Mu mpera z’ iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2025, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyikirije ku mugaragaro igisirikari cyayo FARDC indege ebyiri nshya zifashishwa mu gutwara abantu n’ibikoresho.
Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru Kinshasa, uyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo hamwe n’abasirikare bakuru batandukanye mu gihugu.
Izi ndege zahawe amazina y’abasirikare b’intwari bagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, ari bo Jenerali Mahele Lieko Bokungu na Jenerali Mulumba Nyunyi.
Ngo gushyira amazina yabo kuri izi ni uburyo bwo kubibuka no kubaha icyubahiro, bitewe n’ubwitange bagaragaje mu gihe bari bakiri mu mirimo.
Izi ndege nshya zitezweho gufasha mu kongerera igisirikare ubushobozi bwo kugenda no kugenzura ibice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu bihe bigoye by’intambara no mu gihe cy’ubutabazi.
Binyuze muri iyi gahunda, Leta irashaka gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwa FARDC mu bya gisirikare no mu mikorere ya buri munsi.
Nk’uko bitangazwa n’inzego za Leta zishinzwe umutekano, izi ndege zizagira uruhare rukomeye mu gutwara abasirikare, mu guhuza ibikorwa hagati y’amazone atandukanye, no mu igenzura rya hafi ry’ubutumwa bwa gisirikare ku butaka bunini igihugu gifite.
Ibi bikorwa biri mu murongo wa gahunda ndende ya Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita, uyoboye Minisiteri y’Ingabo aho mu minsi ishize, uyu muyobozi yatangije imishinga minini igamije kongerera ingabo ubushobozi,
Muri iyo mirimo harimo gusana no kuvugurura ibikorwa remezo bya gisirikare, kongera umushahara w’abasirikare, gusubiza ku murongo ubwato n’amasare y’igisirikare gikorera mu mazi, ndetse no kubaka ibigo bishya bya gisirikare.
Minisitiri Kabombo anagaragaza ubushake bwo guteza imbere imibereho y’imiryango y’abasirikare, mu rwego rwo kubaha icyizere no kongera ubushake bwo gukorera igihugu.
Ibi byose bigaragaza impinduka Leta ya Congo iri gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira no kongerera ubushobozi igisirikare cyayo cyane muri ibi bihe ihanganye n’ ibibazo by’ umutekano muke mu burasirazuba bw’ igihugu.




