Ngororero: Aravugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyarigise

Umugabo witwa Marcel wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko ho mu mudugudu wa Rwamiko, aravugwaho guhimba ikinyoma avuga ko ubugabo bwe bwaburiwe irengero, bityo akaba yarasabaga amafaranga ibihumbi 600Frw kugira ngo ajye kwivuza bugaruke . Abaturanyi be bavuga ko bari bahangayitse cyane bakimara kumva ko mugenzi wabo Marcel yabuze igitsina. […]

Mu Buhinde hazamuwe satellite zigiye kuzimya izuba

Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora kugera […]

Umuherwe wanyereje arenga tiriyoni 30 Frw yahawe igihano cy’urupfu

Urukiko rwo muri Vietnam rwemeje igihano cy’urupfu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024, ku munyemari Truong My Lan mu rubanza rw’ubuhemu rwari rukomeye aho yashinjwaga kwiba miliyari nyinshi z’amadolari. Gusa urukiko rwavuze ko ubuzima bwe bushobora gukira aramutse yishyuye abahombejwe ¾ by’umutungo yanyereje. Truong My Lan, w’imyaka 68, w’umushoramari mu bikorwa by’ubutaka, […]

Dore ibintu 5 benshi bavuga ko bazi ariko batazi

Hari ibintu byinshi abantu benshi bavuga ko bazi, ariko bitewe n’imyumvire cyangwa ibihuha byagiye byambuka, hari igihe biba ari ibinyoma. Ibi ni ibintu bituma twibaza niba ibyo twumva buri gihe ari ukuri. Muri iyi nkuru, turareba ibintu bitanu abantu bavuga ko bazi, ariko nyuma yo gusuzuma ubushakashatsi bwakozwe, twasanze bitari ukuri. Dore bimwe mu bintu […]

Gatsibo: Umusore yibye inyama y’umukiriya iramuniga arapfa

Mu mudugudu wa Cyintunga mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Gatsibo humvikanye inkuru y’inshamugongo aho umusore witwa Nyamuberwa Gervais uri mu kigero cy’imyaka 28-30 yacunze nyiri Resitora yiba inyama ku isahane arayimira iramuniga birangira apfuye. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane w’iki cyumweru aho uyu musore yagiye muri Resitora y’umugabo witwa […]

Yasambanyije abana 70 anabafata amashusho y’urukozasoni

Ashley Paul Griffith, wahoze ari umukozi wo kwita ku bana mu gihugu cya Ositaraliya, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwemera ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abana bagera kuri 70 bari hagati y’imyaka 1 na 7. Byatangajwe ko ibi byaha byakorewe mu bigo byita ku bana muri leta ya Queensland no mu mahanga, harimo […]

Umukecuru w’imyaka 59 yaciye agahigo ko gukora Pompage 1,575 mu isaha

0d64d766631c5649f16891f6a1223dcd.jpg

DonnaJean Wilde, umubyeyi w’imyaka 59 akaba nyirakuru w’abuzukuru 12, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyanditswe mu bitabo by’amateka. Yakoze push-ups cyangwa pompage 1,575 mu gihe cy’iminota 60 gusa, ahita atsinda agahigo k’abagore ku isi ko gukora pompage nyinshi mu isaha imwe, nk’uko bitangazwa na Guinness World Records. Wilde yagize ati: “Nari ndi kugerageza guhangana n’amarira y’ibyishimo no […]

Inkomoko n’impamvu yo gukomanganya ibirahure

Mu mico itandukanye y’Isi, cyane cyane mu bihugu byo mu Burayi, Amerika, ndetse no muri Afurika, habaho umuco udasanzwe wo gukomanganya ibirahure cyangwa amapuca mbere y’uko abantu basangira icyo kunywa. Ibi, usanga bikoreshwa mu birori bitandukanye cyangwa mu gihe abantu bifuza kuganira no gusabana. Iyo Abanyarwanda bakora iki gikorwa, bavuga bati “Ku buzima bwacu”, aho […]

Imyambarire ikwiye mu bihe by’Ubukonje

Ibihe by’ikirere bihinduka, kandi uko ikirere gihinduka, ni nako imyambarire y’abantu nayo ihinduka. Mu gihe cy’ubushyuhe (impeshyi) abantu bakambara imyenda yoroshye, mu gihe cy’ubukonje bakambara imyenda ibafasha kwirinda imbeho. Ubu mu Rwanda hari ubukonje n’imvura, bityo abantu basabwa guhindura imyambarire kugira ngo birinde imbeho. Zimwe mu nama zitangwa ku myambarire mu bihe by’ubukonje. 1. Imyenda […]

Umugore muremure cyane ku isi yahuye n’umugufi

44f936c8401d4258ba46fa70aab1add2_md.jpg

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, umugore muremure kurusha abandi ku isi, Rumeysa Gelgi, n’umugufi kurusha abandi ku Isi, Jyoti Amge, bahuye ku nshuro ya mbere mu birori by’itangwa ry’ibihembo bya Guinness World Records. Rumeysa Gelgi, umushakashatsi akaba n’umunyamategeko wo mu gihugu cya Turukiya, afite uburebure bwa metero 2.31, naho Jyoti Amge, […]

Garrett wize amashuri abanza yonyine hashize imyaka 101 avumbuye Feu Rouge

Mu 1922, Garrett Morgan, ari kumwe na murumuna we John Morgan mu modoka, babonye impanuka ikomeye ihuriro ry’imihanda. Babonye imodoka igonga akamadoka kakururwaga n’amafarasi,abantu bari bakarimo baranapfa . Garrett Morgan amaze gutaha byamuteye gutekereza ukuntu imodoka zajya zihana umwanya aho imihanda ihurira. Ni bwo ahimbye icyapa cyahinduye burundu iby’umutekano mu muhanda . Kiriho ubwoko butatu […]

Uwasabye Polisi y’u Rwanda kumufunga yasubijwe

Polisi y’u Rwanda yasubije uwari uyisabye ko yaba imufunze iminsi itatu, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa moya n’iminota 34, uwiyita ku rubuga rwa X Wimbwira_ubusa yanditse asaba Polisi kumufunga agira ati:” Ese Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.” […]

Ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi na bitanu bya nyuma

screenshot_2024-10-17_130620.jpg

Mu bihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi, igihugu cya Nigeria na Ethiopia nibyo byonyine biza kuri uru rutonde n’abaturage 232,679,000 na 132,060,000 nk’uko tubikesha icyegeranyo cya worldpopulationreview.com cya 2024, mu gihe mu bya nyuma harimo n’ibidafite abaturage 10,000. Dore ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane 1. U Buhinde ubu nibwo bwa mbere butuwe […]

Abarobyi bavanye mu nyanja umugabo wari umaze iminsi 67 aburiwe irengero

Umugabo w’Umurusiya witwa Mikhail Pichugin w’imyaka 46 ,yatabawe nyuma y’ amezi abiri n’iminsi irindwi aburiye mu nyanja ya Okhotsk mu burasirazuba bw’Uburusiya.Uwo mugabo yabonywe n’abarobyi bari mu bwato ku ntera y’ibirometero 1000 uturutse aho ubwato yarimo bwahagurukiye . Imirambo y’umuvandimwe we na mwishywa we w’imyaka 15 bivugwa ko bayisanze muri ubu bwato bapfiriyemo. Umugore wa […]

Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe

Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye. Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana. Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo […]

Yafunzwe imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina

Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara. Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa ‘Florence Bwalya’ yari ifite agaciro k’amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika. Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri […]

Umubazi yateye icyuma umumotari amuziza gukunda umugore we

Umugabo w’imyaka 46 usanzwe abaga amatungo mu gihugu cya Nigeria, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo gutera icyuma umumotari yashinjaga kujya mu rukundo n’umugore we . Ibrahim Ogunrinde ukora akazi ko kubaga abifatanya n’ubuhinzi, yateguye umugambi wo gutera icyuma uwitwa Daniel Kosu yashinjaga ko yigaruriye umugore we. Amakuru yatangajwe avuga ko yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa […]

