20250617_141929_copy_1000x666

Dr. Habineza wa Green Party yikomye abayobozi bo mu nzego z’ibanze

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, avuga ko inzego z’ibanze zikiri imbogamizi mu gutuma Abaturarwanda bajya mu mitwe ya Politiki bifuza.

Habineza ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yaganiriraga n’itangazamakuru mu karere ka Gicumbi ahabereye inama ikomatanyije n’amahugurwa y’abarwanashyaka ba Green Party, yagaragaje ko abayobozi benshi b’inzego mu guhugu bacyumva ko abantu bose bakwiye kuba mu mutwe umwe wa Politiki gusa.

Ati: “Ibyo twarabibonye hari aho tugera tukabihasanga. Yewe no muri iki cyumweru twarabibonye ahantu twagiye gusura hano muri Kigali, ba Gitifu baza gutera urugo kandi twari twagiye gusura gusa. Hari habaye isabukuru y’umwana usanga byabaye ikibazo kuko twahageze. Haracyarimo icyo kintu cyo kumva ko abantu bose bagomba kuba mu mutwe wa Politiki umwe kandi atari byo.”

Dr. Frank Habineza avuga ko nka DGPR ziriya mbogamizi bazigaragarije inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Yunzemo ati: “Abayobozi b’inzego z’ibanze bakagombye kubyumva kimwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, igihugu cyemera amashyaka menshi, igihugu cyemera ibitekerezo bitandukanye. Iyo mitwe ya Politiki ntabwo izabaho idafite abantu bayijyamo, ntabwo izajyamo ibiti cyangwa ibikoko; izajyamo abantu.”

Habineza yagaragaje kandi ko bitari bikwiye ko hari abaturage bavanwa muri gahunda zigamije guteza imbere Abanyarwanda nka Girinka, kuko bari muri Green Party cyangwa undi mutwe wa Politiki.

Uyu munyapolitiki icyakora yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye na demukarasi, birimo kuba mu gihugu haba amatora, kuba Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ndetse no kuba uwahohotewe ahabwa ubutabera.

Ikiganiro kirambuye Dr. Frank Habineza yahaye itangazamakuru

YouTube player

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *