Umuhanzikazi Desire Luzinda ukomoka muri Uganda unasanzwe azwiho amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu yatangaje ko yimye amatwi abamuvuga ibyo bashatse, ngo azajya akora abavuga bavuge.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Luzinda yatangaje ko adatewe ubwoba n’abagendana amazina ye aho bagiye hose kuko ngo ntacyo byahindura ku buzima abayeho, icyangombwa ngo ni uko aba aticaye ahubwo aba yinjiza amafaranga isaha ku yindi.

Ibi yabivuze ubwo aherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru ko yiyambika ubusa ndetse ngo agasingiza cyane ibice by’umubiri we wose ari nako abishyira ku Karubanda hakiyongeraho guhinduranya inshuti z’abasore binavugwa ko basambana.
Mu mwaka wa 2014 nibwo umusore Franklin ukomoka muri Nigeria wahoze akundana na Luzinda yashyize amafoto ye yose ku Karubanda ameze uko yavutse, ndetse biza no gufata indi ntera mu itangazamakuru, kugeza n’ubu biracyashingirwaho nk’intandaro yo kwamamara kwe dore ko yakomeje gukoresha amafoto nkayo kugirango akomeze kuvugwa.

Si ibyo gusa kuko na nyuma yaho Luzinda yatandukanye n’uwari umujyanama we muri muzika amushinja ko ajya kuririmba batabyumvikanyeho, byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko bajyaga baryamana.

Ubusanzwe Luzinda yavukiye mu mujyi wa Kampala, akaba ari umunyamuziki mu njyana ya Pop, aririmba mu Kigande ,icyongereza n’igiswahili. Kugeza ubu amaze gushyira hanze Album 2 “Nzikiriza na Buri Enda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com



