Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryagejeje ku Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ubusabe busaba kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Aya mavugururwa ya politiki ngo akaba akenewe mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe mu 2017 ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe mu 2018.
Bimwe mu byo DGPR yasabye harimo ko hashyirwaho itegeko ribuza abayobozi batorewe imyanya muri leta kuba ba chairman b’imitwe ya politiki ku rwego rw’intara, akarere, umurenge n’izindi nzego z’ubuyobozi.
Ikindi ngo nuko itegeko rigenga abakandida bigenga mu matora ryasubirwamo,Umukandida wigenga akava ku majwi 5% asabwa,agashyirwa kuri 2%, na ho ishyaka ryigenga rigasabwa 3% cyangwa 4% aho kuba 5% kugira ngo abone imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yagabanuka nk’uko bimeze mu bindi bihugu nka Suède, naho ishyaka ryigenga rigasabwa 3% cyangwa 4% aho kuba 5%.
DGPR kandi irasaba ko amatora yajya akorwa hakoreshejwe impapuro n’ikoranabuhanga icyarimwe, ndetse n’itangazamakuru ntirihezwe ahabarirwa amajwi y’ibyavuye mu matora hose kuko no mu bihugu nka Kenya bihaba kandi ko ntacyo byica.
Yasabye kandi ko itangazamakuru ryakwemererwa gutangaza ibyavuye mu matora nyuma yo gutangazwa n’abayobozi muri komisiyo y’amatora ku biro byose by’amatora.
Green Party inasaba ko indorerezi z’amatora zakwemererwa kugenzura ibikorwa by’amatora ku biro by’amatora byose haba mu midugudu, utugari, imirenge no ku rwego rw’akarere. Ibi ngo byatuma habaho umucyo ndetse bikanongera icyizere bafitiye komisiyo y’amatora.
Yasabye kandi ko imitwe ya politiki yose yahagararirwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Ikindi DGPR isaba nuko itegeko rigenga amatora ryavugururwa imitwe ya politiki ikajya ihabwa inkunga na leta yo kuyifasha mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’uko bigenda muri Burkina Faso aho ngo iyi nkunga imitwe ya politiki iyihabwa mbere y’igihe kandi ngo byaba urugero rwiza ku Rwanda.
Green Party isaba kandi ko n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki mu Rwanda ryavugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 iyibuza kubona inkunga zo hanze y’igihugu zitangwa n’ibigo mpuzamahanga.
Yavuze ko mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda byemewe mu gihe amashyaka yerekanye aho amafaranga yavuye, kandi ngo turi muri ‘East African Community’, kubw’ibyo hakaba nta mpungenge Leta ikwiye kugira ko bishobora guteza ikibazo kandi n’ahandi bihari.
DGPR ivuga ko yizeye ko igisubizo cyiza bazahabwa n’Inteko Ishinga Amategeko kizaba umusingi ukomeye wa demokarasi kandi kikazaha imitwe ya politiki urubuga ruhagije mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






