Depite Lubaya abona imbaraga zose RDC yakoresheje irega u Rwanda zarapfuye ubusa

Umudepite Claudel Lubaya uhagarariye intara ya Kananga mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo abona imbaraga ubutegetsi bw’igihugu cye bwakoresheje burega u Rwanda zarapfuye ubusa.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Depite Lubaya yavuze ko ashingiye ku magambo intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano zavuze ubwo zari muri RDC n’ayo Perezida w’u Bufaransa yavuze, abona ijwi rya Perezida Félix Tshisekedi ritarumviswe.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC giterwa n’u Rwanda, ngo rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, rukanohereza ingabo zo kurufasha. Ariko intumwa z’akanama ka UN zo zibona ubuyobozi bw’iki gihugu bukwiye gukora inshingano zabwo, bugashyira imbere ibiganiro.

Depite Lubaya yavuze ko ijambo ry’izi ntumwa ridatandukanye n’irya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wagiriye uruzinduko muri RDC tariki ya 3 n’iya 4 Werurwe 2023, kandi ngo rifite ishingiro.

Yagize ati: “Iri jambo ryiyongera ku ryo Emmanuel Macron yavugiye mu ruzinduko aherutse kugirira i Kinshasa, kandi rifite ishingiro. Aho urwego rwa UN ruherereye ni ikimenyetso kidashidikanywaho ku kibazo cyo muri Congo. Congo si Ukraine, ibibazo biratandukanye.”

Uyu mudepite yakomeje agira ati: “Uyu ni umwanya wo kumenya ko uburyo bwacu bwo kwamagana ku kibazo cyo mu burasirazuba butanga umusaruro muke, cyangwa ntibutange na muke, byakira nyiramubande ntoya mo imbere, muri uwo mwanya no mu bafatanyabikorwa byagaragaje amaherezo.”

Ubutegetsi bwa RDC bwifuzaga ko Perezida Macron n’intumwa z’akanama ka UN gashinzwe umutekano bagira uruhare mu gusabira u Rwanda na M23 ibihano. Ariko bo bagaragaza ko ibiganiro byonyine ari byo byakemura ikibazo cy’umutekano muke.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *