20250430104707225727_CICR_3

CICR ivuga ko yiteguye gufasha mu guhererekanya imfungwa hagati ya Kinshasa na AFC/M23

Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare wa Croix-Rouge (CICR) yatangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nzeri, watangaje mu butumwa yashyize kuri konti yawo ya X (Icyahoze ari twitter), ko witeguye gutanga umusanzu mu kurekura imfungwa mu rwego rw’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23.

CICR yanditse iti: “Nyuma yo gusinya uburyo bwo kurekura imfungwa zifitanye isano n’amakimbirane akoreshwamo intwaro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Alliance Fleuve Congo/M23, twiteguye gutanga umusanzu mu koroshya irekurwa ryabo, nk’uko byemejwe n’impande zombi, bigizwemo uruhare n’ubuhuza bwa Qatar.”

Uyu muryango utabara imbabare bivugwa ko uzakora nk’urwego rudafite rubogamiye mu kumenya imyirondoro, kugenzura no kurekuza mu mutekano imfungwa zifitwe n’impande zombi.

Ibi bitangajwe mu gihe ibiganiro bigikomeje i Doha, ku buhuza bwa Qatar, hagamijwe kugera ku gisubizo cya politiki ku makimbirane akomeje kumvikana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *