Ishuri ribanza rya Bogoro, riri mu gace ka Bahema-Sud mu ntara ya Ituri, ryagize ukwiyongera gukomeye kw’abanyeshuri muri uyu mwaka kugera hafi kuri 40%.
Abayobozi b’iri shuri bavuga ko uku kwiyongera kwaturutse ku nyubako nshya leta yatanze, muri gahunda y’Igenamigambi ry’iterambere ry’uturere 145.
Iyo nyubako nshya, yubatse neza, ifite ibyumba by’amashuri bitandatu bifite umwanya uhagije, bifite ameza n’intebe z’abanyeshuri, ibibaho, ndetse n’intebe n’ameza by’abarimu.
Ifite kandi ubwiherero n’ibiro by’ubuyobozi.
Emmanuel Kabagambe, Umuyobozi w’iri shuri,
Ati:“Uyu mwaka twanditse abanyeshuri 349 mu gihe mu myaka yashize twagiraga hagati ya 250 na 270. Nta na rimwe twigeze tugera ku banyeshuri 300 banditswe mu mwaka w’amashuri.”
Yasobanuye ko uku kwiyongera kw’abanyeshuri kwaturutse ku burezi bwabaye uburere bw’ubuntu bwatanzwe na leta, ariko cyane cyane kubera inyubako nshya zifite ibyangombwa byiza byo kwigiramo ku bana.
Rebecca Mbavazi, umwarimukazi wigisha mu mwaka wa kabiri, avugako
mbere bakoreraga mu nyubako iyo imvura yagwaga byagoraga gukomeza amasomo kubera urusaku kuko ibyumba by’amashuri nta gisenge byagiraga. Ariko ubu abana ndetse n’abarimu bari mu bihe byiza. N’iyo imvura iguye, bakomeza kwigisha nta kibazo.
Iyi nyubako nshya yatashywe ku mugaragaro mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize, ariko kuva mu itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024 ni bwo ikora neza kandi byuzuye.



