Umuhanzi Christopher Maurice Brown wamamaye mu muziki nka Chris Brown, yasubije abakimufitiye inzika nyuma yo gukubita Rihanna muri 2009 ubwo aba bombi bari bakiri mu rukundo.
Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru Chris Brown yaratutswe ndetse yerekwa urwango rukomeye, nyuma y’uko umuhanzikazi Chlöe yari asohoye integuza y’indirimbo ye ‘How does it feel’ yakoranye n’uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Don’t judge me’ n’izindi.
Aberetse urwango Chris Brown babishingira ku ihohoterwa yigeze gukorera Rihanna, bakabuza Chlöe kwiyegereza uyu muhanzi bashinja ‘gukubita abagore kinyamaswa’.
Chris Brown utajya aripfana na we yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ajya ahandikwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Story), asubiza abwira abamushinja gukubita Rihanna gusoma ikibuno cye.
Ati: “Niba mwese mucyinyanga kubera ikosa nakoze nkiri umusore w’imyaka 17, nimusome ikibuno cyanjye. Ndi umugabo w’imyaka 33, ndambiwe guhora numva izo nkuru zanyu z’umwanda.”
Uyu mugabo wari warakaye cyane ntiyumvaga neza ukuntu abantu bacyimwibasira ahantu hose nk’umuntu waciye inka amabere, aho yatanze ingero z’abandi bantu bakoze nk’ibyo yakoze ariko bakaba bafatwa nk’abamarayika.
Yunzemo ati: “Mwese muracyari bamwe kuko buri cyumweru mureba Blueface na Chrisean kandi muzi ibyo bakoze imbere y’isi yose.”
Blueface ni umwe mu baraperi bakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na we wigeze gushinjwa n’umugore we Chrisean kumukorera ihohoterwa.
Uyu muhanzi kandi yagarutse ku bahanzi b’abazungu batereta abana batarageza ku myaka y’ubukure bakabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse bakanabakubita ariko ngo ibyo ntibivugwe.
Ati: “Abahanzi b’abazungu bakundana n’ababana batujuje imyaka, bakabasambanya ubundi bakabasigira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.”
Chris Brown yavuze ko nta muntu azongera kuryamana na we ndetse anabasaba kujya kure ye, ngo kuko nta muntu agikeneye.



