Dr Kiiza Besigye mu maboko ya polisi mu gihe hasigaye iminsi mbarwa amatora agatangira

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umukandida w’ishyaka FDC, Dr Kiiza Besigye ubwo yageragezaga kuri uyu wa Mbere kwinjira mu karere k’ubucuruzi kari hagati mu mujyi wa Kampala akoresheje umuhanda Kampala-Jinja.

Umuvugizi wa FDC, Semujju Nganda, yabwiye Daily Monitor ko Besigye yatawe muri yombi ubwo yari arimo arerekeza mu bikorwa byo kwiyamamariza muri aka karere.

latest02+pix
Dr Kiiza Besigye ashobora kuba ari we munyapolitiki w’Umugande umaze gufungwa cyane kurusha abandi / Ifoto: Internet

Perezida Museveni yari yatanze itegeko ku batavuga rumwe nawe, ribabuza kwinjira muri Kampala rwagati. Besigye n’abamushyigikiye rero bakaba bashakaga kwerekeza kuri Stade ya Nakivubo ariko igipolisi kirabitambika biba ngombwa ko baganirira n’abazatora ku mihanda nk’uko uyu muvugizi wa FDC yakomeje avuga.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, igipolisi cyari kiyobowe n’umuyobozi wacyo muri Kampala, DPC Aaron Baguma, cyabanje kubuza Besigye gukoresha umuhanda winjira Kampala bamusaba kunyura ku muhanda wa Mukwano ngo yinjire mu mujyi. Ibi ariko ngo Besigye yabyanze ashaka kwinjira mu mujyi anyuze ku muhanda wa Nasser ariko yongera gutangirwa mbere y’uko igipolisi kirasa ibyuka biryana mu maso ku gihiriri cyari kimuherekeje. Kuri ubu Besigye akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *