Inteko igiye kwiga ku mushinga wa Facebook wo gushyiraho ifaranga ry'ikoranabuhanga(cryptocurrency)

Ikigo cya Facebook cyatangaje ko kigiye gushyiraho uburyo bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘cryptocurrency’ rizajya rikora mu buryo bwihuse, bwizewe kandi budasaba ikiguzi. Ariko inteko ishinga amategeko y’Amerika yavuze ko hazabanza inyigo mbere y’uko ryemererwa gukora. Inkuru dukesha CNN ivuga ko ejo tariki ya 19 Kamena ari bwo iki kigo cyatangaje ku mugaragaro uko ubu buryo […]

Kigali-Kimironko: Ntucikwe ni inzu igurishwa amafaranga make

Iyi nzu iherereye Kimironko kwa Mushimire iragurishwa amafaranga make 80.000.000 mu kumvikana , iyi nzu ifite ibyumba 4, salon, salon a manger, cuisine, stock, douches+toilettes 2. ikagira igikoni, douche, toilettes na magazine hanze. Ifite kandi Igipangu giparikwa mo imodoka 5. Uyikeneye yahamagara kuri iyi nimero : 0783115677

Nyaruguru: Abahinzi barishimira umusaruro bakesha ifumbire Traveritin ikomoka ku Ishwagara

Bamwe mu baturage bo mu Akarere ka Nyaruguru, baravuga ko kubera gukoresha ifumbire ya Traveritin ikorwa mu Ishwagara byatumye ubihinzi bwabo buzana umusaruro ushimishije. Bizimungu Alfred bakunda kwita (mufaransa) we n’abahinzi bagenzi be bo mu murenge wa Ruheru batangarije bwiza.com bati ” turishimira umusaruro dukesha ifumbire traveritin. dusigaye kuko kubwayo tweza amatoni y’ingano, ibirayi, amashu, […]

Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bishimira uburyo igihingwa cya Kawa cyahinduye imibereho yabo kikabafasha  kwikura mu bukene. Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Byimana,  muri uyu Murenge wa Karenge babwiye Bwiza.com ko bishimira uburyo amakoperative y’abahinzi bayo   yabafashije kwikemurira ibibazo byabangamiraga imibereho yabo. Ntawumenyumunsi Cyprien,  umwe  muri aba […]

Smart Phones za mbere zikorewe mu Rwanda zirajya ku isoko mu mezi abiri

Telephone za mbere zo mu bwoko bwa Smart Phones zakorewe mu Rwanda n’uruganda Mara Corporation zizaba zageze ku isoko mpuzamahanga mu gihe cy’amezi abiri nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kane na Ashish Thakkar, umuyobozi w’iki kigo. Ibi Ashish yabitangarije ubwo hatangizwaga inama ku bikorerwa muri Afurika yiswe mu Cyongereza ‘Made-in-Africa Leadership Conference’ yahuje abayobozi bakuru […]

Rubavu: Abarobyi n’abacuruza Isambaza batewe impungenge n’umusaruro muke babona

Abacuruza isambaza kimwe n’abaziroba mu kiyaga cya Kivu bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro, bavuga ko umusaruro wazo wagabanutse cyane. Icyifuzo cyabo ni uko ba rushimusi bahanwa ndetse n’umurama wazo ukongerwa mu kiyaga.   Impungenge zabo zishingiye ku kuba umusaruro waravuye kuri toni 20, ubu ukaba ugeze kuri eshanu, imwe mu mpamvu bavuga ibatera […]

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR

Ku rutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, rugaragazwa n’urwego rw’Umuvunyi, higanjemo abashinzwe gucunga imitungo ya rubanda. Abo ni abakozi ba za SACCO n’ibindi bigo by’imari, bimwe Banki nkuru y’igihugu idahwema kushishikariza abanyarwanda kugana. Tariki 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwashyize hanze urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe, rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko no […]

Uganda yazamuye imisoro y'ibikomoka hanze kuva kuri 25% kugeza kuri 60%

Ikigo cya Uganda k’imisoro n’amahoro cyazamuye imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu mahanga, murwego rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu. URA (Uganda Revenue Authority) itangaza ko uyu mwanzuro ushingiye ku itegeko rigenga ubucuruzi ryahinduwe muri uyu mwaka w’ 2019/2020. Ubu ngubu, ibicuruzwa bituruka mu mahanga byari bisanzwe byishurirwa umusoro ku kigero cya 25 % ubu byageze […]

TNSP ltd yazanye internet ikenerwa mu ngo ku mafaranga make

Telecom Network Solution Provider (TNSP ltd) ni ikigo kimaza imyaka irenga 5 mu Rwanda gitanga serivisi za murandasi (internet) kugeza magingo aya. Ku bantu bari basanzwe bakenera murandasi bakoresha mu rugo bakayibona bibagoye cyangwa se idahagije ibyifuzo byabo, ibyo TNSP yabikemuye mu buryo bunoze kdi bwizewe. Kuri ubu, icyo kigo, cyamaze korohereza abifuza bose murandasi […]

Nyamasheke/ Cyato: Baravuga imyato gahunda yo gukorera ku mihigo

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho gahunda yo gukorera ku mihigo byabazaniye impinduka ikomeye mu mibereho ,aho  batakirangwa n’imikorere y’akajagari no gupfusha ubusa ayo bakoreye biyushye akuya. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo bari mu marushanwa y’imihigo, aho imidugudu 2 muri buri kagari yahize indi ihurira […]

Urutonde: Apple yongeye kuba iya mbere mu masosiyete atunze

Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byibanda ku itumanaho, Apple yongeye kuza ku isonga mu zifite amafaranga menshi muri uyu mwaka(2019). Apple ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inafite ikicaro muri iki gihugu. Ikora ibikoresho nka telefone zitwa iPhone, mudasobwa za Apple, amasaha n’ibindi bikoresho bidatundukanye. Igira serivisi zitandukanye zirimo: App Store nk’ububiko bw’amaporogramu, App […]

Rusizi: Urubyiruko rwitabiriye ubworozi ruva mu bushomeri no kwandagara

Mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, ubu harabarurwa amakoperative y’urubyiruko rwatojwe arenga 23 yitabiriye ubworozi bw’inkoko n’ingurube, bibarinda ubushomeri n’ubwomanzi. Byagize kandi uruhare mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi ndetse no guhaza isoko ryambukiranya imipaka. Ni inkomezamihigo zatozwe mu byiciro bitandukanye, zafashe umugambi wo kwishakamo ibisubizo, maze bishyira hamwe. Bahereye ku bushobozi buke, […]

Video: Ubwiza bwa ya mazu wagura uhereye ku 150.000 bikagufasha kubona inzu ya Miliyoni 27

Sosiyete ya United property group ikora ibijyanye n’ubwubatsi , yubatse kandi ikomeje kubaka amazu yo guturamo ajyanye n’ikerekezo, akomeye yubatse muri concrete, aherereye Kanzenze ho mu karere ka Bugesera, iyi Kompanyi aho bagamije gufasha buri munyarwanda wese gutura heza kandi bijyanye nuko yifite kandi bihereye kubushobozi bw’abazifuza kuko ushobora kwishyura 150.000 kugeza uyegukanye. Didier umuyobozi […]

Nyamasheke/ Karambi: Barashimira Perezida Kagame wabegereje ibigo by’imari bagatinyuka inguzanyo

Abaturage b’umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke, bizigamira bakanaka inguzanyo zo kwiteza imbere muri banki n’ibindi bigo by’imari, bavuga ko iterambere bagezeho nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyiriyeho imirenge SACCO nta bundi baryigeze, bakavuga ko hari amafaranga menshi mbere bapfushaga ubusa ubu akaba abagirira akamaro. Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze […]