Birinda kugona! Ibyo wamenya ku byiza byo kuryamira ibumoso

Hari ibyiza byinshi bitangaje iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo bikamufasha gusinzira neza, kandi akagira ubuzima butarimo ibizazane. Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka nziza bigira ku mikorere y’igifu iyo umuntu aryamiye uruhande rw’ibumoso, nubwo bimeze gutya ariko ku muntu ufite ibibazo by’umutima agirwa inama yo […]

Umugabo yakaswe ubugabo n’umugore kubera amadeni

Hari umugabo kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa ubugabo bwe n’abantu yari abereyemo ideni ry’amashilingi asaga 1800 mu gace ka Kisii ho muri Kenya. Arembejwe no kuba ku wa 17 Mata 2024 abo yari afitiye ririya deni baraje bakamukata igitsina. Ni umugabo w’imyaka 42, amazina ye yagizwe ibanga nk’uko Nairobi News yabitangaje. Polisi […]

Abagore ntibarenza iminsi 2 bakibitse ibanga

Iyo uvuze ibanga maze ugashaka kurihuza n’igitsinagore usanga ari isi n’ijuru, ibi bivuze ko abagore ari abantu batari abo kubitswa ibanga kuko bahita barimenera inshuti zabo babyita ibanga na none. Ni kenshi umuntu azakubwira ibintu maze akagusaba kubigara ibanga ndetse hari n’igihe ubona ibintu bigusaba ko ubigira ibanga. Aha ku bagore birabavuna cyane kuba babika […]

Pasiteri yarashwe mu cyico ari kwiba nijoro

Polisi yo mu gace ka Kitui ho muri Kenya yarashe mu cyico umugabo wari usanzwe ari umupasiteri, nyuma yo kumufatira mu cyuho yiba rimwe mu maduka aherereye ku isoko rya Kavisuni. Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa mbere yo kuraswa yari no mu gatsiko mu cyumweru gishize kibye iduka ry’uwitwa Muli Munyoki, mbere yo kubanza kumufatiraho […]

Pasiteri yafunzwe nyuma yo gutwara abarenga 250 mu shyamba ngo bategererezeyo Yesu

Umuyobozi w’agatsiko kiyise Apostlic batavugwaho rumwe, Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56, yongeye gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko ashyize mu buyobe abaturage barimo abana barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu. Uyu mupasiteri yitabye umucamanza wa Norton ku wa kane.Afunganwa na bamwe mu bayobozi barindwi bo mu idini rye. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ari naho ibi […]

Mu baturanyi b’u Rwanda Hari ishuri abahungu bose bategetswe kwambara amajipo

info-1.jpg

Ntibisanzwe, kumva cyangwa se kubona umuntu w’igitsina gabo yambaye ijipo kandi ntacyo bimubwiye! kuri ubu ari abameze gutyo babonetse mu gihugu gituranye n’u Rwanda kirimo ibwiriza rivuga ko abahungu baryigamo bagomba kujya bambara amajipo nk’impuzankano bahuriyeho n’abakobwa bigana. Gusa uyu mwihariko w’iri shuri wakunze kunengwa na benshi. Ni ishuri riri mu gihugu cya Uganda, ryitwa […]

Baciye agahigo kubera imiterere y’imibiri yabo idasanzwe

ac295051ff8020cfc3d66fe3c0_jpg_.webp

Bafite imiterere idasanzwe ya bimwe mu bice by’imibiri yabo. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu 10 badasanzwe ku isi. Uko bagaragara cyangwa se imiterere yabo ituma abahisi n’abagenzi babitangarira. Aba bantu ntabwo byizerwa na buri wese ko babaho, ariko amakuru yizewe kandi acukumbuye agaragaza ko bariho kandi badafite ikibazo na kimwe. Hariho abibaza […]

Zanzibar:Hagaragajwe ikinyabutabire cyasanzwe mu nyama z’akanyamashyo zishe abantu umunani

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abayobozi muri Zanzibar , bavuze ko abana umunani n’umuntu mukuru bapfuye nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo bakuye ku kirwa cya Pemba mu birwa bya Zanzibar ndetse n’abandi bantu 78 bari mu bitaro. Inyama z’utunyamashyo tuva muri iki kirwa, ubusanzwe zifatwa nk’ibyokurya abaturage ba Zanzibar bakunda bibaryohera nubwo rimwe na rimwe […]

Guhunga k’Umwami Charles III ! Bimwe mu byo ubuhanuzi bwa Nostradamus buteganya mu 2024

Mu 2024, gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Nostradamus, umuhanga mu bumenyi bw’inyenyeri uzwi cyane wo mu kinyejana cya 16, birimo kwiyongera mu gihe Isi irimo gusuzuma mu bice biyigize ibimenyetso by’ejo hazaza. Ibyo Nostradamus yahanuye ko bizaba mu mwaka wa 2023 byari biteye ubwoba ndetse anavuga ko hashoboraga guturika igisasu cya kirimbuzi. Kubwamahirwe ntabwo byabaye ariko intambara […]

FARDC ntikiri mu bisirikare 10 bya mbere muri Afurika, menya ibigenderwaho mu gukora urutonde

Ku bijyanye no gupima imbaraga z’igisirikare, hari ibintu byinshi bigomba gusuzumwa. Bimwe muri ibi ni ingengo y’imari, amahugurwa, ibikoresho, n’abakozi. Muri iyi nkuru turagaruka ku ngabo 10 za mbere zikomeye muri Afurika dushingiye kuri ibyo bintu nk’uko tubikesha defenceweb.za. Hariho ingingo zitandukanye zishobora kugenderwaho mu gutondekanya ingabo zikomeye muri Afurika. Bimwe mu bikunze kugenderwaho harimo: […]

Uganda: Umubyeyi yatabye mu butaka umwana we w’imyaka 4 amuziza kutagenda

Mu gihugu cya Uganda hacicikanye amashusho y’umwana w’imyaka ine y’amavuko atabye igice kinini cy’umubiri we mu butaka, aho byemezwa ko ari mama we wamushyize mu mwobo akamurenzaho itaka yizeye ko umwana we ubusanzwe utabasha kugenda noneho haba igitangaza akagenda mu gihe yaba abangamiwe no kuguma mu butaka yamushyizemo. Umwanzuro wafashwe n’umubyeri w’uyu mwana uragoye cyane, […]

Dore abantu 10 utagomba kwizera

Hari abantu bagarukwaho cyane ko atari abo kwizerwa ahanini bitewe n’ukuntu bitwara, ndetse n’ibyo bakorera bagenzi babo cyangwa se bo ubwabo. Ingaruka nyinshi kandi zikunze kubagarukaho. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu icumi buri muntu wese agomba gushidikanyaho ntapfe kubizera buhumyi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Human mind readers. 1. Abantu batajya bemera amakosa […]

Abayobozi b’ibihugu bo muri Afurika 11 bapfuye bakiri mu kazi mu myaka ya vuba

joao_bernardo_vieira_guinea-bissau.jpg

Mu mateka atandukanye ya Afurika kandi agoye, abayobozi benshi bapfuye bakiri ku butegetsi, basize umurage uturuka ku buyobozi bwahinduye ibintu n’imiyoborere itavugwaho rumwe. Aba bayobozi, buri wese wasize ikimenyetso kitazibagirana mu bihugu byabo, bahuye n’ibibazo byihariye kandi bagira ibyo bageraho kuva ku guharanira amahoro na demokarasi kugeza bahanganye n’amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere, aho manda zabo ziragaragaza […]

Ibintu 7 bizakugaragaza nk’umuntu w’agaciro mu bandi

Buri muntu agira uburyo yitwaramo ku buryo bimugira udasanzwe kandi kenshi imico n’indangagaciro byacu nibyo biduhindura abo turibo, ni muri urwo rwego muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu myitwarire, cyangwa se ibimenyetso by’umwihariko byagaragajwe n’abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bo ku rubuga rwa betterlife.quora bishobora kukwereka ko uri umuntu ufite agaciro cyane. 1. Umuntu […]

Ubushakashatsi bwerekanye ko kurota wapfuye biba ari ukuri

Nubwo kurota urimo gupfa cyangwa se undi muntu ukunda apfa bigora benshi, ndetse bikanabahangayikisha cyane, ariko biba bifite igisobanuro kinini ku buzima umuntu aba abayemo. Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu bavuga ko iyo umuntu agize inzozi zizamo urupfu akenshi biba ari impamo. Ese byakubayeho ko urota inzozi ziteye ubwoba? Niba byarakubayeho ushobora kuba waranarose […]

Umwarimu wa Kaminuza yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica mugenzi we amuteye ibyuma

Kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2024, Jiang Wenhua, umwarimu muri kaminuza ya Fudan, yakatiwe igihano cyo kwicwa n’igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kwica mugenzi we amujombaguye ibyuma. Urukiko rw’agateganyo rwa Shanghai rwaburanishije uru rubanza muri Gicurasi umwaka ushize, rwatanze imyanzuro ko uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa ko yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi. Urukiko rwasanze […]

Imiterere y’amapeti yo mu Gisirikare cya Uganda (UPDF)

screenshot_2024-01-25_165802.png

Amapeti ya gisirikare muri Uganda, kimwe n’ahandi, ni ibimenyetso bigaragaza urwego umusirikare agezeho. Uganda ni igihugu kidakora ku nyanja, kubw’ibyo nta gisirikare cyo mu mazi igira ariko ifite icyo ku butaka no mu kirere. Kubera ko Uganda yahoze ikolononijwe n’Abongereza, isangiye imiterere y’amapeti n’Igisirikare cy’u Bwongereza cyangwa ibindi bihugu bwakolonije. Dore imiterere y’amapeti y’Igisirikare cya […]

Pasiteri ufite abagore 12 n’abana 25 afunzwe azira kurongora umwangavu

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’umupasiteri watawe muri yombi akurikiranyweho gushyingiranwa n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Ni umupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana uyobora itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah uherutse kugaragara mu mashusho asezerana n’umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 ntibyavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye. Hari ku ya 8 Mutarama 2024, nyuma yo […]

«  La Main Rouge  » umwe mu mitwe y’iterabwoba ya mbere yabayeho washinzwe n’u Bufaransa

«  La Main Rouge  » ni izina ry’umutwe witwaje intwaro w’ibanga w’Abafaransa , wagabye ibitero byinshi mu Burayi no muri Afurika y’Amajyaruguru mu myaka ya za 1950, mu gihe cy’abakoloni. Uyu mutwe bivugwa ko wari “itsinda ry’urupfu” ndetse bamwe bafata nk’umutwe w’iterabwoba, wakomotse ku matsinda mato yashingiwe muri Tunisia mu 1952 kandi ugizwe n’abazungu n’abapolisi […]

Umuraperi yafunzwe azira kwambika igitsina cye isogisi mu ruhame akereka abafana

Umuhanzi w’Uburusiya witwa yafunzwe azira kugaragara imbere y’abari bitabiriye igitaramo nta kindi yambaye uretse isogisi ku gitsina cye.Ni ibirori byari byabereye i Moscou. Uyu muraperi witwa Maxim Tesli, yafashwe amashusho arimo yambika igitsina cye isogisi yereka abafana.Hari ibinyamakuru byanditse ko yarimo yamamaza ubutinganyi. Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko uyu muraperi yakatiwe iminsi 15 y’iminsi […]

