Umuyobozi mukuru wa MONUSCO, akaba n’ intumwa y’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri Repubulika Iharanra Demokarasi ya Congo Bintou Keita, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, yashoje uruzinduko rw’ iminsi 3 yagiriraga mu mujyi wa Goma.
Ku wa kane tariki 12 Kamena 2025, ni bwo Bintou Keita, yageze mu mujyi wa Goma, mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri ubu iri mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Muri uru ruzinduko, Bintou Keita yahuye n’abantu batandukanye barimo abayobozi b’umutwe w’ inyeshyamba za AFC/M23 mu biganiro bagiranye, akaba yaragaragaje ko MONUSCO izakomeza kuzuza inshingano zayo, cyane cyane izijyanye no kurinda abasivile bari mu kaga.
Mu butumwa bwe bwa nyuma mbere y’ uko asubira i Kinshasa, Keita yavuze ko ubwo indege ye yageraga mu birindiro bya MONUSCO, yaganjwe n’ amarangamutima akomeye, kandi ibiganiro yagiranye n’abaturage ndetse n’abayobozi ngo byamweretse ko hakiri icyizere nko amahoro yagaruka muri aka karere.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe aka gace kagikomeje kurangwa n’umutekano muke utewe n’imirwano ihamaze igihe byumwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokatrasi ya Congo rukaba kandi mu rwego rwo gutegura Raopro azashyikiriza akanama k’ umutekano ka l’ ONU.
Bintou Keita yasobanuye ko ubutumwa bw ’Umuryango w’abibumbye muri Congo MONUSCO bwiteguye gukomeza gutanga inkunga ku mishinga yose igamije guhosha intambara no kugarura amahoro mu karere.
Abayobozi ba M23 bemeje ko na bo biteguye kwitabira inzira y’amahoro, bakaba bashaka umuti w’ikibazo mu buryo bw’ibiganiro aho gukomeza imirwano.
Mu rwego rwo gusuzuma ibijyanye n’umutekano, Bintou Keita yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo za SAMIDRC, General de Division Monwabisi Dyakopu.
Yasuye kandi n’abasirikare ba FARDC ndetse n’abapolisi bahungiye muri MONUSCO mu gihe M23 yafataga umujyi wa Goma aho bategereje kwimurwa bakajyanwa ahandi.
Abo basirikare n’abapolisi bashimiye cyane MONUSCO ku bw’ubutabazi yabahaye, bavuga ko ubufasha bwayo bwatumye barokoka intambara ubwo bari basumbirijwe na M23. Aho abagera ku 1,359 babaga muri MONUSCO bamaze kugezwa i Kinshasa.
Bintou Keita asoje uru ruzinduko ashimangira ko MONUSCO izakomeza kuba hafi y’abaturage, ikanashyigikira inzira zose zishobora gutanga umuti w’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.




