosora yaba afunzwe arengana
Jean Daniel Mbanda wahoze ari depite mu nteko ishinga amategeko yongeye kugaragara apfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi nawe ari umwe mu bayirokotse. Uyu mugabo w’igikwerere yemeza ko Colonel Bagosora Theoneste mu kumufunga bamurenganyije. Mu nyandiko yashyize ahagaragara Bwana Jean Daniel Mbanda aribaza impamvu Colonel Théoneste Bagosora afunzwe ndetse n’icyo yaba yarazize. Muri iyo nyandiko agira […]
Gen. Bosco Ntaganda ushinjwa ibyaha by'intambara azaburana mu cyumweru gitaha
Urubanza rwa Bosco Ntaganda, ushinjwa ibyaha by’intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruzatangira ku ya 2 Nzeli 2015 ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) i La Haye mu Buholandi. Ntaganda azisobanura ku byaha by’intambara 13, bitanu byo kwibasira inyoko muntu, ubwicanyi no kugerageza kwica, ibitero ku baturage, gufata ku ngufu n’ubucakara bushingiye ku gitsina, kwinjiza no […]
Perezida Mobutu inshuti magara na Habyarimana ari ku rutonde rw’abaperezida ba Afurika bisasiye imbaga y’abaturage
Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yabaye Perezida wa Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), akaba yaramaze imyaka isaga 32 yicaye ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Muri iyo myaka yose, Mobutu wari umusirikare utinyitse yaranzwe n’ubuyobozi butavugirwamo, igitugu,… akaba anashinjwa kuba yarisasiye abaturage babarirwa hagati y’ ibihumbi 40 na 70 ngo yagiye yica uruhongohongo […]
Ubuzima bwa Gén Cyrille Ndayirukiye wari ufatanyije na Gen.Niyombare muri kudeta ngo bwifashe nabi muri gereza
Perezida Pierre Nkurunziza yahaye inzego zishinzwe umutekano amezi 2 yo kuba zarangije gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu gihugu by’umwihariko i Bujumbura mu murwa mukuru; mu gihe atangaza ibyo hari andi makuru yatangajwe avuga ko Gén major Cyrille Ndayirukiye atorohewe muri gereza. Gén Major Cyrille Ndayirukiye yahoze ari Minisitiri w’ingabo i Burundi akaba ari umwe […]
Brazil: Joseph Biziyaremye yafashije Team Rwanda kwitwara neza muri Tour de Rio
Ikipe y’igihugu y’umukino w’ magare “Team Rwanda” yatangiye yitwara neza k u munsi wa mbere w’isiganwa rya “Tour de Rio” aho abasiganwa bakoze urugendo rureshya n’ibilometero 158 abanyarwanda bose bakaza mu myanya 46 ya mbere. Abanyarwanda 33 bitabiriye iri siganwa barimo Patrick Byukusenge ,Jean Bosco Nsengimana ,Joseph Aleluya ,Joseph Biziyaremye Hadi Jamvier [ …]n’ubwo bategukanye […]
U Burundi burashinja ubunyamabanga bwa EAC kubugambanira
Leta y’u Burundi iravuga ko ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba burimo kuyigambanira ngo ikurwe muri uyu muryango, nyuma y’aho u Budage binyuze mu kigega GIZ butangarije ko butazongera gutanga inkunga kuri uyu muryango, niba u Burundi bukomeje kuwubamo. Nta gihe kinini gishize ubunyamabanga bwa EAC bwandikiwe n’ikigega GIZ, Leta y’u Budage icishamo inkunga igenera […]
Ibigo 4 by’ubutasi bikaze cyane ku isi (ibikurikira)
Ubushize twari twabagejejeho urutonde rw’ibigo 6 by’ubutasi bikaze kurusha ibindi. Muri iyi nkuru tugiye kubakomereza ibindi bigo 4 by’ubutasi bikaze ndetse na zimwe mu nshingano z’ibi bigo. Ubu butasi bufasha igihugu kugira umutekano uhagije hifashishijwe amakuru y’ibanga ibi bigo by’ubutasi biba byabashije kugeraho Abakozi bakora muri ibi bigo bakunze kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo babashe […]
Umwe mu basirikare ba FDLR yishwe n’icyo bagenzi be bita inzara ibugarije
Mu gihe ubuyobozi bwa MONUSCO butangaza ko inkunga zagenerwaga abahoze ari inyeshyamba za FDLR zahagaritswe, umwe muri bo yavuye mu bandi bikaba bitangazwa ko yazize inzara n’imibereho mibi ibugarije. Ku wa 16 Kamana 2015, nibwo umwe mu bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR yapfuye, bikaba bitangazwa ko yazize imibereho mibi babayemo mu nkambi bashyizwemo i […]
Lt Gén. Adolphe Nshimirimana yishwe ngo yari ageze aho kwitwa akamana gato i Burundi
Ubwo Gen. Adolphe Nshimiyimana yashyingurwaga mu cyubahiro mu gace yari atuyemo ka Kamenge i Burundi, abaturage bamuvuze ibigwi ndetse ko akwiye gukorerwa ikibumbano. Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko babuze umuntu w’ingirakamaro mu bijyanye n’ubukungu, abandi bavuga ko yari inkingi ikomeye y’igisirikare cy’u Burundi ndetse ko yari afatiye runini Perezida Nkurunziza. Ikinyamakuru RPA (Radio […]
RDC : Kwima inkunga FDLR ngo bishobora gutera ibibazo.
S osiyeti sivile n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Kivu y’amajyaruguru muri RDC ifite impungenge z’ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo guhagarika inkunga yagenewe FDLR itanzwe na Monusco. Iyi nkunga yahagaritswe ikaba yari igenewe abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi baherereye hirya no hino mu nkambi bagenewe. Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru nawe atangaza ko […]
Abagore beretse Joseph Kabila urwo bamwanga bambara ubusa mu muhanda, none yongeye guhabwa impanuro
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 nibwo imvururu zavutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikuruwe n’abatarashakaga ko Itegekonshinga rihindurwa, mu myigaragambyo yabaye n’abagore bashyizeho akabo bazenguruka umujyi bambara ubusa, none ngo mu gihe bigaragara ko Kabila afite inyota yo kuzarihindura yahawe impanuro. Ubwo abagore bazengurukaga mu gace ka Kananga ko muri RDC bambaye ubusa, […]
Nyuma y'imirwano ikomeye, umutwe wa Seleka wongeye kwigarurira agace ka Bambari
Nyuma y’imvururu zongeye kwaduka mu gace ka Bambari muri Centrafique, amakuru aturuka muri ako karere yemeza ko kuri ubu abarwanyi bahoze mu mutwe wa Seleka aribo bafite ako gace nyuma yuko abo mu mutwe wa Antibaraka bahunze. Muri ako gace karangwamo n’ingabo zo mugihugu cya Congo zibarirwa muri Minusca zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu, […]
Miliyari 15 Shs nizo zizahangana na Amama Mbabazi mu matora ya 2016
Ishyaka rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, NRM, ryashoye miliyari 15 z’amashilingi mu guhangana n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Amama Mbabazi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2016. Ibyo bikorwa byatangiye gukorwa ku rwego rw’umudugudu mu cyumweru gishize, bigamije kwigarurira imitima y’abanya Uganda bakazatora umukandida wa NRM, Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza. Ni nyuma y’uko […]
Ibigo 6 by’ubutasi bikaze cyane ku isi
Ubutasi ni ibigo bya za leta na guverinoma bigamije kwegeranya amakuru, bikayasesengura nyuma bikayafatira ibyemezo bikaze mu rwego rwo kurinda igihugu Ubu butasi bufasha igihugu kugira umutekano uhagije hifashishijwe amakuru y’ibanga ibi bigo by’ubutasi biba byabashije kugeraho Abakozi bakora muri ibi bigo bakunze kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo babashe kugera ku makuru bifuza. Ikinyamakuru ABCnews […]
Agathon Rwasa ushinjwa kuba intandaro y’urupfu rwa Gen. Adolphe nawe batangiye kumukora mu nda
Nk’uko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane iby’i Burundi ko urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana rwakuruwe n’abanyapolitiki bari binjijwe muri Guverinoma atabishaka, Agathon Rwasa wagizwe Visi Perezida w’inteko Ishingamategeko ni we watungwaga agatoki mbere y’abandi ko yahawe uwo mwanya bose batabishaka, kuri ubu nawe batangiye kumukora mu nda. Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama […]
Nyuma y'irahira ritunguranye perezida Nkurunziza yashyizeho guverinoma nshya
Perezida Nkurunziza yashyizeho guverinoma nshya ahindura abaminisitiri hafi ya bose uretse uw’Imari n’uw’Ingabo. Ni nyuma y’uko arahiriye kuyobora manda ya gatatu, atsinze amatora amahanga yemeza ko atanyuze mu mucyo. Urutonde perezidansi y’u Burundi yatangaje ibinyujije kuri Twitter, rugaragaza ko abaminisitiri bagumye ku myanya yabo ari Emmanuel Ntahomvukiye, wagizwe minisitiri w’ingabo kuva muri Gicurasi ubwo uwo […]
Abarwanya Perezida Nkurunziza barikwicwa urubozo harimo gufungwa ibicina n'amarozi
Umuryango Amnesty International wagaragaje icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Burundi gukoresha uburozi (Acide) no gukubitisha ibyuma (Fer a Beton) abarwanya ko Nkurunziza ayobora manda ya gatatu kugira ngo bamene amabanga. Amnesty ishinja polisi y’u Burundi n’Ibiro by’Ubutasi, SNR, gukora iyica rubozo no gufata nabi abakekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana Nkurunziza kuva muri Mata 2015. […]
Ikibazo cya Ruswa gikomeje kuvuza ubuhuha mu rwego rw’ubucamanza
Raporo z’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda/TIR’, zigaragaza ko guhera mu mwaka wa 2005 kugera 2015 abacamanza 26 bamaze kwirukanwa bazira icyaha cya ruswa. Nk’uko bitangazwa ngo ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko 19, muri za gereza eshanu ndetse no mu baturage 2,804 bafite hagati y’imyaka 20 na 80. Mu myaka 10 ishize kuva habaho […]
Ukwezi kwa cyenda ngo kugomba kurangira abarwanyi ba FDLR bari mu Rwanda
Martin Kobler umuyobozi wa MONUSCO ubwo yasuraga inkambi irimo bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko izi nyeshyamba zigomba gutaha mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka. Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ibyo Martin Kobler yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, ubwo yasuraga inkambi yitiriwe […]