Ibikorwa by’umushoramari mu bijyanye n’inganda zitunganya umusaruro w’icyayi Mutangana Jean Baptiste, ukorera mu karere ka Nyaruguru biganisha ku gusenya burundu Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Muganza na Kivu (COOTHEMUKI) bikomeje guteza ubuyobozi bw’iyi koperative kubogoza batabaza umuhisi n’umugenzi.
Iyi koperative ikorera mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Muganza, Kivu, Munini, Kibeho, Busanze, Ruheru na Nyabimata yatangiye mu mwaka wa 2009, ikaba ifite abajyamuryango 1172. Ikaba ifite ibiro muri Muganza, mu kagari ka Muganza ho mu mudugudu wa Nyabirondo.
Sikubwabo Callixte, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Muganza na Kivu (KOOTHEMUKI) mu kiganiro na BWIZA yavuze ko badatabawe mu maguru mashya Koperative yasenyuka, kubera ko uhanganye na Koperative atoroshye.
Ati “Ibibazo twatejwe n’umushoramari Mutangana byatangiye muri Gicurasi 2022, biza bisanga Koperative iri mu nzira nziza ku buryo na Perezida wa Repubulika yari yaradusoneye inyungu ku nguzanyo ya BRD twafashe, icyo gihe twabashaga kwishyura Miliyoni 7 Frw buri kwezi, ariko kuri ubu turi kujya habi kuko ntitukibasha kwishyura kuko umusaruro twagemuraga mu ruganda wagabanyutse, ibirarane byabaye byinshi, ku buryo dutabaza uwariwe wese wadufasha kudutabara, kuko uwifuza kuba mukeba wacu aturusha imbaraga.”
Akomeza avuga ko ibibazo bagiranye n’umushoramari, Mutangana byashyize Koperative mu gihombo gikabije bibasaba kugabanya abakozi, abandi bashyirwa mu kiruhuko cy’igihe gito ariko biranga biba iby’ubusa, biba ngombwa ko bafata Umucungamutungo abifatanya no kuba umuyobozi wa Koperative (Manager), hagabanywa ni aba Monagiri.
Icyifuzo cy’aba banyamuryango ba COOTHEMUKI nk’uko babibwiye BWIZA bavuga ko batabangamirwa no kuba Umushoramari ufite uruganda ari kwagura ubuso ahingaho icyayi, bakamusaba ko bagirana amasezerano maze abanyamuryango basanzwe muri Koperative bajya bakatwa amafaranga y’inguzanyo ya BRD.
Imbarutso y’iki kibazo cyabaye inzirondwe ku buyobozi Koperative ikaba igeze ubwo isenyuka.
Hagati ya 2017-2018 Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yatabajwe n’iyy koperative ko abanyamuryango baremerewe n’ideni rya BRD bafashe, maze abasonera inyungu ku nguzanyo, basigara barwana no kwishyura iri deni rya Miliyari 2 Frw.
Iyi Koperative yashinzwe muri 2009, haciyemo imyaka hafi itatu maze umushoramari aza kubaka uruganda ngo Koperative ijyr ibona aho igemura umusaruro, barakoze ariko bigeze muri 2022 Umushoramari arabitakana atangira kujya agura icyayi cy’abaturage batangira kugisarura bakigemura kuri ruganda kitanyuze muri Koperative, inzigo ivuka ubwo kugeza aho koperative inaniwe kwishyura inguzanyo ba BRD.
Iki gikorwa buryo ki cyakozwemo kiganisha ku gusenya Koperative mu buryo butaziguye, kuko yavuye ku musaruro wa Toni 200 ku mwaka ikaba igeze kuri Toni 20.
Abanyamuryango bamwe bo muri iyi koperative bishimiye kuba batagikatwa amafaranga y’inguzanyo ya BRD, kuko yakitirwaga muri koperative none umusaruro bakaba bahita bawugemura mu ruganda.
Aba bahinzi bavuga ko batakwemera gufata amafaranga yakaswemo kandi hari aho bayafata yuzuye.
Ubuyobozi ntibushaka kugira icyo buvuga kuri ibi bibazo
Ku wa Gatanu, tariki 25 Ukwakira 2024 ubwo BWIZA yageragezaga kuvugana na Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yadutangarije ko kuri iki kibazo akizi, ndetse ko yakimenye gusa ku mpande zombi (Koperative n’Umushoramari) harimo amafuti, adusezeranya kuza kutuvugisha afite Dosiye imbere ye ariko kuva ubwo ntiyongeye gufata terefone.
Uyu muyobozi w’akarere avuga ko ibibazo bivugwa hagati ya Koperative COOTHEMUKI n’umushoramari birenze ibizwi.
Ubusesenguzi n’inyandiko
Mu mwaka wa 2016-2017 Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagarutse kuri iki kibazo cy’ideni abanyamuryango ba COOTHEMUKI babereyemo BRD, hanyuma Komisiyo y’ubukungu mu Nteko ishinga amategeko isaba abo bireba ko cyakemuka byihuse.
Muri 2016, iyi koperative yafashe inguzanyo ya Miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) izishyurwa mu myaka 10, ku nyungu iri mu byiciro bitatu ari byo 8%, 15.5% na 16.5%, none imyaka igiye kurangira ntaho barageza.
BWIZA ifite amakuru ko iyi nguzanyo yari yasabiwe kuzamura imirimo mu buhinzi bw’icyayi cyari kuri ha 1,200 cy’abanyamuryango 1,100, ariko 800 muri bo ni bo bayakoresheje ku buso bwa ha 776, abasigaye imirima yabo ingana na ha 424 barayihorera maze amafaranga bayakoresha ibindi.
BWIZA mu nyandiko ifitiye kopi BRD yandikiye NAEB, yabasabaga kugira ibyo bakora mu maguru mashya koperative itararimbuka kubera ibibazo yatewe na Muganza Kivu Tea Factory (MKTF), aho muri iyi baruwa bavuga ko abanyamuryango ba COOTHEMUKI bakabakaba 632, bagemura umusaruro ku ruganda utanyuze muri Koperative ibyayiteye icyuho mu kwishyura umwenda bahawe.
Iyi koperative isanganwe abanyamuryango 1, 172 icyuho cyo kutanyuza umusaruro muri Koperative nticyagaragariye BRD gusa, kuko iki kibazo cyahuruje inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirangajwe imbere na NAEB, RCA, MINAGRI n’abayobozi b’uturere ariko kuva iyi nama yaba muri Gicurasi 2024 abanyamuryango bayo bakibogoza.




One Response
COOTHEMUKI Umushoramari Mutangana akomeje kuyisenya
Rwose bagire icyo bakora kuri COTEMOKI kugirango abaturage bakomeze kwiteza imbere