20250925_162816

Croix-Rouge yavuze ku ifoto y’umukorerabushake wayo iri kuvugisha benshi

Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge Rwanda watangaje ko ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukorerabushake wayo ari kumwe n’umukinnyi w’umuzungu muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Rwanda, ntaho ihuriye n’ukuri kuri kuyivugwaho.

Iyo foto yagaragaje umukorerabushake w’igitsina gore ahagararanye n’umukinnyi, bigasa nk’aho bari guhana nimero za telefoni. Nyuma y’aho igiye hanze, yahise itera impaka n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko uwo mukinnyi yaba yari kumusaba nimero, abandi bakavuga ko yaba yamwohererezaga amafaranga.

Ariko kuri uyu wa Kane, Croix-Rouge Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (Twitter), yahakanye ayo makuru maze isobanura uko byagenze.

Iti: “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n’ukuri. Umukorerabushake wa @Rwandaredcross wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa internet.”

Ubuyobozi bwa Croix-Rouge Rwanda bwasabye abaturage kudaha agaciro amakuru adafite ishingiro, buvuga ko ibyo umukorerabushake yakoze ari igikorwa cy’ubutabazi cyagombaga gufasha umunyamahanga wari mu bibazo.

Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships) iri kubera mu Rwanda muri iki cyumweru, iri gukurikiranwa n’abantu benshi mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ibintu byatumye buri kintu gikorwa mu by’amarushanwa gihita kigarukwaho cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *