Umuhanzi w’umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize ku mugaragaro alubumu ye ya kabiri yise “Muvumwamata”, izina yakuye kuri nyirakuru kugira ngo amushimire ku ruhare rukomeye yagize mu buzima bwe no mu iterambere ry’inganzo ye.
Iyi alubumu yashyizwe hanze ku wa 1 Ukuboza 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 14 zubatse ku muco nyarwanda no ku butumwa bwimbitse bujyana n’inyigisho y’ubuzima.
Cyusa yavuze ko yitiriye iyi alubumu nyirakuru Tate Muvumwamata kubera ko yamubereye isoko y’ubuhanga, inganzo n’indangagaciro zatumye aba umuhanzi ari we uyu munsi. Yavuze ko kwita alubumu ye gutya ari uburyo bwo kumushimira akiriho, atari ukumutaka amaze gutabaruka nk’uko bikunze gukorwa.
Ati: “Nyogokuru ni we Muvumwamata… Yanyeretse indangagaciro z’ubupfura n’umuco wacu. Nashatse kumushimira akiriho, kumuraga ibyiza, no kubibwira Abanyarwanda.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana Gakondo yanashimangiye ko gukora inganzo ye atari ugushaka kumenyekana cyangwa inyungu z’amafaranga, ahubwo ari ugukora ibihuye n’umutima we n’ugushaka gusangira ibyishimo n’abamukurikira.
Ati:“Nkora umuziki kugira ngo nishime, maze n’uwumva inganzo yanjye akishimana nanjye. Si uko nshaka kwigaragaza cyangwa gushaka amafaranga.”
Cyusa yaboneyeho kunenga umuco wo gushimira umuntu amaze kwitaba Imana, avuga ko yishimiye gutanga iki cyubahiro kuri nyirakuru mu gihe akiriho, kugira ngo amenye icyo amubwiye no kumwereka ko ibikorwa bye byagize akamaro.
Muvumwamata ni alubumu ikurikiye iyo ya mbere yise Migabo, yari yaratuwe Perezida Paul Kagame.
Album wayumva unyuze no kuri YouTube cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga wumviraho imiziki.





