Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yarongoye undi mugore nyuma ya Zuchu, umukunzi we banabana byemewe.
Diamond na Zuchu bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibintu byatangaje benshi mu bakunzi babo. Nyuma yaho hakomeje gucicikana ibihuha bivuga ko urugo rwabo rufitanye ibibazo bishingiye ku wundi mugore bivugwa ko Diamond yaba yarongoye.
Ariko ku wa Kabiri, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya, Diamond ubwe yatangaje ko ibyo byose ari ibihuha bidafite ishingiro, asaba abafana n’itangazamakuru kudakomeza gucura urwikekwe hagati ye na Zuchu.
Ati: “Nabonye hari inkuru zikomeza kuvuga ko Simba yabonye undi mugore. Oya, ibyo si ukuri. Ntacyo narenzaho. Hari n’agace k’amashusho ndi mu modoka n’umukobwa, ariko ayo ni amashusho y’indirimbo yanjye nshya izasohoka vuba. Uku kwezi ni ukw’ineza n’ibyishimo, sinshaka ibibazo hagati yanjye n’umugore wanjye.”
Abakunzi b’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga batandukanye bagaragarije ibitekerezo binyuranye. Hari abashimangiye ko Diamond akwiye kubahiriza isezerano rye n’umugore we, abandi bagasaba ko urugo rwabo rudacibwa intege n’ibihuha.
Diamond Platnumz, uzwi cyane ku mazina nka “Simba”, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, wamamaye ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Jeje, Number One, na Waah! afatanyije na Koffi Olomidé.
Kugeza ubu, Diamond na Zuchu bakomeje kubana nk’umugabo n’umugore, mu gihe ibikorwa byabo bya muzika bikomeje kugarura icyubahiro cyabo ku ruhando mpuzamahanga.