Dore ibintu 6 bizatuma utera imbere kandi ukagera ku nzozi zawe vuba

Buri muntu wese ufite imitekerereze mizima, abaho afite intego, inzozi cyangwa se ibyifuzo by’ibyo aba yumva yageraho bikamunyura. Buri gihe tubaho duhangayikishijwe n’uburyo twakoresha tukabasha kugera kuri rya terambere rirambye. Gusa ariko ngo inzira ntiburira umugenzi. Inzobere z’urubuga rwa Human Mind Readers zashyize ahabona amwe mu mahane ngendendwaho yatuma ugera ku nzozi zawe. 1. Rekeraho […]

Ibintu 6 ugomba kuba wujuje kugira ngo ugere ku nsinzi

Intsinzi ni ikintu buri muntu wese aba yifuza kugeraho, gutsinda bigaragaza imbaraga nyinshi n’umuhate umuntu aba yashyize mu bintu akora bigatuma aba indashyikirwa. Twifashishije urubuga rwa ‘Human mind readers’ hari ibintu 6 by’ingenzi abahanga bahurijeho nk’ibikenewe kugira ngo buri wese abe yabona intsinzi. 1. Inzozi ntizigerwaho keretse ushyize mu ngiro Mu buzima tubayemo inzozi ntizikora […]

Yanze gushyingira umukobwa we ibandi rihita rimwivugana

Umugabo yiciwe bikabije mu baturage bo muri Leta ya Zamfara muri Nigeria azira ko yari agiye kubuza umukobwa we kurongora n’ibandi. Amakuru avuga ko ibyabaye byabereye i Kwalfada, umudugudu uherereye mu gace ka Tsafe gaherereye mu ntara ya Zamfara.Umuturage wo muri ako gace, Mallam Rabo, yemereye abanyamakuru ko umwe mu bajura yasabye ko yashyingiranwa n’umukobwa […]

Ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa bafashwe bakwirakwiza ama Euros y’amahimbano

Ku wa mbere, ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa batawe muri yombi i Marrakech, umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Maroc, bafite inoti z’amayero y’amiganano.Polisi ivuga ko yahise itangira kubakoraho iperereza Amakuru akomeza avuga ko aba ba mukerarugendo bafite hagati y’imyaka 29 na 30, batigeze bamenyekanisha umwirondoro wabo, bakoresheje inoti nyinshi z’amafaranga mahimbano mu kwishyura inyemezabuguzi za serivisi” muri […]

Amasomo 8 akomeye buri wese agomba kwiga mu buzima bwe

Hari ibintu byinshi bidufasha mu buzima bigatuma twumva tuguwe neza n’icyanga cyabwo. Muri iyi nkuru turagaruka ku masomo umunani (8) buri muntu wese yakwifashisha igihe cyose, izi nama zashyizwe ahabona n’abahanga mu by’imibereho y’abantu n’iterambere. 1. Nta muntu ushobora kuramba igihe kirekire nk’uko yabyifuza Akenshi tuba twumva tuzabaho igihe runaka, nyamara ntitumenya uko bizaba bimeze […]

Umukerarugendo w’umunyamerika yishwe n’igifi kinini kizwi nka Shark

Polisi yo mu gihugu mu birwa bya Caraibe yavuze ko umukerarugendo w’umunyamerika wasuye Bahamas yishwe n’igifi kinini ubwo yari agiye mu nyanja. Uyu mukecuru w’imyaka 44 utaravuzwe izina, ukomoka mu mujyi wa Boston nk’uko amakuru yatangajwe n’abapolisi ba Royal Bahamas abitangaza, ngo uyu mugore wari wazanye n’umuvandimwe w’umugabo we yari yabanje kujya ku nkombe z’inyanja […]

Thailand: Umugabo yishe umugore we, nyina na mushiki we ku munsi w’ubukwe bwe

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri y’abamugaye ndetse wahoze ari umusirikare yarashe umugeni we n’abandi batatu mbere yo kwiyahura ku munsi w’ubukwe bwe nk’uko polisi yabitangarije BBC. Ku wa Gatandatu ushize, nibwo Chaturong Suksuk w’imyaka 29 na Kanchana Pachunthuek w’imyaka 44 bashyingiranwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Thailand. Nk’uko amakuru abitangaza, yavuye mu bukwe mu buryo butunguranye agaruka yitwaje […]

Umugabo ufite ubwanwa budasanzwe yatitije imbuga nkoranyambaga

Abakurikira urubuga twa Tiktok batangajwe n’umugabo ufite ubwanwa budasanzwe aho yakiriye ubutumwa butagira ingano bushimagiza gahunda yafashe yo kubutereka. uyu mugabo yavuze ko ubwanwa yateretse ari ubwa nyabwo kandi ko atari ubuhimbano, nk’uko umwe mu bamukurikira yabivuze. Yasubizaga abamubajije ibibibazo byinshi agaragaza ko ko ari ubwe yateretse. Uyu mugabo utatangaje amamuko ye , muri videwo […]

Guinness World Record:Yesheje agahigo ko kugira umusatsi muremure kurusha abandi

Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye agahigo ku isi yandikwa muri Guinness World Record nyuma y’uko agize umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki. Uyu mugore witwa Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero 351.28. Akoze impuzandengo y’ikiguzi byamutwaye avuga ko yakoresheje ibirundo […]

Uganda:Prophete wigiye guhanura mu nda y’intare yavuze uko yamumize bunguri

William Ssozi umuhanuzi umaze kubaka izina mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yasangije abakunzi be uburyo ki intare yamumize akamara mu nda yayo nibura hagati y’iminota 45 n’isaha bikarangira yigiyemo guhanura. Mu kiganiro na UBC cyatambutse ku ya 27 Ukwakira 2023, Intumwa Ssozi asobanura avuga ko yamizwe n’Intare mu gihe yari akiri muto ubwo yari […]

Ingona yamurumye ishaka kumwica nawe arayiruma ihita imurekura

Umworozi wo muri Australia yarusimbutse nyuma y’uko ingona ishatse kumwivugana akayiruma igahita imurekura.Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia. Uyu mugabo yabwiye ABC News ko yarumwe n’ingona nawe ahita yitabara arayiruma niko guhita imurekura akizwa n’amaguru.Deveraux yavuze ko ibyago bye […]

Umugore yishe umwana we kugirango ajye mu kazi ko mu rugo muri Soudi Arabia

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwahimije umugore icyaha cyo kwica umuhungu we w’umwaka umwe kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukora akazi ko mu rugo. Uyu mugore witwa Happy Mwenda Mumba ahamwa n’icyaha cyo guteza urupfu rw’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’amezi atatu kuko yamubujije urugendo rwe rwerekeza muri UAE Abatangabuhamya umunani batanze […]

Abanyeshuri bakubise umwarimu iz’akabwana azira kubaha igikoma kitarimo isukari

Mu kigo cy’ishuri cya Boma mu gihugu cya Kenya haravugwa umuyobozi w’ikigo wakubiswe n’abanyeshuri iz’akabwana nyuma yo kubaha igikoma kitagira isukari. Collins Omondi, umuyobozi w’iri shuri yakubiswe kuri uyu wa Gatanu arakomereka azira gucunga nabi ishuri ayoboye kugeza ubwo isukari yabaye ikibazo byatumye abanyeshuri banyweye igikoma kitagira ikindi kivanzemo kandi barabyishyuriye byose. Muri raporo yatangajwe […]

Gutuburira abantu amabuno byabaye imari ishyushye muri Tanzania

Abifuza guhindura imiterere y’imibiri yabo by’umwihariko abigitsinagore bakomeje kwiyongera mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko bitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital bitangije iyi gahunda kumugaragaro. Dr. Eric Muhumba ushinzwe kubaga ababagana, avuga ko abakomeje kugana ibi bitaro abenshi ngo bajya kwiyongeresha ibibuno.Gusa ngo n’ubwo ari abahanga mu gutanga iyi serivisi, ntibazaba ari bonyine kuko bazajya bafatanya […]

Dogiteri yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gufata kungufu mwishywa w’umugore we

Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu. Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu mwishywa w’umugore we. Umushinjacyaha yavuze ko Dr Olufemi Olaleye yaba yarahohoteye uyu mwana w’umukobwa mu gihe kirenga umwaka kugeza igihe umugore we abimenye akabimenyesha polisi. Olaleye yagejejwe imbere y’urukiko […]

Pasiteri wari mu bakunzwe muri Uganda yapfuye arimo kwirukana amadayimoni

Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola. Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri […]

Yigize kadahumeka acucura iduka ry’imitako

capturebytre.png

Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo kwigira nka mannequin imbere y’idirishya ry iduka ribarizwa mu gihigu cya Pologne Uyu musore wari wigize nk’igikoresho gifite ishusho y’umuntu bagaragarizaho imyenda icuruzwa(Mannequin), yagumye aho ku iduka maze nyiri iduka amaze kugenda yiba ibicuruzwa birimo imikufi. Abategetsi ba Polonye bavuze ko amaherezo uyu mugabo yakomeje kwiba ariko […]

Umusaza yamaze kurya ubugali n’inyama ateye akabariro umukobwa bakundanaga ahita apfa

Polisi muri Kitengela muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umusaza w’imyaka 59 wapfuye asambana n’umukunzi we ufite imyaka 23. Polisi ivuga ko nyakwigendera yapfuye ku wa gatatu ubwo bari mu nzu yakodesherezaga umukunzi we ku cyerecyezo cy’umuhanda wa Balozi muri Nairobi. Raporo yatanzwe na polisi ya Kitengela ivuga ko nyakwigendera yari amaze igihe ari […]

Yatawe muri yombi nyuma yo guhora asambanya umukobwa we

Polisi yo muri Tanzania, yataye muri yombi umugabo ucyekwaho gusambanya umukobwa we akanamutera inda.Ni nyuma y’uko agiye yirukana abagabo bagera kuri bane baje kurambagiza uwo mugabwa kugirango atazamujya kure. Uyu mugabo ashobora gufungwa imyaka 30 , mu gihe uyu mukobwa yaba ataruzuza imyaka 18, naho mu gihe yaba ayifite yakatirwa imyaka 20 y’igifungo nk’uko ingingo […]

Polisi iri gushakisha umuntu wibagiriwe imbunda muri Restaurent

Abapolisi i Nairobi barimo gushakisha nyir’imbunda yasigaye muri resitora mu gace ka Kilimani kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2023. Imbunda, iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF yuzuye amasasu 16, yavumbuwe kuri cistern mu bwiherero bw’abagabo bwa Restaurant ya CJ kuri sitasiyo ya Ola hafi ya Argwings Kodhek muri Kenya. Polisi […]

Afite ubwanwa bujya ku ngana n’ubwa Osama Bin Laden kandi ari umugore

Coral Renaie, umugore w’imyaka 30 ukomoka i Kansas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwo kwiyakira nyuma y’uko isura ye itamirijwe ubwana kugeza aho buruta n’ubwa bamwe mu bagabo. Uyu mugore avuga ko yabanje kujya abwogosha ariko biba iby’ubusa maze ahitamo kubureka bugakura atangira amahitamo yo kwikunda. Renaie ahura nibibazo bya buri munsi […]

Imbwa yatangaje benshi ubwo yamaraga iminsi 3 umutwe wayo waheze mu icupa

capturenuy.png

Imbwa yahawe izina rya Cheeto yavugishije benshi amangambure mu gace ka Michigan nyuma yo kumara iminsi itatu umutwe wayo waraheze mu icupa risanzwe ripakirwamo amavuta akomoka ku nka nka(Formage). Iyi mbwa ibyayo byasaga n’ibyayirangiranye kuko yari imaze gucika intege nyuma yo kutagira ibiryo cyangwa amazi ibona mu minsi itatu ubwo umutwe wayo wafataga. Abashinzwe ubutabazi […]