Inzu nziza cyane ikodeshwa make iherereye kabeza

Iyi nzu iri kuri kaburimbo ku muhanda KK 296 St , KK 305 AV. Ni urupangu rwa 12 ibumoso umanuka uturutse aho umuhanda wa giporoso kabeza uhurira na kabeza St Joseph. Abashaka aho kuba hisanzuye, abashaka gukora business ya guest house, maison de passage, ubukwe, akabari, etc,,, ntawe uhejwe . Igiciro 350.000 frws gusa ku […]

Nyamasheke/ Karambi: Abahinzi b'icyayi barataka igihombo baterwa n'umuhanda mubi

Abahinzi b’icyayi bo mu tugari twa Kagarama, Gitwe,na Gasovu ,mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba umuhanda Gikangaga-Wimvumu-Nyarutoyi  w’ibilometero bisaga 12 wagombaga kubafasha kugeza umusaruro w’icyayi aho gipimurirwa ngo kibashe kugezwa ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare  udakoze neza, bituma hari abakora ibilometero byinshi bacyikoreye ku mutwe kikabahiraho bakakimena bagahomba. Mu kiganiro […]

Litiro ya lisansi i Kigali yavuye ku Mafaranga 1013 igera ku 1096

Guhera kuri uyu wa gatandatu, itariki 04 Gicurasi 2019, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA)mu itangazo rwashyize ahagaragara. Igiciro cya lisansi i Kigali kuri ubu ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro, mu gihe litiro ya mazutu i Kigali itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1091. Ni mu gihe ubusanzwe litiro […]

Zahabu nyinshi ziva muri Afurika zigurishwa mu buryo bwa magendu

Mu busesenguzi ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byakoze; byasanze zahabu ifite agaciro ka miliyari z’amanyamerika igurishwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) mu buryo butemewe. Reuters yatangaje ku wa gatatu ko imibare ya gasutamo igararagaza ko mu 2016, UAE zinjije toni 446 za zahabu, zifite agaciro ka miliyari zisaga 15 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu 2006; zari […]

Boeing imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari uyu mwaka

Sosiyete y’inyamerika ikora indege, Boeing yatangaje kuri uyu wa 24 ko imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari y’Amerika nyuma y’impanuka z’indege zayo ebyiri za 737 MAX. Iyi nkuru dukeshya Ijwi ry’Amerika, ivuga ko iki gihombo cyaturutse ku masezerano yo kugurisha indege iyi sosiyete yasheshe n’ibigo bitandukanye nyuma yo gutakarizwa ikizere. Ibi byatumye igira igihombo cya […]

Agace kakumiriwemo imodoka kagiye gukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, ku wa 23 Mata 2019, yatangaje ko bafite gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu gace kakumiriwemo imodoka kazwi nka ‘’Car-free Zone”, bikazifashishwa mu imurika ry’ibikorerwa mu gihugu. Kugeza ubu, itsinda rya ba rwiyemezamirimo basaga 60 bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse bikora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, barangije gukusanya ibisabwa kugira ngo […]

Zimbabwe: ubukungu bukomeje kuzahara na nyuma y’ubuyobozi bwa Mugabe

Mu cyumweru cyashize, igiciro cy’umugati muri Zimbabwe cyikubye kabiri, amafaranga akomeza guta agaciro. Icyo ni kimwe mu byaranze ubutegenzi bw’igihe kirekire bw’uwahoze ari perezida, Robert Mugabe. Cyongeye kugariza icyo gihugu mu gihe kiyobowe n’uwamusimbuye, Emerson Mnangagwa. Kugeza ubu, umugati wavuye ku mafaranga hafi 1620 RWF(1.80$) ugera ku mafaranga 3150(3.50$).Mnangagwa akimara gufata ubutegetsi yasezeranyije Abanyazimbabwe ko […]

Impamvu toni 90 za sima zivuye muri Uganda zangiwe gucuruzwa mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge mu Rwanda ( RSB) gitangaza ko mu kwezi gushize cyanze ko toni 90 za sima zivuye muri Uganda zicuruzwa mu Rwanda ku bwo gukemanga bimwe mu bigize ubuziranenge bwazo. Iki kigo gitangaza ko izi sima z’uruganda rwa Hima rwo muri Uganda zitari zujuje ubuziranenge ku buryo zakoreshwa mu Rwanda. Umuyobozi wa […]

Ikigo cy’ubucuruzi bukorerwa kuri “Internet” cyo mu Bushinwa kigiye gufungura ishuri ku Banyarwanda.

Ikigo gikomeye cy’ubucuruzi bukorerwa kuri ‘’Internet” cyo mu Bushinwa , Alibaba, kizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’icyiciro cya mbere cya kaminuza ku banyeshuri b’Abanyarwanda muri Nzeri 2019. Amakuru aturuka mu kigo cya Alibaba, ishuri ry’ubucurizi, avuga ko abanyeshuri mirongo 30 baziga mu ishuri ryabo ryigisha ubucuruzi mpuzamahanga bwambukiranya imipaka hifashishijwe murandasi. Abo banyeshuri bakaziga imyaka ine […]

Amakimbirane yahungabanyije ubukungu bw’Afurika mu myaka 20 ishize- IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko amakimbirane mu bihugu byo muri Afurika yamunze ubukungu bw’uwo mugabane mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bikubiye muri raporo cyatangaje ku wa 12 Mata, 2019 i Washington D.C muri America. Iyi raporo, Sub Saharan Africa Regional Economic Outlook, yita ku bukungu mu gace kibanda kuri Afurika yo munsi y’ubutayu […]

Karongi: Ibura ry’akazi n’igishoro mu bibangamiye urubyiruko

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi, umurenge wa Tumba, rwatangaje ko bimwe mu bikomeje kubangamira iterambere ryabo ari ibura ry’akazi n’igishoro. Ibyo bikaba bibabuza kwihangira imirimo cyane ko n’ibura ry’akazi ari kimwe mu byugarije n’abarangije kaminuza. Ibyo babitangaje mu kiganiro bagiranye na Rwanda Today mu cyumweru cyashize. Urubyiruko rwo muri uwo murenge rugaragaza ko rufite […]

Ubukungu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho 2.3% muri 2018 

Iterambere ry’ubukungu ryagabanyutseho 2.3% mu mwaka w’2018 nk’ uko raporo ya Banki y’Isi yiswe Africa ‘s Pulse ibigaragaza. Ni raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri, ku wa 9 Mata 2019. Isesengura uko ubukungu bw’ibihugu byo muri Afrika bwifashe buri myaka ibiri. Iyi raporo ivuga ko Izamuka ry’ubukungu rikiri hasi cyane y’ubwiyongere bw’abaturage nyuma y’imyaka […]

Kenya: Imiryango ikennye yugarijwe n’inzara

Abakomoka mu miryango ikennye muri Kenya bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ikabije kubera igabanuka ry’imvura n’ubuke bw’ ibyo kurya. Ibyo bikaba bigira uruhare mu izamuka ry’ibiciro bitoroheye Abanyakenya benshi. Iki kibazo kikaba cyibasiye cyane abatuye mu byaro bakorera amafaranga make ndetse n’abatuye mu kajagari mu migi. Nk’uko byemejwe n’abashizwe iby’ubumenyi bw’ikirere, ibice byinshi byo muri Kenya bizakomeza […]

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 byambere ku isi byateje ubukerarugendo imbere muri 2019

  U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu(6) ku isi mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu buryo bwihuse muri 2019. Nk’uko tubikesha raporo y’ikigo gishinzwe ibijyanye n’ingendo n’ubukerarugendo ku isi cyitwa World Travel and Tourism Council , igihugu cya Ethiopia nicyo kiyoboye ibindi ku isi mu guteza ubukerarugendo imbere muri 2019 naho Uganda iza ku […]

Uwari umugore w’umuherwe wa mbere ku isi mu bagore bane bakize nyuma y’ubutane

MacKenzie Besos, umugore wari uwa Jeff Besos, umuherwe wa mbere ku isi, Kuwa 04 Mata 2019, mu butumwa bwe yashize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko barangije gukora ibisabwa kugira ngo batandukane. Ibyo byatumye asigarana miliyali $35.6 mu migabane y’ikigo cyabo cy’ubucuruzi cya Amozon.com, Inc. MacKenzie yavuze ko yishimiye guha uwari umugabo we 75 […]

Telephone ya mbere ikoresha murandasi(internet) ya 5G yageze ku isoko.

