Umuraperi w’Umunyakanada, Drake yashenguwe n’akadege kagaragaye mu nzu ye y’akataraboneka i Sydney muri Australia, aho ari mu ruzinduko rw’igitaramo cye “Anita Max Win Tour.”
Muri videwo imaze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ako gadege kagaragaye kinjira mu cyumba Drake arimo, gafata amashusho agaragaza mudasobwa ye iri ku meza, ifunguye urubuga rw’imikino y’amahirwe.
Drake yinjiye mu cyumba cye maze atungurwa no kubona ako kadege aho yahise agerageza kugakubita urukweto. Icyakora, ako gadege kahise kihuta gasohoka mu cyumba katari kangizwa.
Iyi videwo yakomeje kuvugisha abatari bake, bamwe bibaza uko ako gadege kageze muri iyo nyubako ikomeye cyane mu mutekano.
Kugeza ubu nyiri ako kadege ntiyigeze amenyekana gusa bivugwa ko Drake ashobora kuba yakifashishije kugira ngo yamamaze ibitaramo bye.




