Muri iki cyumweru biteganijwe ko intumwa za DRC n’u Rwanda zizongera guhurira i Washington. Intego ni ugukomeza ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Inyandiko y’umushinga wa Kabiri w’amasezerano yabonwe na RFI ijya kure yo gutangaza amahame yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize i Washington na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Congo n’u Rwanda.
Muri iyi nyandiko iriho ubu, nk’uko twanabigarutseho mu nkuru iheruka, mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro u Rwanda rugomba kubanza kuva mu gihugu cya Congo nta mananiza.
Ibi bivuze kuhavana intwaro n’ibikoresho bigenzurwa n’u Rwanda. Amakuru agera kuri RFI ariko avuga ko iyi ngingo yari yamaze kuvugwa mu byifuzo bya Congo mu mushinga wa mbere w’amasezerano.
Ikibazo: U Rwanda ntabwo rwigeze rwemera ko ingabo zarwo ziri muri DRC. Guverinoma y’u Rwanda ahubwo ivuga “ingamba z’ubwirinzi” zashyizweho kubw’umutekano wa rwo.
Ikintu cya kabiri gisabwa: Gukuraho état de siège muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa guhera mu 2021, kimwe no mu Ntara ya Ituri, biteganyijwe ko igomba guha umwanya ubuyobozi bwa gisivili kugira ngo inzira y’ibiganiro itere imbere.
Iyi nyandiko ivuga kandi ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Kinshasa na M23, akomeje kuganirwaho i Doha.
Ikigambiriwe ngo kirasobanutse: Amasezerano n’u Rwanda ntashobora gusinywa usibye nyuma yo gusoza amasezerano hagati ya Kinshasa na AFC / M23.
Umushinga w’amasezerano kandi uteganya gukemura ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR.
Ibihugu byombi ngo bigomba “guhuriza hamwe nta buryarya mu kumenya, gusuzuma, gushaka no guhagarika kubaho kw’inyeshyamba za FDLR.”
Ubu bufatanye buri mu bigize kandi bukurikije ibikubiye mu Masezerano y’Ibikorwa yemeranijweho i Luanda mu Kwakira 2024.
Iyi nyandiko ivuga na none ko DRC izabuza kandi igahagarika inkunga iyo ari yo yose y’ibikoresho cyangwa iy’amafaranga, yaba iy’imbere cyangwa iy’amahanga, igenewe FDLR.
Inyandiko nishyirwaho umukono, imihigo izakoreshwa mu gihugu hose, nubwo Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo bizakomeza kwibandwaho. Ariko uyu ni umushinga gusa.
Igikorwa nyacyo cy’imishyikirano rero ngo kiratangira muri iki cyumweru. Ishobora gutuma habaho inama yo ku rwego rwa ba minisitiri mbere y’uko amasezerano ashyirwaho umukono na ba perezida b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.




