Nyuma y’uko Kandidatire ya Moise Katumbi igiweho impaka igacyemangwa kubera ubwenegihugu byavuzwe ko atajuje,kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba yamaze kwemerwa bityo akazahatana mu matora n’abandi bakandida bazaba bemejwe.
Uyu muyobozi w’ishyaka rya ‘Ensemble pour la Nation” Moise Katumbi ari mu bari batanze Kandidature yo kuba umukuru w’igihugu cya Rebupulika ya Demokarasi ya Congo mu matora azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka 2023 ariko ibanza gushyirwa ku ruhande ngo isuzumwe.
Iyi Kandidature ye yemewe mu gihe n’iya Perezida Tshisekedi yamaze kwemerwa nyuma y’uko nawe yari yangiwe havugwa ko imyirondoro ye yatanze mu matora ya 2018 inyuranye niyo yatanze bityo ko ngo yaba agamije kuziba amatora.
Kugeza ubu urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga (Cours Constitutionnelle )ari narwo rwari rwararezwemo Moise Katumbi ko atujuje ibisabwa, ni narwo rwemeje ko yemerewe kuziyamamaza.
Noel Tshiani ari nawe watanze ikirego yashinjaga Moà¯se Katumbi kuba afite ikarita ndangamuntu yo mu gihugu cy’Ubutaliyani (ITALIE) , asobanura ko ngo kuba Katumbi yaratunze ibyangombwa by’ikindi gihugu atabiherewe uruhusha na leta ya Congo, ngo bikwiye gufatwa “nk’icyaha.” Ibi kandi yabivuze ashingiye ku itegeko rya Congo Kinshasa, ritemera ubwenegihugu bubiri.
Hervé Diakese, umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi, yabwiye radio RFI ko iki cyemezo cy’urukiko gisoje burundu ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bwa Katumbi.
Moà¯se Katumbi yigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, aho yayoboye Imyaka ikabakaba itanu.



