063_1425690671_0

Colombia: Urukiko rwarekuye uwari perezida uherutse gukatirwa imyaka 12 y’igifungo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama, Urukiko Rukuru rwa Colombia rwategetse ko uwahoze ari Perezida, Alvaro Uribe, afungwa by’agateganyo mu gihe ajuririra igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa mu rubanza rujyanye n’intambara y’abenegihugu imaze igihe.

Ku itariki ya 1 Kanama, Uribe w’imyaka 73 yakatiwe igifungo cy’imyaka 12, biba ubwa mbere mu mateka ya Colombia uwahoze ari perezida ahamwa n’icyaha. Yakiriye kandi igifungo kirekire gishoboka.

Yashinzwe guhagarikira ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu

Uribe yari perezida kuva 2002 kugeza 2010 kandi yagenzuraga urugamba rwo kurwanya inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe.

Icyakora, abamurwanya berekanye ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryayobowe na we igihe Ingabo za Colombia zaharaniraga gutsinda inyeshyamba za FARC bidasubirwaho.

Igisirikare yari abereye umugaba w’ikirenga cyashinjwe kwica ibihumbi by’urubyiruko no kubagaragaza nk’inyeshyamba. Uribe yahamwe n’icyaha cyo guhatira abatangabuhamya bafunzwe guhindura ubuhamya bumushinja.

We yahakanye ibyo aregwa kandi yajuririye icyo gihano yahawe, avuga ko uru rubanza rushingiye kuri politiki kandi ko rwatewe n’abarwanyaga ubutegetsi bwe, ubu bayobowe na Perezida Gustavo Petro uri ku butegetsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *