Dr Jiji uzwi ku mashusho y’urukozasoni yahishuye ibanga abagore bihariye bandi bagabo batamenye

Mugabukwari Janvier uzwi cyane nka Dr Jiji,umenyerewe cyane mu ndirimbo zisingiza abagore n’uburanga ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina yahishuye ko hari ibanga abagore bihariye ari naryo rimutera iyi nganzo yibandaho mu bihangano bye.
Dr Jiji w’imyaka 34 yasobanuye impamvu imutera kuririmba abagore,ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina no gukora amashusho yiganjemo abakobwa bambaye ubusa.
Jiji 2
Nk’uko igihe kibitangaza ngo Dr Jiji mu busesenguzi bwe ,yasanze abagore ari bo bukungu bw’isi bakaba umunyu buri wese yifuza kurigata bityo ahitamo kubibandaho mu bihangano bye.
Yagize ati “Abagore nibo bayoboye Isi yose, nibo bukungu bw’Isi, ni umunyu w’Isi, ibiryo bitarimo umunyu nta buryohe”
Kuba akunze gukora indirimbo zirimo abakobwa bambaye ubusa, ngo nta kibazo na gito biteza hagati ye n’umugore we ngo kuko barushinze abizi neza ko arwubakanye n’umuhanzi.
Jiji 1
Yagize ati “Umugore wanjye si umuntu wa showbiz, ntiyita cyane kubya muzika n’uburyo ikorwa, namurongoye nkora muzika, arabinyubahira, aziko ari akazi, tubibanyemo neza cyane.”
Dr Jiji kandi yongeye gushimangira ko Abanyarwandakazi bafite ubwiza buhebuje bityo akaba ashaka kongera gukora indirimbo ibasobanura.
jiji 3
Ati “Biragoye kubagereranya n’abandi bo hanze kuko bafite ubwiza burenze. Abanyarwandakazi ni beza, nzongera mbiririmbe.”
Zimwe mu ndirimbo Dr Jiji yamenyekanyeho harimo Super Market, Antere ibuye na Welcome to bed yahagaritswe na Minisiteri y’Umuco kubera amashusho yayo arimo ibijya gusa n’ubusambayi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *