Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bahuriye hamwe barasangira bishimira ibyo bagezeho ndetse banamurika bimwe mubyo bazakora muri uyu mwaka utangiye wa 2016,byiganjemo ibikorwaby’ iyogezabutumwa no gufasha.
Chorale Christus Regnat ibarizwa muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera kuri iki cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2016 nibwo yakoze ubusabane mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire no kugaragaza igenamigambi ry’ibikorwa muri uyu mwaka wa 2016 uhuriranye no ku izihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye. Iyo sabukuru ikazizihizwa mu mpera z’uyu mwaka.

Chorale Christus Regnat ntishidikanywaho mu bijyanye n’imiririmbire. Ifite abarimu b’abahanga, ikagira abaririmbyi barenga ijana ariko 70 bakaba aribo bakunze kugaragara mu bikorwa bya buri munsi,ikaba kandi imaze kugira Album Audio 4 zikoze mu majwi ndetse n’imwe y’amashusho.
Chorale Christus Regnat imaze kwitabira ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu.Muri uyu mwaka wa 2016 Chorale Christus Regnat izakoramo ibikorwa bitandukanye aribyo :
- Gusura impfubyi n’abapfakazi barokotse Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994.
- Kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza kandi bikaba igikorwa ngaruka-mwaka.
- Gusura abarwayi kwa muganga nk’uko basanzwe babikora
- Gukora ingendo Nyoboka-mana zitandukanye hirya no hino mu gihugu mu rwego rw’iyogezabutumwa.

Umuyobozi wa Chorale Christus Regnat Alice La Douce Nyaruhirira mu kiganiro yahaye bwiza.com yavuze ko guhura kwa Chorale ari kimwe mubifasha gukomeza ubumwe ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo gusabana harebwa ibyagezweho bakabyishimira ; ni n’umwanya kandi wo kureba igenamigambi mu iyogezabutumwa hanozwa uburyo bwo kuririmba neza no gukora ibikorwa byo gufasha ndetse n’iterambere muri rusange.
Alice La Douce Nyaruhirira yakomeje avuga ko Chorale ayoboye ibereyeho gufasha no guhembura imitima ya benshi akaba ari nayo mpamvu bahora bashaka ibyafasha abantu mu buryo bwo kwiyegereza Imana haba mu gusenga ,mukuyisingiza mu gusaba no kwicisha bugufi. Ibyo bakabikora bahimba indirimbo ziri mu njyana zitandukanye kandi ziririmbwa mu Kinyarwanda. Yakomeje agira ati : « Chorale Christus Regnat ibereyeho abakunzi bayo mu kubafasha kwegera Imana binyuze mu indirimbo.
Bizimana Jeremie ushinzwe imiririmbire n’umuziki muri Chorale Christus Regnat, ubwo yaganiraga na bwiza.com kubijyanye n’umurimo we wo gutoza abaririmbyi no kubayobora mu majwi, yavuze ko umurimo akora ukomeye ariko ko ubufatanye bwe n’abaririmbyi muri rusange aribwo butuma Chorale igenda igera ku ntego yiyemeje.
ati: “Gukora uyu murimo bisaba kugira umurongo ngenderwaho ; kugira gahunda kandi mukayubahiriza, no guhuza n’abo wigisha ukabiyumvamo nabo bakakwiyumvamo ».
Kuba Chorale Christus Regnat igenda igera ku ntego zayo zose n’uko dufite ubumwe haba mu batoza b’indirimbo(Techniciens), ndetse no muri Chorale muri rusange, gutahiriza umugozi umwe niryo pfundo rya byose. Kugira ingeri z’abantu batandukanye(abakuru n’abato ; abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko bitwongerera imbaraga bityo umurimo twiyemeje tukawukora twishimye.
Mu minsi ishize Chorale Christus Regnat yashimiwe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ayishimira uburyo yamubaye hafi mu muhango wo guherekeza umubyeyi we witabye Imana ndetse no mu muhango wo gukura ikiriyo wabaye tariki ya 29/11/2015, uwo munsi Perezida akaba yarafashe ifoto y’urwibutso ya Chorale ari kumwe na Madame we.
Muri uyu mwaka wa 2016 Chorale Christus Regnat izakomeza kuba intangarugero mu gukora umuziki w’umwimerere mu majwi meza ariko cyane cyane yibanda ku muziki nyarwanda (indirimbo z’Imana) zikoze ku buryo bwa gihanga.
Chorale Christus Regnat yashoje ikiganiro yagiranye na bwiza.com ishimira abakunzi bayo inabasaba kuzakomeza kuyiba hafi mu bikorwa iteganya muri uyu mwaka. aho iyi Chorale ishima imikoranire myiza hagati yayo n’itangazamakuru ariryo ryababereye umuyoboro wo gusakaza ubutumwa bwabo.
Bakomeje kandi bifuriza abanyarwanda muri rusange gukomeza kuryoherwa n’intangiriro z’umwaka wa 2016. Bati : « Mugire ishya, mugwize amashyo, maze amashyi n’impundu tubiharire Rudasumbwa. Amata n’ubuki bihore iwanyu, iteka ryose isengesho ribe ingabo ibakingira ».
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
Andi Mafoto






