Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili (Chief J9), Col. Désiré Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku rubyiruko rugize Itorero Imbuto Zitoshye rukaba ruri mu mahugurwa y’icyumweru kimwe y’uburere mboneragihugu (16–22 Ugushyingo 2025) ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutore giherereye Nkumba, mu Karere ka Burera.
Aya mahugurwa, agize icyiciro cya kabiri cy’Itorero Imbuto Zitoshye, yahurije hamwe abanyeshuri 131 barangije amashuri yisumbuye bafashijwe n’Imbuto Foundation binyuze muri gahunda yayo yitwa Edified Generation.
Col. Migambi yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umurage tuvoma mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yibukije urubyiruko indangagaciro nyarwanda zarangaga abakurambere zirimo ubumwe, ubusugire bw’igihugu, gukunda igihugu, amahoro n’iterambere—indangagaciro zahoze zirinze umwimerere n’ubumwe by’Abanyarwanda, ariko zikaza gusenywa n’ubutegetsi bw’abakoloni, ndetse n’ubutegetsi bwakurikiye Ubukoloni burimo n’ubwa Habyarimana, bwashyizeho politiki yo gucamo Abanyarwanda ibice. Iyo politiki yarangiye ishinze imizi y’amacakubiri, ivangura n’itoteza byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Colonel Migambi yagaragaje uburyo Ingabo za RPA zasubije Abanyarwanda ubumwe n’agaciro nyuma y’igihe kirekire cy’ubuyobozi bubi, asobanura ko ibikorwa bya gisirikare bya RPA byari bigamije kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanashimangiye uruhare rw’ubuyobozi bureba kure burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watoje abanyarwanda indangagaciro zo gukunda igihugu n’ubumwe ari zo zashibutseho impinduka zidasanzwe n’iterambere u Rwanda rufite uyu munsi.
Col. Migambi yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe, indangagaciro zo kwitangira igihugu, ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, no guharanira kuba intangarugero ndetse n’abayobozi b’ejo hazaza b’u Rwanda.





