Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.2% muri 2023 – MINECOFIN

Ubukungu bw’ uRwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri 2023 ugereranyije na 8.2% muri 2022 bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku Isi . Ibi byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24 ikubiyemo gahunda z’iterambere Leta yateganyije gushyira mu bikorwa n’imibare […]

Amahanga akomeje gutera umugongo idolari

Ibihugu byinshi kuva muri Brazil kugeza mu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia birahamagarira ko ubucuruzi bwakoresha ayandi mafaranga atari idolari rya Amerika. Ubu ibihugu bimwe na bimwe byahagaritse gukoresha amadorari mu bucuruzi. Urugero: nk’u Burusiya n’u Bushinwa na Brazil. Ibi byatangiye cyangwa se byiyongereye nyuma y’intambara y’u Burisiya na Ukraine kuko mbere yuko ino […]

Kigali: Abacuruzi bamwe batangiye guhanirwa kutubahiriza ibiciro bishya by’ibiribwa

Nibura abacuruzi 20 bo mu Mujyi wa Kigali baciwe amande kubera kuzamura ibiciro by’ibigori, ibirayi, n’umuceri . Ubugenzuzi bwakurikiye icyemezo cya guverinoma, cyatangajwe mu cyumweru gishize, cyo gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri, no kugena ibiciro by’ibirayi kugira ngo bifashe kugenzura izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ubugenzuzi bwakorewe […]

Abaherwe batunze miliyoni z’amadolari mu Rwanda bamaze kugera ku 1000 – Raporo

Raporo ya Africa Wealth Report 2023 iravuga ko abakire batunze miliyoni z’amadolari mu Rwanda bamaze kugera mu 1000 nyuma yo kwiyongeraho 72% . Iyi raporo ivuga ko Uganda yiyongereyeho 45 ku ijana by’abantu bafite umutungo ubarirwa muri miliyoni z’amadolari mu gihe cyarangiye mu Kuboza 2022. Raporo igaragaza ubutunzi bw’umuntu ku giti cye burimo umutungo utimukanwa, […]

MINICOM yasobanuye impamvu itamanuye imisoro ku bindi biribwa by’ingenzi

b43e9a8d077db9df3c792d1174e75024.jpg

Hashize iminsi micye Leta y’u Rwanda itangaje ko yagabanyije imisoro ku mitungo ndetse n’ibicuruzwa bimwe na bimwe birimo n’ibiribwa.Muri ibyo harimo ifu ya Kawunga, ibigori , ibirayi ndetse n’umuceri. Hakiramara gusohoka iryo tangazo, benshi mu baturage bagiye bagaragaza ko hari ibiribwa bimwe na bimwe byakabaye nabyo bigabanyirizwa imisoro kuko ngo kubyigondera bitoroheye buri wese. Aha […]

Gatuna: Nubwo umupaka wafunguwe Abanyarwanda ntibaremererwa guhahira muri Uganda nk’uko byahoze

Abacuruzi b’Abagande bakorera ku mupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale basabye umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba kurushaho gukora ubuvugizi bwo kubyutsa ubucuruzi bwambukiranya imipaka . Ibi biravugwa mu gihe igice cy’abayobozi baturutse muri Kigezi, kiyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija, barimo gutegura ibirori byo kwishimira kongera gufungura umupaka wa Katuna. Ibirori biteganijwe […]

Rurageretse hagati ya Air Tanzania n’uruganda rwa Airbus

Ikibazo cy’indege ebyiri za Airbus A220 za Air Tanzania zahagaritswe cyafashe indi ntera nyuma y’uko iyi sosiyte y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania ijyanye iki kibazo mu Ishyirahamwe ry’amasosiyete y’indege nyafurika (AFRAA) aho ndi masosiyete ane yo muri Afurika ahatira uruganda rwa Airbus rwazikoze gushaka igisubizo . Izi ndege zombi kuva mu Kwakira 2022 ntawo […]

U Rwanda na Uganda biri gutegura inama yo kunoza ubucuruzi nyuma yo kwiyunga

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ziri gutegura inama igamije kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka nyuma y’umwaka bikemuye ikibazo cy’umubano mubi, bigizwemo uruhare rukomeye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Vincent Bagiire, yatangarije Chimpreports ko iyi nama izabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Werurwe 2023. […]

Muhanga: Hafashwe ikamyo ipakiye magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa . Yafatiwe mu mudugudu wa Rwambariro, akagari ka Rusovu mu murenge wa Nyarusange, atwaye mu ikamyo amabalo 12 y’imyenda ya caguwa yari ikuwe […]

Umunyemari Dennis Karera ahangayikishijwe n’abize kaminuza batazi kwandika amabaruwa asaba akazi

Umunyemari Colonel (Rtd) Dennis Karera, nyir’inyubako ya Kigali Heights, ahangayikishijwe n’abize muri kaminuza mu byiciro bibanza badashobora kwandika amabaruwa asaba akazi. Izi mpungenge yazigaragarije mu nama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, abaza Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine uko biba byagenze ngo ireme ry’uburezi ribure no muri kaminuza. Yagize ati: “Haracyari ikibazo hano, […]

Umusore wo muri Gisagara arifuza kuba mu bakire ba mbere 10 mu Rwanda

Umusore wo mu karere ka Gisagara witwa Munyankindi Abraham yatangaje ko afite intego yo kuba umwe mu bakire 10 u Rwanda ruzaba rufite mu myaka 10 iri imbere. Munyankindi ubwo yahabwaga ijambo mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yavuze ko yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, amaze kurangiza, ajya ashaka […]

Rutsiro: Abagore barenze ku cyitwaga ‘kirazira’, bagana umurimo w’ubuvumvu

Mu gikorwa cyo guhakura

Kuva kera na kare, cyaraziraga kikaziririzwa nta mugore wakamaga inka, ntawagikaga imitiba y’inzuki cyangwa ngo azihakure, ntawuriraga inzu, ntanuwatwaraga imodoka, moto cyangwa igare cyangwa se kwambara ipantalo ariko aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo burya “Kiliziya yakuye kirazira”, kuri ubu, byose barabikora kandi bakabishobora ndetse hamwe na hamwe bagasumbya n’abagabo, bakazamura ingo zabo. Rumwe mu ngero […]

Igiciro cy’ibigori gikomeje gutumbagira kandi Leta yarashyizeho amabwiriza abigenga

Abaturage hirya no hino mu gihugu barinubira ibiciro biriho ubu by’umwihariko ibiribwa nkenerwa n’abaturage umunsi ku w’undi, kandi ubushobozi bw’amafaranga n’aho aturuka bitorohera buri wese. Barasaba Leta ko yagabanya imisoro, bityo n’abacuruzi bakagabanya ibiciro. Ibiciro by’ibyo kurya bikomeje gutumbagira birimo iby’ibishyimbo, ibirayi, ibitoki, ibijumba, amateke, amashaza, ubunyobwa n’ibindi. Bamwe mu baturage n’abacuruzi bo mu mirenge […]

Biradusaba imbaraga ngo duhangane n’ihungabana ry’ubukungu mu miryango_Abaturage b’i Rusizi

Bamwe mu baturage b’imirenge ya Rwimbogo na Nzahaha mu Karere ka Rusizi basanzwe batishoboye bavuga ko imibereho yabo yarushijeho guhungabana muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, kuko n’ibikomoka ku buhinzi cyangwa ubworozi buciriritse bakoraga bagurirwaga cyane n’Abanyekongo, muri iki gihe batakiza ifaranga ryaragabanutse cyane n’abakoreraga abandi imirimo irakendera, ubukene buriyongera, bakavuga ko bibasaba […]

Minisitiri w’Intebe agiye kugaragaza gahunda ya leta yo kuzamura ubukungu bw’igihugu

Biteganijwe ko Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente azitaba inteko ishinga amategeko ku wa kane w’icyumweru gitaha aho azamurika gahunda ihari yo kuzahura ubukungu bw’igihugu. Mu ibaruwa yanditse mu ntangiriro z’uku kwezi, Ngirente yasabye abavuga rikijyana bombi kumuha umwanya wo kwerekana ibikorwa bya guverinoma bijyanye no kuzahura ubukungu. Yanditse ati: “Nishimiye kubasaba kumpa umwanya kugira ngo mbashe […]

U Rwanda rwahiriye amabanki yo muri Kenya kurusha Uganda na Tanzania

Amabanki yo muri Kenya akorera mu Rwanda yahiriwe no gukorera ku butaka bw’iki gihugu kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Ibutasirazuba birimo Uganda na Tanzania. Imibare itangwa na Banki Nkuru ya Kenya yerekana ko amabanki yo muri icyo gihugu yungutse mu Rwanda kurusha ahandi mu karere kandi ari ho afite amashami make. Muri Raporo […]

BNR: Ubukungu bw’u Rwanda bwarahungabanye mu gihembwe cya kabiri 2020

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, ukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2020 BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na […]

Kigali: Kompanyi yatsinzwe urubanza yaregagamo umunyamakuru

Kompanyi yitwa Gabanyirizwa company Ltd (GBC Ltd) yatsinzwe urubanza yaregagamo umunyamakuru Didas Niyibizi wayikozeho inkuru, aho abagore bane bashinja bosi wayo, Rukundo Samuel kubasaba kuryamana kugira ngo abishyure amafaranga babaga barakoreye bacururiza kompanyi ye. Gabanyirizwa company Ltd (GBC Ltd) kuwa 6 Ugushyingo 2020 yatsinzwe urubanza rwari mu Rukiko rw’Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali aho ivuga […]

IMF yahaye u Rwanda indi nkunga ya miliyoni 111.06 z’amadorali yo guhangana na Covid-19

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yemereye u Rwanda inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 111.06 z’amadorali ya Amerika zihwanye n’amanyarwanda abarirwa muri miliyari 105 yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Aya mafaranga yiyongera kuri miliyoni 109.4 z’amadorali iki kigega cyahaye u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yose hamwe akaba miliyoni 220.46 z’amadorali ya Amerika, ni […]

Dore uburyo bwizewe bwagufasha kugera ku cyo wifuza mu buzima

Iyi nkuru ishingiye ku buhamya bw’umugore witwa Inga Stasiulionyte wabaye icyamamare mu mukino w’abasiganwa ku maguru ndetse bikaza kurangira ageze ku nzozi ze zo kuba umucuruzi ukomeye. Muri ubu buhamya,Inga avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo kigira abantu inama ku kuzamura ubukungu no gukora ubucuruzi, gusa akaza guhuriramo n’imbogamizi zikomeye atari yiteze. Mu buhamya […]

Huye:Barinubira izamuka ry’ibiciro by’ipura mu maresitora

Mu mujyi wa Huye uri mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo,abaturage Barinubira izamuka ry’ibiciro by’amafunguro muri za resitora kandi bo bavuga ko nta mpamvu igaragara yaba yarateye uku kwiyongera kw’amafaranga bishyuraga ipura. Ibi abaturage bavuga ko byatangiye kugaragara nyuma y’aho ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana kuwa 02 Kamena 2020 byemereye ibikorwa […]

Ingengo y’imari ya 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228-Min. Ndagijimana Uzziel

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020-2021 izazamuka ikiyongeraho miliyari 228.6 z’amafaranga y’u Rwanda,ni ukuvuga 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye. Ibi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yabitangaje ubwo yagezaga ku nteko Ishinga amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari igomba kuzakoreshwa […]

WASAC ku isonga mu bigo bya Leta byahombeje umutungo w’igihugu

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko ikigo cya Leta gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kiri ku isonga mu bigo byasesaguye umutungo wa Leta aho yagaragaje ko miliyari 2.9 z’iki kigo ari mu gihombo. Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro ubwo yagezaga ku bagize […]

U Rwanda ku isonga mu bihugu byorohereza ishoramari muri Afurika

Akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) kashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika. Komisiyo y’isoko rusange rya Afurika AfCFTA isohora kabiri mu mwaka uko ibihugu byubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika, aho raporo yasohowe muri uku kwezi igaragaza ko ibihugu […]

IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya $ miliyoni zisaga 109 zo kurwanya COVID-19

Inama Nyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) yemeje miliyoni 109.4 z’amadolari agamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus kuri ubu kimaze gukwira ku Isi muri iki gihe. Aya mafaranga ni inguzanyo yihutirwa, igamije gufasha leta y’u Rwanda guhangana n’ingaruka za Corona. Ni amafaranga azanyuzwa mu ishami ry’inguzanyo zihutirwa (Rapid Credit Facility). Ingaruka mbi ku […]

2020: U Rwanda rwasubiye inyuma mu koroshya ubucuruzi ku Isi

new.jpg

Raporo nshya ya Banki y’Isi ” Doing Business 2020″ yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 9 rukagera ku mwanya wa 38 ruvuye kuwa 29 ku Isi rwariho mu 2019. Raporo yo mu mwaka wa 2020 Bwiza.com ifitiye kopi, igaragaraza ko u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya icyenda. Ni urwa 38 mu bihugu […]

Imyenda iva mu mahanga ishobora kuzigonderwa na bake mu Rwanda

Abanyarwanda n’abandi baturage ba Afurika y’iburasirazuba bashobora kuzajya bagura imyambaro yo mu mahanga ibahenze, mu gihe Leta z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba zaba zihuje umugambi wo kongera imisoro kuri iriya myenda. Icyemezo cyo kongera imisoro ku myambaro ikomoka mu mahanga ya kure, gishobora gushyirwa mu bikorera mu rwego rwo kurinda inganda zikora imyenda zo mu karere. […]

Ifaranga rya Venezuela ryatakaje agaciro kugeza hafi 300,000%

Urutonde rw'ibihugu bifite ifaranga ryatakaje agaciro cyane (hyperinflation) mu 2019

World Economic Forum (WEF) yagaragaje urutonde rw’ibihugu icumi bifite ifaranga ryatakaje agaciro kurusha ibindi mu 2019, Venezuela iza ku isonga irusha Zimbabwe iyikurikiye inshuro zikubye hafi 2000. Ni ubushakashatsi uru rubuga rw’inama yiga ku bukungu bw’isi (WEF) rukesha Trading Economics bwagaragaje ko muri Mata 2019, ifaranga rya Venezuela (Bolivar) ryatakaje agaciro k’ibihumbi magana abiri na […]

Rusizi: Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara

Bamwe mu barangije amasomo y'ubuhinzi bwa kijyambere bahawe impamyabumenyi

Bamwe mu bahinzi-borozi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije mu buhinzi bwa kijyambere no Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti ko bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara , no guhora mu kibazo cy’ibiribwa bike kandi babihinga, aho usanga bamwe batazi n’uburyo bwiza barwanyamo isuri ibyo […]

Umunyarwanda avuga ko ibicuruzwa  bye bihwanye na  Frw miliyoni umunani byaheze i Kampala

Umucuruzi w’Umunyarwanda, Cephas Nshimyumuremyi avuga ko hari ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliiyoni umunani yaranguye muri Uganda ariko bikaba  byarahezeyo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka. Nshimyumuremyi usanzwe atunganya ibicuruzwa byitwa ‘Uburanga’ yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko ibi bicuruzwa byaheze Uganda ari ibyo gupfunyikamo amavuta yo kwisiga ku mubiri, amasabune yo mu […]

Perezida wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z'abayobozi bakuru

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahagaritse ingendo mpuzamahanga z’abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta kugira ngo babanze bashyigikire ingengo y’imari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida Buhari yashyize hanze iyi ngengo y’imari ya 2020 ku wa 8 Ukwakira, Sena imusaba ko abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya leta baba baramaze kuyisobanura no kuyishyigikira bitarenze ku wa 31 Ukwakira. Iyi […]

Kigali: Ikigo 'BTC' kigisha ibirebana no gutunganya amashusho cyatangiye kwandika abanyeshuri bashya 

Ubuyobozi  bw’ikigo Belgine Training Center (BTC)  ku bufatanye na YADEN (Youth, Arts, Development and   Entrepreneurship Network) buramenyesha  urubyiruko rwose rwifuza kwiga gukoresha Camera, gutunganya amajwi n’amashusho na graphic design ko amarembo akinguye. Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Bizimana Belgine, aganira na Bwiza.com, avuga ko ari amahirwe ku rubyiruko rugiye kuza mu biruhuko, rurimo n’uruzaba rusoje […]

Icyayi cy’u Rwanda cyahaye umukoro Abanya-Kenya

Abanya-Kenya bavuga ko icyayi cyabo gikomeje kugura macye ku isoko mpuzamahanga ugereranyije n’icy’u Rwanda kuko ntaho bihuriye ku bijyanye n’ireme (quality). Ku isoko ry’igurisha mu mujyi wa Mombasa, icyayi cy’u Rwanda kiragura amadolari ya Amerika 6.30 (ayinga Frw 5,832) mu gihe icya Kenya kiri kugura amadolari 2.05 (ayinga Frw 925). Umuyobozi wa East African Tea […]

Amashyiga y’umunezero: ubuzima, ubukungu, n’imibanire

Umwanditsi w’umunyarwanda Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana uba muri Suwede, yanditse igitabo acyita, “Mpandeshatu y’umunezero”. Ntiyantumye ahubwo yangishije inama, birananira kwihangana ngo mubikire ibanga. Icyo yise Mandeshatu nacyise Amashyiga, kuko imibare n’imibanire biratandukanye. Buri ruhande rwa Mpandeshatu ni ishyiga rimwe muri aya: ubuzima, ubukungu, n’imibanire n’abandi. Sakwe sakwe muso(myi)…! Soma mwandi(tsi) Twavamo umwe twahwera. Ishyiga Umunezero […]

Abantu 10 banze nkana kumenyekanisha imitungo yabo (yavuguruwe)

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko hari abantu 10 mu basaga ibihumbi 12 banze kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi. Murekezi yasabye ko aba bantu bakurikiranwa n’ubushinjacyaha kuko banze kubahiriza ibyo amategeko abasaba. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 byari byitezwe ko abantu 12, 237 bazamenyekanisha imitungo yabo ariko 10 kugeza ubu ntibarakora iki gikorwa. Murekezi […]

Itangazo rya cyamunara

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa 30 Nzeri 2019, saa yine (10:00) azagurisha mu cyamunara ikibanza cyanditse kuri Ingabire Elphride na Mfatabahizi Aimable giherereye mu mudugudu wa Nyirabwana, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimirongo, Akarere ka Gasabo.

Gasabo/Nyacyonga: Abahinzi b'umuceri bararira ayo kwarika

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Nyacyonga mu Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,  barinubira ko rwiyemezamirimo watunganyaga umuyoboro ujyana amazi mu mirima yabo yataye imirimo itarangiye bituma babura amazi yo kuhiza umuceri, ubu bakaba baraguye mu gihombo.  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko imirimo yo kubaka uyu muyoboro igiye […]

Gisakura: Ubuke bw'abasoromyi b'icyayi buracyari imbogamizi ku musaruro wacyo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura buvuga ko  ubuke bw’abasoromyi b’icyayi cyaho kubera n’aho giteye ugereranije n’aho batuye bukiri imbogamizi ku musaruro wacyo, hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke,gukemuka kwacyo bikazagira ingaruka nziza ku bwinshi n’ubwiza bw’icyayi   rutunganya. Ni bimwe mu byagaragajwe n’abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo binagarukwaho cyane n’aba bayobozi […]

Amabuye y’agaciro y’u Rwanda yatakaje agaciro ku isoko mpuzamahanga

Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yatakaje agaciro ugereranyije n’umwaka wa 2018. Kuri ubu amabuye nka Tini, Koruta na Wolofuramu ni yo avugwaho guta agaciro. Toni imwe y’Itini irikugura amadolari 15,700 ivuye ku bihumbi $21,000 yaguraga mu mwaka ushize ku isoko rya Londre mu Bwongereza. Toni imwe ya Wolofuramu iragura  amadorali 110 mu gihe yagauraga 180 […]

Nyabitekeri: Abahinzi b'inyanya babangamiwe n’umuhanda  mubi ubabuza kugeza umusaruro ku isoko

Abahinzi b’inyanya bibumbiye muri koperative ‘CODEANYA kotanira ubwiyunge’ ikorera mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bamaze kugera ku kigero cyo kubona umusaruro mwinshi ubasha kugera ku masoko manini yo mu Ntara y’Uburengerazuba, amajyepfo n’umujyi wa Kigali ariko ububi bw’umuhanda Ntango-Shangi-Bushenge bukababera imbogamizi. Nk’uko Bwiza.com  yabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi koperative, Ngirinshuti Fidèle, ngo […]

Namibia: Perezida Kagame yagarutse ku nkuru ya FT ishinja u Rwanda guhimba imibare ku bukene

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari muri Namibia hamwe n’umufasha we ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye kuri uyu wa 19 Kanama, 2019. Yagarutse ku nkuru ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Financial Times (FT) cyanditse kivuga ko u Rwanda rwahimbye amakuru ku bukene. Mu kiganiro we na Hage Geingob wa Namibia bagiranye n’itangazamakuru muri iki gihugu, Perezida […]

Ntabwo dosiye ya 'Supermaketing Global' twayihoreye-RIB

‘Dosiye ya Supermarkenting iri mu nkiko, ntabwo twabyihoreye’ ni cyo gisubizo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatanze ku muturage wari ubajije ikibazo cy’ubu bucuruzi bwahagaritswe, ababutangije bagatabwa muri yombi. Yabarije ku rubuga rwa Twitter ati: ” Ese koko byararangiye Supermarketing yambuye abantu murabyihorera ntimwagira n’icyo mubafasha nkaho amafaranga uwayatwaye atazwi? Ni ikihe cyaha bakoze cyatumye mudakurikirana […]

Rwanda Revenue mu gutanga inyemezabwishyu zihonyora amategeko ariho

Nyuma y’aho hamenyekaniye ko Nsabimana Dominique aciwe amafaranga nk’igihano cyo kuba atazi gusoma no kwandika, abandi Banyarwanda batangiye gutinyuka, bashyira ahabona izindi nyemezabwisyu zigaragaza ko bacibwa amande ari hanze y’itegeko. Buri bwoko bw’amande bugira icyiciro bubarizwamo, bukagira itegeko cyangwa amabwiriza abugena. Ariko mu minsi ishize hatangiye kuboneka inyemezabwishyu zigaragaza ko bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe […]

Amerika yananiwe guhagarika irekurwa ry'ubwato bwa Iran muri Gibraltar

Leta ya Gibraltar yarekuye ubwato bwa Iran, Grace 1, yari yarafashe muri Nyakanga ku bufatanye n’Ubwongereza, irenga ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu bwato bwafashwe kubera ko Iran yarenze ku bihano yari yarahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibwohereza kujyana amavuta muri Syria. Icyakoze Iran yo ntiyemeye ibyo yashinjwaga. Ubwongereza bwari bwatangaje ko burekura ubu […]

Icyayi cy’u Rwanda cyigaranzuye icya Kenya ku isoko

Icyayi cy’u Rwanda kuri ubu ni cyo gifite igiciro kiri hejuru ugereranyije n’icya Kenya  ku isoko riri mu Mujyi wa Mombasa Ibi ahanini nk’uko The Eastafrican biraterwa n’uko abaguzi mpuzamahanga bashishikajwe n’ireme ry’icyayi cy’u Rwanda. Iki kinyamakuru kivuga ko icyayi cyo mu ruganda rwa Gisovu ari cyo kiyoboye  kuko ikiri cyacyo kiri kugura amadolari ya […]

Nyamasheke/ Bushekeri: Ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo buracyaheza abagore mu bukene

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri n’ubw’ikigo cy’imari  cy’abahinzi b’icyayi Amizero SACCO kiwukoreramo mu karere ka Nyamasheke, buravuga ko ubumenyi buke mu gukoresha inguzanyo bugiheza abagore benshi mu bukene. Byagaragajwe n’ubu buyobozi ndetse n’abagore ubwabo,ubwo abagera kuri 70 muri bo basanzwe batazi ibyerekeranye no gukorana n’ibigo by’imari bakoranaga amahugurwa y’umunsi umwe  na bwo nishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse […]

Huye: Abahinzi ba Soya batashye amara masa

Abahinzi ba Soya bibumbiye muri Koperative, COAGIMPA bavuga ko bahinze Soya kuri hegitari zisaga 50 ariko bakaba bararumbije. Aba bahinzi bo mu gishanga cya Mpaza barasaba ko bashumbushwa ku bw’igihombo bagize. Umwe muri bo, Erasme Budadi Rushimisha avuga ko aho yari yiteze imifuka itatu, nta n’umwe yahabonye. Ati “ Nari nziko nzakuramo nka 300,000 Rwf […]

Nyamasheke: Ubuyobozi bwemeza ko hari abafatanyabikorwa b'Akarere bakora nka banyamwigendaho

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba kano karere kagaragaramo abafatanyabikorwa benshi nyamara kakarenga kakaba ari ko gakennye cyane mu gihugu,hakaba n’imihigo imwe idindira, biterwa no kuba hari ugutatanya imbaraga kwabo, ugasanga ibikorwa byabo bisa n’ibyirunda ahantu hamwe ahandi ntabyo, cyangwa hari abakora bimwe  batanaziranye buri wese akora byiza ariko bidakwira hose kubera kubura uguhuza […]

RCA yasohoye abanyamakuru mu nama n’abayijemo basohoka urusorongo

Ibibazo bimaze imyaka irenga itanu muri cooperative Caplaki ikorera mu Rugunga, byatumye hatumizwa inteko rusange yagombaga kuba tariki 30 Nyakanga 2019, ariko iza guhagarikwa na RCA habura iminsi ine ngo ibe. RCA yahise itumiza indi iba kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019, ku biro byayo, iyoborwa n’umuyobozi mukuru wungirije, Mugwaneza Pacifique. Nyuma yo […]

Nyamasheke: Ab'ukuboko kurekure banyereza amafaranga ya Koperative baburiwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo hari amakoperative amaze kugira aho ageza abanyamuryango bayo kubera imicungire myiza y’umutungo wayo, hari n’andi afite imikorere ikemangwa cyane kubera uburyo acunzwe nabi, hari n’ubwoba bw’uko amafaranga y’abanyamuryango yaba anyerezwa cyangwa yarananyerejwe, harimo n’ayo bakurikirana ubu ngo barebe irengero ry’amafaranga y’abanyamuryango,hakaba n’andi ameze nka baringa, n’abyiyitirira atari yo,muri […]

Nyamasheke/Karambi: Iterambere ry’abagore riracyakomwa mu nkokora no gutinya gukorana n’ibigo by’imari

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi buvuga ko  40% by’abagore bawo ari bo bonyine bagana ibigo by’imari, muri bo abatinyuka inguzanyo bakaba bake kuri aba, ibi ngo bikaba bibazitira mu iterambere. Byagaragajwe ubwo abagore bagera ku 140 b’uyu murenge wa Karambi bahugurwaga ku gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari muri gahunda yiswe’’ Tinyuka wigire munyarwandakazi’’ yatekerejwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari […]

Uganda: Minisitiri yasabye abagemuraga ibicuruzwa mu Rwanda kurwibagirwa

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Uganda, Amelia Kyambadde yasabye abacuruzi kwirengagiza kugurisha ibicuruzwa byabo mu Rwanda kuko ngo ari isoko rito. Mu nama y’Ikigo cy’Igihugu cy’Igenamigambi  (NPA) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yabereye muri Serena Hoteli i Kampala ku wa 25 Nyakanga 2019, Min. Kyambadde yasabye abacuruzi kuva mu byo yise “ Amarangamutima” […]

Nyakariro-Kabuga: Bavuga ko iterambere ryabo rikomwa mu nkokora n'umuhanda mubi

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kicukiro na Rwamagana bakoresha umuhanda Masaka-Nyakariro uhuza utu turere, bahangayikishijwe n’iyangirika rikabije ry’uyu muhanda ku gice cy’Akarere ka Kicukiro. Iyangirika ry’umuhanda rigaragara  ku gice cy’Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho usanga warajemo ibinogo, abawukoresha bavuga ko utaborohereza mu buhahirane kuko ibinyabiziga bitwaye imyaka birangirika. Gusa, iki kibazo kiri […]

Rusizi/ Kamembe: Abagore basabwe gutinyuka inguzanyo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, burasaba abagore bakora ubucuruzi buciriritse n’abandi muri rusange bakora ubucuruzi, gutinyuka bakegera ibigo by’imari bakakamo inguzanyo aho kwisunga ibimina bibaka inyungu z’umurengera. Aba bagore bavuga ko  ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo n’imikoranire n’ibigo by’imari no kugana serivisi z’imari bituma bakoresha cyane ibimina, akaba ari byo babitsamo bakanabiguzamo […]

Umurundi uri mu buhunzi mu Rwanda yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo ngo yibesheho

Ni impunzi y’Umurundi yahungiye mu Rwanda mu mwaka 2015, izina rye ryahinduwe ni Murundi Salvator ku bw’impamvu z’umutekano we, n’ubwo atariteza imbere ku rwego yifuza ariko hari aho ageze yishimira. Salvator afite inzu akodesha agacururizamo inyama (Boucherie) nyuma yo kumara igihe aba mu rugo rw’undi muntu, abonye ko imibereho igoye cyane, afata icyemezo cyo gushaka […]

Nyamasheke: Abahinzi b'icyayi basabwe kubungabunga ibikorwa remezo begerezwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura burasaba abahinzi b’icyayi  bakorana na rwo gufata neza ibikorwaremezo begerezwa kugira ngo inkunga z’abafatanyabikorwa na Leta zibageraho zijye zikora ibindi bikenewe aho gusana ibyagombaga kuba byaritaweho mbere. Babisabwe ubwo Coopétarive y’abahinzi b’icyayi  COOPTHE Mwaga-Gisakura yashyikirizwaga ibikorwaremezo binyuranye yubakiwe n’umushinga w’abanyamerika ushinzwe guteza imbere Afurika binyuze mu makoperative […]

Rutsiro: Amaso yaheze mu kirere bategereje kuzurizwa uruganda rusya ibigori

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hashize imyaka ine bubakiwe uruganda rusya ibigori, na n’ubu rukaba rutaruzura kubera ko aho rwubatse hatagera umuriro w’amashanyarazi. Ni uruganda rugizwe n’ibyumba bibiri, icyari kigenewe kwakira umusaruro w’ibigori n’icyo gushyiramo imashini zitunganya umusaruro, byose nta kibikorerwamo mu gihe imyaka ine ishize. Uyu muturage […]