Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Dr Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuba Perezida w’umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Igikorwa cyo gutora Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida be cyakurikiye umuhango wo kurahira w’abasenateri 20 baheruka gutorerwa no kugenwa kwinjira muri Sena.
Perezida Paul Kagame ni we wakiriye indahiro zabo.
Dr Kalinda wagizwe umusenateri na Perezida Kagame muri Mutarama 2023, yari asanzwe ari Perezida wa Sena nyuma yo gusimbura kuri izo nshingano Iyamuremye Augustin weguye.
Yongeye gutorerwa izi nshingano nyuma yo kugira amajwi 25 muri 26 y’abatoye.
Abandi batowe ni Nyirahabimana Solina watorewe kuba Visi-Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na Dr Mukabaramba Alvera watorewe kuba Visi-Perezida ushinzwe imari n’abakozi.



