Dore ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30

U Rwanda n’Isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”. Iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka yacu, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Tugomba kandi guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare
muri Jenoside, tunamagana imvugo zibiba urwango.

Iyi nyoborabikorwa ya MINUBUMWE ijyanye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30.

ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

7 Mata 2024

Ku rwego rw’Igihugu

Icyumweru cy’icyunamo kiratangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka. Ibi bikorwa bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.

Mu turere

Icyumweru cy’icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere.

Mu midugudu yose

Hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Icyitonderwa:

Uyu munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka. Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana.

Kuva tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2024, hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka.

Hazaba kandi ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.

Icyumweru cy’icyunamo (7-13 Mata 2024)

Guhera tariki 7 Mata 2024, ku nzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’isi (Bisesero, Gisozi, Murambi, Nyamata), buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwa urumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.

Kuri uwo munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka. Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana.

Kuva tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2024, hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka.

Hazaba kandi ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo

Ku rwego rw’umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2024, nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2024, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo kwibuka uzabera i Nyanza ya Kicukiro.

Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

Ku bisobanuro birambuye, hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko N°15/2016 ryo kuwa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside.

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru cy’icyunamo.

TARIKI YA 13 MATA 2024: GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Hazamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *