Dieudonné Kamuleta yongeye gutorera kuba umuyobozi w’ urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’ andi mategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba agiye gutangira manda nshya y’imyaka itatu. Ni mu matora y’abacamanza bagize Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, i Kinshasa.
Iyi nama y’itora yabaye mu buryo bwo mu muhezo (huis clos), nk’uko biteganywa n’amategeko y’imbere mu rukiko aho abacamanza icyenda bagize uru rukiko ari bo bitabiriye amatora, kandi bose bamutoye ku bwiganze bw’amajwi 100%, nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe nyuma y’amatora.
Dieudonné Kamuleta yatorewe kuyobora Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’ andi mategeko bwa mbere ku itariki ya 22 Kamena 2022, asimbuye Dieudonné Kaluba, nyuma yo gutoranywa binyuze mu buryo bw’amahirwe buzwi nka tirage au sort.
Nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imitegurire n’imikorere y’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC, Perezida w’uru rukiko atorerwa manda y’imyaka itatu, ishobora kongerwa rimwe gusa. Itegeko rinagena ko uwatowe ashyirwaho ku mugaragaro binyuze mu iteka rya Perezida wa Repubulika.
Iyo manda nshya izatuma Kamuleta akomeza kuyobora uru rukiko rufite uruhare rukomeye mu kurinda Itegeko Nshinga rya RDC, ruca imanza zirebana n’ibibazo bikomeye bya politiki n’uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage, ndetse n’imanza ku mpaka zijyanye n’amatora.
Aya matora abaye mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo kwitegura amatora y’inzego z’ibanze, bikaba bitegerejwe ko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ruzagira uruhare runini mu gukemura impaka zishobora kuzavuka muri ayo matora.




