Diamond yaba yatandukanye n’umugore we

Umunyamakuru Tanasha Donna usanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platinumz, yahagaritse gukurikirana uriya muhanzi n’umuryango we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aca amarenga y’uko umubano wabo utakiri mwiza.

Abo Tanasha Yaretse gukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, barimo nyir’ubwite Diamond Platinumz, mushiki we Esma Platinumz, nyina wa Diamond, Sandra Sanura, n’abandi.

Incuti za Diamond basangiye inzu ya Wasafi itunganya umuziki na zo ziri mu bo Tanasha yahagaritse gukurikirana. Aba barimo: Queen Darleen, Mbosso, Lava Lava na Rayvanny.

Byamenyekanye ko Diamond n’incuti ze batakiri mu bo Tanasha akurikirana kuri Instagram, ubwo uyu mugore yuzuzaga ibihumbi 113 by’abamukurikirana kuri uru rubuga bikagaragara ko bariya bantu batarimo.

Tanasha Donna ufitanye umwana w’umungu na Diamond, yaciye ariya marenga nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko umubano we na Diamond utakiri nta makemwa, ahanini bitewe n’uko Diamond amuca inyuma.

Aba bombi bahuye mu Gushyingo 2018, nyuma gato y’uko Diamond yari amaze gutandukana na Hamisa Mobetto yashinjaga kinyarwanda kumucishiriza inzaratsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *