1767624846330

Djihad n’abandi bagumishijwe gereza

Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gushimangira ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 5 Mutarama 2026, nyuma yo gusuzuma ubujurire bari batanze basaba gukurirwaho ifungwa ry’agateganyo, ariko urukiko rugaragaza ko impamvu zatanzwe zidafite ishingiro. Aba bose bakomeje gufungirwa mu Igororero rya Mageragere, aho bitegura kuburana mu rubanza rw’imizi.

Urukiko rwashingiye ku mpamvu zari zaratanzwe n’urukiko rw’ibanze, cyane cyane raporo ya Cyber Crime Department, yagaragaje uruhare rwabo mu gusakaza amashusho y’urukozasoni ajyanye n’uwitwa Yampano.

Raporo yerekanye ko Pazzo Man yandikiye Semitego Muzafaru uzwi nka Ddumba amusaba gusiba ayo mashusho, kuko inzego z’umutekano (RIB) zari zatangiye kumukurikirana.

Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, raporo yagaragaje ko telefoni ye yakoreshejwe mu gusakaza ayo mashusho, nubwo yabihakanye avuga ko yari yayitije undi muntu.

Kwizera Nestor we, urukiko rwasanze hari ibimenyetso bihamya ko yasakaje ayo mashusho ndetse akaba yarabyemereye Ubushinjacyaha n’urukiko.

Kuri Djihad, byagaragaye ko yasakaje ayo mashusho kuri WhatsApp status ye, akanayashyira mu matsinda atandukanye ya WhatsApp. Dosiye ye yerekanye ko yashinze itsinda ryitwa “Aba Chou Mupo Nyonyo” rigamije gushishikariza abantu gushaka no gusangira ayo mashusho y’urukozasoni, iryo tsinda rikaba ryararimo abantu barenga 800.

Hari kandi andi matsinda ya WhatsApp, arimo “Abashu bashaka show”, yakoreshejwe mu gukwirakwiza ayo mashusho. Ubuhamya bwatanzwe na Aron Niyonagize uzwi nka Okimu bwemeje ko Djihad yamweretse ayo mashusho mbere yo gukora ikiganiro.

Urukiko rwanagaragaje ko Ishimwe François Xavier yakoreraga mu matsinda ya Facebook arimo Rwanda Burundu na Uganda Porono, aho yagurishaga ayo mashusho ku mafaranga agera kuri 200 Frw, akanaganira n’abantu batandukanye bayamusaba.

Nyuma yo gusesengura izo mpamvu zose, urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwose bwatanzwe nta shingiro bufite, bityo rushimangira icyemezo cyari cyarafashwe ku wa 17 Ukuboza 2025, kikomeza kugumana agaciro.

Urubanza rwasomwe mu ruhame, rucibwa n’umucamanza w’urukiko afatanyije n’umwanditsi warwo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *