Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 02 Werurwe 2020, rwasubitse urubanza Dr. Léon Mugesera yajuririyemo igifungo cya burundu yahawe, nyuma yo kwihana umucamanza. Dr. Leon Mugesera yabanje kubwira urukiko ko adashobora kuburana kubera umwe mu bacamanza yagaragaje ko atifuza mu rubanza rwe, gusa iki cyifuzo giteshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire. Uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yahise atanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga, avuga ko kwangirwa kwihana uriya mucamanza binyuranyije n’itegeko nshinga, bityo atangaza ko adashobora kuburana mu gihe urukiko rw’ikirenga rutaratangaza umwanzuro ku kirego cye. Dr. Mugesera yasobanuye ko umucamanza yihannye hari ahandi yigeze kumufatira icyemezo kitamunyuze. Avuga ko atumva impamvu umucamanza yatesheje agaciro ikifuzo cye Kandi ari we ugomba kugishyira mu bikorwa. Si ubwa mbere Dr. Léon Mugesera yihannye umucamanza bigatuma urubanza rwe rusubikwa. Mu kwakira ubwo yaburanaga ku bujurire bwe, yavuze ko umwe mu bari bagize inteko iburanisha amwanga bituma urubanza na bwo rusubikwa. Dr. Leon Mugesera ntiyemera ko amagambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya ari umwimerere. Dr. Leon Mugesera yifuza ko ijambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya mu Ngororero riteshwa agaciro ngo kuko ari ryo rimufunze burundu. Ni ijambo uyu mugabo yavuze mu 1992, mbere y’imyaka ibiri ngo Jenoside nyir’izina itangire. Ni ijambo bivugwa ko ryari ryuzuye urwango rukomeye ku Batutsi, rinabagiraho ingaruka kuko abenshi batangiye kwicwa nyuma gato y’uko yari amaze kurivuga. Nta we uzi uwafashe ririya jambo ryafashwe mu buryo bw’amajwi, n’ubwo ryakuwe mu bubiko bw’amakuru bw’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyitwaga ORINFOR. Ubwo uyu mugabo yitabaga urukiko mu kwezi gushize nyuma yo kujuririra igifungo yahawe, yavuze ko yiyambaje impuguke mu gusesengura amajwi, zigasanga ririya jambo avuga ryararemekanyijwe. Ati” Iri jambo si isugi, si umwimerere, nta budakemwa rifite.” Mugesera avuga ko mu byo yavugiye ku Kabaya hari ibindi byakuwemo hagamijwe kongerera uburemere amagambo ye, agasanga bibabaje kuba urukiko rwarabigendeyeho akatirwa gufungwa burundu. Dr. Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, yaregwaga ibyaha bitanu, bitatu muri byo biramuhama binatuma akatirwa igifungo cya burundu. Yahamwe n’icyaha cyo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha kibasiye inyoko muntu ndetse n’icyo kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko. Kuva muri 2013 ubwo urubanza rwa Mugesera rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, ntabwo yigeze yemera ibyo ashinjwa nk’icyaha, ari na yo mpamvu yahisemo kujuririra igifungo yahawe.
Related



