Tariki ya 22 Mata 2023, hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umurundi Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze iminsi igera kuri ine yihishe ubwo yamenyaga ko ingo ze zirimo uruherereye mu ntara ya Rutana na Bujumbura zigiye gusakwa.
Impamvu y’itabwa muri yombi rye ntiyahise imenyekana kuko n’umukobwa we uba mu mahanga, Darlene Bunyoni, yatangaje ko Leta y’u Burundi itari yakarimenyesheje umuryango wabo. Gusa byahwihwiswaga ko akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’umugambi wa ‘Coup d’Etat’ no kunyereza umutungo.
Nk’uko byahwihwiswaga koko, Ubushinjacyaha Bukuru bwemeje ko Bunyoni yafatiwe i Nyamuzi muri komini Kabezi tariki ya 21, kandi ngo akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo no gushaka inyungu z’akazi zidakurikije amategeko.
Dosiye ya Gen. Bunyoni iracyari mu bushinjacyaha, ndetse ibimenyetso ku byaha ashinjwa biracyakusanya mbere y’uko igezwa mu rukiko ngo atangire kuburanishwa.
Ndayishimiye yategetse ko Bunyoni afatwa
Amakuru yizewe BWIZA yamenye ubwo Gen. Bunyoni yashakishwaga aravuga ko Perezida w’u Burundi, Général-Major Evariste Ndayishimiye uzwi nka Général Neva kuva akiri mu gisirikare, ari we wategetse ko uyu munyapolitiki ufite ipeti riruta ayandi atabwa muri yombi.
Iri tegeko Ndayishimiye yaritanze nyuma y’amezi menshi atabanye neza na Gen. Bunyoni, bitewe ahanini n’amakuru yahawe ko uyu munyapolitiki yaba afite umugambi wo kumukura ku butegetsi, ikaba ari yo mpamvu yanashingiyeho amwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022.
Ku batarabimenye, vuba aha tariki ya 21 Mata, ubwo Perezida Ndayishimiye yahuriraga n’abandi bayobozi bakuru n’abasirikare bakuru mu nama, yababwiye ko Abarundi badakwiye gutungurwa n’uburyo agiye gukoresha inyobozo (inkoni) bamuhaye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Inyobozo mwampaye ngiye kuyikoresha kuriya mwayimpaye kuko mwayimpaye kugira ngo nyobore abantu, ntimwayimpaye kugira ngo nyobore ubuhushi. Ubwo buhushi rero ejo uzabona iyo nyobozo ikubise hirya no hino kugira ngo bureke kona, ntimuzavuge amagambo menshi. Ntidushobora gutera imbere dufite uduhushi mu gihugu cyacu.”
Ubwo yari amaze kuvuga iri jambo muri iyi nama yabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, abenshi mu bari bayitabiriye barasetse, bamukomera amashyi.
Gen. Bunyoni yifuje kuyobora u Burundi
Aya makuru BWIZA yabonye aravuga ko Gen. Bunyoni yababajwe n’uko ibihanganye bigize uruziga rwa ba jenerali (Cercle des Généraux) byemeye ko Ndayishimiye atoranywa ngo ayobore u Burundi.
Bunyoni ngo yigeze kubaza aba ba jenerali impamvu atari we watoranyijwe ngo ayobore u Burundi kandi ari we, nararibonye mu kuvuga, uzi kwiyemera kandi akaba n’umukire, ahubwo uyu mwanya ugahabwa Ndayishimiye ngo “utazi kuvuga”.
Ubwo Ndayishimiye yari amaze gutoranywa, ngo Bunyoni yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana n’ibi bihanganye ‘byamutengushye’, yiyemeza kwiyubakira ‘system ye’ igizwe n’abumva icyerekezo cye.
Iby’inyota yo kuba Umukuru w’Igihugu byahishuwe n’umugore wa Bunyoni, Hyacinthe Niyonkuru, ubwo umugabo we yari akiri Minisitiri w’Intebe. Yagize ati: “Alleluya torero ry’Imana! Ndabasuhuje mu izina rya Yesu, Uhoraho abahe umugisha. Ndanezerewe cyane. Pasiteri twaherukanaga mu 2009, Imana imukoresha imirimo n’ibitangaza, Imana ivugana nanjye. Icyo gihe nari Umudamu wa Minisitiri, Imana ivugana nanjye ko igiye kunzamura kurushaho. Ivugana nanjye ibintu byinshi, narabibonye n’ibindi ndabirindiriye.”

Biravugwa ko Gen. Bunyoni yaba afite umugambi wo guhungabanya amatora yo mu mwaka w’2025, kandi ngo awufatanyije n’agatsiko k’abo bakoranye mu mutwe witwaje intwaro wa FNL. Ariko aka kajagari yaba yarateje, byateguwe ko ari we uzagahagarika, hanyuma abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bamara kubibona, bakemeza ko ari we ukwiye kuyobora u Burundi, akajya ku butegetsi bw’inzibacyuho, asimbuye Ndayishimiye.
Aya makuru ngo yageze mu rwego rushinzwe iperereza, na rwo ruyaha Ndayishimiye, na we n’uburakari bwinshi, ahita ategeka ko Bunyoni atabwa muri yombi byihuse, agakurikiranwaho icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, ngo yasabye Ndayishimiye kudafungisha Bunyoni cyangwa kumwicisha, ahubwo amusaba ko byibuze hafatirwa umutungo we urimo amafaranga, bigakoreshwa mu bikorwa by’iterambere. Gusa, byarangiye ugomba gufatwa afashwe.
Umwiryane weruye muri Leta urashoboka
Gen. Bunyoni ni umuntu ukomeye muri Leta y’u Burundi kuva ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Polisi y’igihugu, kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere no kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi Perezida Ndayishimiye atanga umuburo ko “nta gihangange cyakura General ku butegetsi”.
Ugukomera kwa Bunyoni gushimangirwa n’ipeti riruta ayandi yahawe na Nkurunziza rya CPG (Commissaire de Police Général) ryanganaga n’irya Maréchal mu gisirikare [n’ubwo ryaje gukurwaho ku butegetsi bwa Ndayishimiye, rigasimbuzwa irya Général de Police], amafaranga afite ndetse n’inshuti yari amaze kugira mu nzego z’umutekano.
Wakwibaza uburyo Gen. Bunyoni yamaze iminsi 4 ashakishwa, yarabuze kandi atarigeze ajya hanze y’igihugu, bikaza kumenyekana nyuma ko yihishe mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Biravugwa ko hari abasirikare cyangwa abapolisi bakuru baba baragize uruhare mu gutuma aboneka bitinze, kandi ntibyanatungurana kuko hari abatawe muri yombi bakekwaho gukorana na we, nka Colonel Desiré Uwamahoro uyobora ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo.
Ntabwo byatungurana cyane hatutumbye umwuka mubi hagati y’abashyigikiye Ndayishimiye n’abashyigikiye Gen. Bunyoni, cyane ko nk’uko bigaragara mu bika bikanza, yagerageje kubaka ‘system’ y’abumva icyerekezo afite nyuma yo gutenguhwa n’ibihanganye bigize ‘Cercle des Généraux’; ibi bikaba byateza umwiryane muri Leta.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko dosiye ya Bunyoni yihishe inyuma y’amakimbirane akomeye ari mu ishyaka riri ku butegetsi kandi ngo ashobora kugira ingaruka ku bantu benshi, akangiza byinshi. Kiti: “Dosiye ikomeje ya Bunyoni-Neva yihishe inyuma y’amakimbirane akomeye ari muri sisiteme ya CNDD-FDD. Ishobora gukora kuri benshi kandi ikangiza byinshi. Umugore wa Perezida uheruka, Denise Bucumi na we yarasatswe.”




