Buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, mu bihugu byinshi byo ku isi by’umwihariko mu Burengerazuba bw’isi, hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, abakristo bakawufata nk’umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristu, ukaba umwanya wo gusangira, kwishimana, gutanga impano no kwibutsa urukundo n’amahoro.
Mu mijyi myinshi ku isi, uyu munsi urangwa n’imirimbo itandukanye, indirimbo za Noheli, amatara acanirwa mu mihanda, n’ibikorwa byihariye by’amasengesho n’ibirori by’imiryango. Ariko nubwo Noheli ifatwa nk’umunsi mukuru mpuzamahanga, hari ibihugu bimwe na bimwe aho kwizihiza Noheli bifatwa nk’ikizira.
IBIBUGU 10 NOHELI IFATWA NK’IKIZIRA
Mu bihugu bikurikira, kwizihiza Noheli mu ruhame ntibyemewe, cyangwa bikorwa mu ibanga rikomeye, bitewe n’imyemerere ya Leta, amategeko cyangwa politiki y’igihugu:
1. Saudi Arabia
2. Afghanistan
3. Iran
4. Iraq
5. Yemen
6. Somalia
7. Brunei
8. North Korea
9. Bhutan
10. Libya
Mu bihugu byinshi muri ibi, Islam niyo dini ya Leta, bityo ibikorwa bifitanye isano n’iyobokamana rya gikirisitu bikagengwa cyane cyangwa bikabuzwa burundu mu ruhame. Ahandi na ho, nka North Korea, impamvu zishingiye kuri politiki n’iyubahirizwa ry’iyobokamana rya Leta bituma iminsi mikuru ishingiye ku myemerere idakundwa.





One Response
Muduhe n’urutonde rw’ibihugu 10 aho Noheli yizihizwa cyane kurusha ahandi ku isi.