Ikigo gikora ibikoresho by’itumanaho, Samsung, kuri uyu wa Gatanu cyashize hanze telephone ya Galaxy S10 5G, telephone yambere ikoresha ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho rya 5G muri Korea y’Epfo. Ku wa gatatu kandi ibigo bitatu byo muri Korea y’Epfo byishyize hamwe, byatumye Korea y’Epfo iba igihugu cya mbere ku Isi cyashyize ku mugaragaro itumanaho rishingiye kuri internet […]

Ubushyamirane hagati y’ibihugu by’ibihangage bushobora guhungabanya ubukungu bw’isi muri 2019.

Ubucuruzi mpuzamahanga bushobora kuzagabanukaho 2.6% muri uyu mwaka kurusha mu mwaka wa 2018. Ibi byatangajwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi, WTO(World Trade Organization), ku wa 2 Mata 2019 i Geneva mu Busuwisi. Uyu muryango uvuga ko bishobora guterwa n’ubushyamire hagati y’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika n’Ubushinwa. Iyi nkuru dukesha The New Vision, ivuga ko WTO yari […]

Gambia yujuje umubare fatizo kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ritangire

Gambia yujuje umubabare fatizo w’ibihugu byari bikenewe kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ribe ryatangira. Ni amakuru yashyizwe hanze n’ umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, Albert Muchanga, kuwa 02 Mata 2019 abinjujije ku rubuga rwa Twitter. Muri ubutumwa bwe yavuze ko ari amakuru meza kuba inteko ishinga amategeko ya Gambia yemeje ko […]

Imashini zatwaye leta akayabo ka miliyari 3,7 zimaze imyaka isaga 3 zitarakoreshwa icyo zaguriwe

Imashini zaguzwe akayabo ka miliyari 3,7 y’Amanyarwanda zigomba gukoreshwa mu gutunganya umusasruro w’imyumbati zimaze imyaka isaga 3 zidakoreshwa icyo zaguriwe none abagize inteko ishinga amategeko barabibonamo guteza leta igihombo bagasaba ababigizemo uruhare gukurikiranwa. Kuwa Gatatu ushize, nibwo minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, yageze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko agiye gusubiza ibibazo 23 byanditse byazamuwe muri Gashyantare […]

Ibintu 6 abaherwe ba mbere ku Isi nka Bill Gates na Jeff Bezos bakora kugira ngo babyaze umusaruro iminsi y’akazi.

Hari ibintu byinshi ushobora kugira akamenyero kugira ngo ubashe gutanga umusaruro. Ariko, ni gute uhitamo ibyo kwibandaho? Benjamin Spall, umunyamakuru wa CNBC akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yize anaganira n’abantu barenga 300 bageze ku bintu bihambaye kuri iyi isi. Muri abo, harimo umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos n’uwa kabiri, Bill Gates. Agendeye ku buzima bwabo […]

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 9 ritaruzura, inzitizi ku iterambere ry’abacuruzi

Abacuruzi bo mu Mujyi wa Rubavu , mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubucuruzi bwabo rimwe na rimwe bukomwa mu nkokora no kutagira isoko rya kijyambere rijyanye n’igihe. Iryo babona ryabafasha kwagura ubucuruzi bwabo, rimaze imyaka icyenda ryubakwa ariko ritarangira. Abacuruza bavuga ko ari ikibazo kuba umujyi wa Rubavu, ugendererwa na benshi bagiye kuruhukira ku […]

U RWANDA: Abagore batunze ubutaka bwinshi kurusha abagabo-GMO

Ubushakashatsi bwashizwe hanze n’ umuryango wita ku buringanire mu Rwanda, Gender monitoring office GMO, kuwa 29 Werurwe 2019, bwagaragaje ko mu Rwanda abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo. Kugeza ubu, abagore ku giti cyabo bihariye 24% by’ubutaka ugereranije n’abagabo bafite 14%. Abashyingiranwe bafite ubutaka nk’umutungo ni 58.3%, nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza. Ubutaka mu […]

Abakiliya ba MTN barinubira kwimwa serivisi na ba Agents bayo

Kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni ngendanwa ni imwe mu nzira zimaze kwitabirwa na benshi mu bakoresha iryo koranabuhanga, ariko bamwe muri bo bakinubira uburyo bahabwa serivisi zitanoze. Izi serivisi zirahenze cyane ku buryo bamwe batabasha guhita babibona, bitewe no kwihuta cyane cyangwa no gushaka gukemura ikibazo cy’amafaranga batavuye aho bari, bityo […]

Iri ryaba ari ryo herezo ry’imisoro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda?

Leta y’ u Rwanda irimo kureba uburyo hakurwaho imisoro n’amahooro yishuzwaga ku bikokomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorerwa mu gihugu. Impamvu nyamukuru ni ukugabanya uguhangana n’ibindi bicuruzwa bihendutse bitumizwa mu mahanga. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko bagomba kuvugurura imisoro ibangamira ibyo bicuruzwa by’umwihariko ibikorerwa mu gihugu. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwihererero w’abayobozi bakuru b’igihugu […]

Ibicuruzwa byo mu Rwanda mu bikunzwe ku isoko ryo muri Asia

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biri mu bikunzwe mu bicururizwa kuri internet ku isoko ryo muri Asia. Ababikora bakaba bafite intego yo kubyongera kugira ngo babashe kungukira mu mahirwe aboneka kuri iryo soko. Ibicuruzwa by’ikawa nka Gorilla, West Hills na Land Of Thousand Hills bikomeje kuza ku isonga mu bigurwa na benshi ku rubuga mbuzamahanga rwa […]

Abize n’urubyiruko ku isonga mu bifuza kwimukira mu bindi bihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Afrobarometer mu bihugu 33, bwerekanye ko urubyiruko n’abize aribo benshi bifuza kwimukira no kuba mu bihugu bifite ubukungu bwifashe neza. Mu rubyiruko rwo muri kenya, umwe muri batatu yifuza kwimukira mu bindi bihugu agiye gushaka akazi cyangwa kwiga aramutse ahawe ayo mahirwe. Gyimah Boadi, Umuyobozi w’icyo kigo yavuze ko aho […]

Ubuyapani bwijeje u Rwanda kongera imari bushora

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Nkeji Yamada yijeje u Rwanda ko bazakomeza gukurura abashoramari b’iwabo baza mu Rwanda. Ni ubufatanye yijeje u Rwanda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa izwi nka Africa CEO Forum. Yamada yashimangiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byo muri Afrika byoroshya ishoramari.Mu Kiganiro na […]

Ibigo by’ubucuruzi bikoresha ibirango birimo inyamaswa bizajya bitanga amafaranga-UN

Ibigo by’ubucuzi bikoresha amafoto y’inyamaswa zo mu gasozi mu birango cyangwa mu kwamamaza ubu bizajya bisabwa amafaranga n’Umuryango w’Abibumbye. Ayo maafaranga akazajya akoreshwa mu kubungabunga inyamaswa hifashishijwe ikigega cyiswe Lion ‘s Share Fund. Ni igikorwa bise Lion’s Share, aho buriwese ukoresheje inyamaswa mu kwamamaza azajya atanga ayo mafaranga ku bushake buri uko atambukije itangazo rigaragaramo […]

Apple yageze ku isoko ry’itangazamakuru

Apple, ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’itumanaho nk’amatelefone na mudasobwa kuri uyu wa mbere cyageze ku isoko ry’itangazamakuru. Ni umwe mu mishinga cyashize hanze ugamije guhangana n’ ubukungu bwacyo butifashe neza muri iyi minsi. Iki kigo cyashize hanze porogaramu yitwa Apple News+ izajya yifashishwa mu kubona amakuru. Uyikorsha akazaba ashobora […]

Imigi 10 ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku Isi

Umugi wa Paris , Hong Kong na Singapore niyo migi yahuriye ku mwanya wa mbere mu migi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku rwego rw’isi . Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku bukungu cya Economist Intelligence Unit cyagaragaje ko umugi wa Paris wo mu Bufaransa, Hong Kong wo mu Bushinwa na Singapore yo muri Singapore ariyo migi […]

Kigali: Ikigo BTC gihugura ku birebana n’itangazamakuru kigiye gutangiza icyiciro cya 5

Ubuyobozi bw’Ikigo BTC ‘Belgine Training Center’ gikorera mu Mujyi wa Kigali, gihugura urubyiruko mu buryo butandukanye, butangaza ko kigiye gutangiza icyiciro cya Gatanu. Mu kiganiro Bwiza.com  yagiranye n’Umuyobozi wa BTC, Bizimana Belgine, yatangaje ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2019. Akangurira urubyiruko kwitabira ari rwinshi, kugira ngo rubashe kwiteza imbere. Yagize […]

U Rwanda ntiruranzura niba ruzagura ubwoko bw’indege isa n'iherutse kwivugana abantu 157

Leta y’u Rwanda ntirafata umwanzuro wo kugura ubwoko bw’indege bwa  Boeing 737-MAX8 imeze nk’iherutse gukorera impanuka muri Ethiopia igahitana abantu 157 bari bayirimo. Abaminisitiri bo muri iyi Leta kuwa Kabiri w’iki cyumweru batangaje ko hari gahunda yo kugura indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-MAX 8 ariko ko bategereje icyo iperereza ririgukorwa […]

Ibibazo ku mupaka wa Gatuna bihombya abacuruzi  miliyoni zisaga Rwf 500 buri munsi

Abacuruzi bo muri Uganda bohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bahomba miliyoni Rwf 530 ku munsi. Ibi bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga cyo muri Uganda. Umuyobozi w’iki kigo, Dr Elly Twineyo Kamugisha kuwa Kabiri w’iki cyumweru  yatangaje ko  Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. […]

Rusizi: Abashaka kwibumbira mu makoperative bazitirwa n’ubushobozi buke

Bamwe mu bagerageza kwihangira imirimo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakigorwa no kwishyira hamwe mu makoperative kubera ubushobozi bavuga ko ari buke, hakaba abamara igihe kirekire mu matsinda abandi bagakora nka ba nyamwigendaho. Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko iyi mikorere irushaho kubadindiza nyamara bakwiye kwishakamo ibisubizo byabafasha gushinga ayo makoperative bakoreramo. Ni bimwe mu byagaragariye […]

Amajyaruguru: Akarere ka Burera gahiga utundi mu gukoresha nabi imari ya Leta

Ubusesenguzi bw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI- Rwanda) kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2016-2017, bugaragaza ko Akarere ka Burera kaza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubusesenguzi bwa  TI-Rwanda burerekana ko ubuyobozi bw’aka karere  bwakoresheje amafaranga mu buryo hakekwamo kunyereza cyangwa guyacunga nabi. Ubwo uyu muryango utegemiye kuri leta wamurikiraga Intara y’Amajyaruguru […]

Aho wakura igishoro gihagije cy’umushinga wawe

Urubyiruko ruhura n’imbogamizi ikomeye yo kutamenya aho rwakura igishoro cy’imishinga ruba rufite. Umushinga uko waba mwiza gute iyo udafite amafaranga yo kuwutangiza ntaho ugera. Icyo kibazo tugiye kugiye kugikemura tumenyesha urubyiruko ahantu hatandukanye rwavana inkunga y’imishinga yarwo. Aho hantu ariko hagiye hatandukanye bitewe n’umushinga ndetse n’igishoro gikenewe, turagerageza kwerekana bimwe mu bisabwa kugira ngo ube […]

Amajyepfo: Byagaragaye ko amafaranga imiryango itegamiye kuri Leta ishora mu baturage akoreshwa nabi

Ubuyobzi bw’Intara  y’Amajyepfo  buvuga  ko  bwasanze  amafaranga  angana  na miliyari 20  ava mu miryango itegamiye kuri  Leta  ashorwa mu bikorwa bigamije  kuvana abaturage mu bukene muri  iyi Ntara buri mwaka,  nyamara  abaturage  bakaba bakiburimo. Umuyobozi w’iyi Ntara, Gasana K.Emmanuel avuga  ko abafatanyabikorwa b’imiryango itegamiye kuri Leta  muri yi Ntara ari benshi ariko bareba bagasanga abaturage […]

Burera: MTN Rwanda yahawe iminsi 7 ngo ibe yishyuye imitungo y’abaturage yangije

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye MTN Rwanda gukemura bidatinze ikibazo cy’ubutaka ifitanye n’abaturage bo mu karere ka Burera, kimaze imyaka 11, cy’imitungo yangije ntitange ingurane. Bitarenze ku wa gatanu w’icyumweru gitaha MTN isabwa kuba yamaze kugaragariza Inteko uburyo yakemuye ikibazo. Iki cyemezo kikaba cyafashwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside […]

Ruhango: Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe no kutabona imbuto nziza zo gutera

Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo  cyo  kutabona imbuto nziza zo gutera  z’inanasi kubera uburwayi  bwibasiye iki gihingwa muri aka gace, mu gihe ari igihingwa ubusanzwe cyaheraga cyane. Ndahimana Franà§ois  utuye mu kagari ka Karambi  avuga ko ubusanzwe  bezaga inanasi cyane ariko ubu ngo […]

Rusizi: Abahinzi b’icyayi barasabwa kongera umusaruro

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi n’ubw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda( FERWACOTHE)  buvuga ko nyuma yo kongerera ubumenyi abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bubatezeho kongera umusaruro w’icyayi mu buryo bwifuzwa. Nyuma y’umwaka abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bahabwa amasomo ajyanye n’amashuri y’abahinzi b’icyayi mu mirima,bavuga ko hari […]

Nyamasheke: Ruharambuga: Barishimira aho SACCO yabo igeze yiyubaka nyuma y’ibihe

Abanyamuryango ba Terimbere Ruharambuga SACCO ikorera mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bishimiye aho iki kigo cy’imari cyabo kigeze cyongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi byagishegeshe biri mo inyerezwa ry’amafaranga yabo agera kuri 50.000.000 z’amanyarwanda ryakozwe na bamwe mu bari abayobozi bayo muri 2014 na 2015 n’izindi ngorane yagiye ica mo. Ni […]

Rusizi: Abagore n’urubyiruko bashimangira ko bakomwa mu nkokora no kutagira isoko ryagutse ry’ibyo bakora

Abagore n’urubyiruko bakora imirimo  y’ubuhinzi n’ibikorwa by’ubukorikori  mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakomeje gushakisha uburyo bwose bakwiteza imbere ariko ko bagikomwa mu nkokora no kubura isoko ry’umusaruro wabo,bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umuryango AEE kubafasha. Ibi byifuzo babigaragaje ubwo ibikorwa byabo byasurwaga n’abafatanyabikorwa babo b’Abaholandi  basanzwe batera inkunga umushinga  Help […]

Ruhango: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura nyinshi yatwaye ubutaka bwabo n’imyaka

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri aka gace ikabatwarira ubutaka n’imyaka itandukanye  bari barahinze, ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara kuko nta kintu baramuyemo. Elisabeth  Nyirabakwiye utuye  mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Gitinda, mu Murenge wa  Kinihira  avuga ko biteguye kuzicwa n’inzara […]