Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Brésil na FC Barcelona, Dani Alves, yamaze kugura ikipe yo muri Portugal yitwa Sporting Clube de São João de Ver, aho anatekereza kuyisinyira amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’amezi atandatu.
Nk’uko byatangajwe na ESPN, Dani Alves w’imyaka 42 y’amavuko, arifuza gusubira mu kibuga nyuma y’igihe kinini atagikina umupira w’amaguru. Ikipe yaguze iherereye mu karere ka Aveiro mu majyaruguru ashyira hagati ya Portugal, ikaba itazwi cyane mu mateka akomeye ya ruhago yo muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urukiko rwo muri Espagne rwatesheje agaciro igihano Dani Alves yari yarakatiwe cyo gufungwa ku cyaha cyo gufata ku ngufu, nyuma yo gusanga ibimenyetso bidahagije byari byatanzwe bidashobora gukuraho ihame ry’uko umuntu aba ari umwere keretse bigaragaye ukundi.
Alves yari amaze igihe atagaragara mu kibuga kuva muri Mutarama 2023, ubwo yatabwaga muri yombi i Barcelona ashinjwa gusambanya ku gahato umugore. Yafunzwe kuva ku wa 20 Mutarama 2023 kugeza muri Werurwe 2024, aza kurekurwa by’agateganyo amaze gutanga ingwate ya miliyoni 1 y’ama-euro, mu gihe yari ategereje icyemezo cy’ubujurire.
Nyuma yo gusohoka muri gereza, Dani Alves yakomeje gukora mu mwuga wa ruhago inyuma y’amakipe, cyane cyane mu Burayi, aho yakoraga nk’ushinzwe gufasha abakinnyi (agent). Gusa, yagiye agaragaza ko afite intego yo kuzasubira mu kibuga, ndetse no gukomeza amasomo yo kubona impamyabumenyi yo gutoza.
Amakuru avuga ko Alves amaze igihe akora imyitozo ku giti cye iwe, kandi akizera ko iminsi 30 imuhagije kugira ngo agaruke ku rwego rwiza rwo gukina imikino y’amarushanwa, bityo akaba yiteguye gufasha ikipe ye nshya.
Umukino wa nyuma Dani Alves yakinnye wabaye ku wa 8 Mutarama 2023 muri shampiyona ya Mexique (Liga MX), akinira Pumas UNAM, ikipe yahise imuhagarika nyuma y’ifatwa rye.




