affaire_l_argent_verse_au_rwanda_par_le_regime_kabila_lusakueno_et_bemba_emission_top_congou_pht_ks_jpg_711_473_1

DRC: Top Congo FM yateye utwatsi ibyavuzwe na Jean-Pierre Bemba ku Rwanda

Umuyobozi wa Radio Top Congo FM Christian Lusakueno, yamaganye ibyatangajwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean-Pierre Bemba Gombo, wavuze ko leta ya Congo yohererezaga u Rwanda Miliyoni 66 z’amadorari ya Amerika buri kwezi, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Mu kiganiro “Face à face” cyanyuze kuri Radio Top Congo FM ku wa mbere, tariki ya 9 Kamena 2025 Lusakueno abereye umuyobozi, Jean-Pierre Bemba yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, amafaranga angana na Miliyoni 66 z’amadorari ya Amerika buri kwezi yakurwaga muri Banki Nkuru ya Congo (BCC) agashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko ibyo byakozwe binyuze mu masezerano yasinywe na Raymond Tshibanda, wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi agamije kwinjiza mu buryo bwemewe ingabo z’u Rwanda muri RDC, mu izina ry’ubufatanye bwa gisirikare, ndetse no gutanga amafaranga nk’indishyi ku Rwanda mu gikorwa cy’ubufasha rwagize mu guhiritse ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ibyo Bemba yise uburyo bwo “kwishyura intambara”.

Muri icyo kiganiro Bemba yagize ati:”Aya masezerano yasinywe kugira ngo haboneke uburyo bwo kwinjiza ingabo z’u Rwanda mu gihugu cyacu no kurufasha gusahura umutungo wacu. Buri kwezi Banki Nkuru ya Congo yoherezaga miliyoni 66 z’amadolari mu Rwanda. Ibyo byose byitwaga ko ari amafaranga y’ingoboka ku Rwanda ku ruhare rwagize mu guhirika ubutegetsi bwa Mobutu.”

Nk’uko Bemba abisobanura, ayo mafaranga angana na miliyoni 66 z’amadolari ya Amerika buri kwezi, bivuze ko angana na miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka, ndetse akaba asaga miliyari 14 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 18 yose ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwamaze butegeka Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ikitwaga Zaire.

Mu kiganiro “Le Débat” cyo ku munsi w’ejo kuwa kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, umunyamakuru w’umwuga akaba n’umuyobozi wa Top Congo FM, yahise atanga ibisobanuro binyuranye n’ibya Bemba, ahakana iby’ayo mafaranga yaba yaroherejwe mu Rwanda ko ari ukubeshya ko ntabimenyetso bifatika bigaragaza ko koko ayo mafaranga Congo yayohereje cyangwa ko u Rwanda rwayakiriye.

Lusakueno yavuze  ko yakoze iperereza rihagije, harimo no kubaza abahoze bayobora Banki Nkuru y’igihugu (BCC) mu bihe byavuzwe, ariko ko nta n’umwe wigeze yemeza ibyatangajwe na Bemba.Yagize ati:”Nabajije ba Guverineri batandukanye ba BCC bo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila, ariko nta n’umwe wigeze yemeza ibyo Bemba avuga”.

Ati: “Ntabwo bishoboka ko miliyoni 800 z’amadolari zari gusohoka buri mwaka mu gihugu gifite ingengo y’imari ingana na miliyari 3 gusa; rero kuvana miliyoni 800 muri iyo ngengo y’imari ni ukwambura Leta kimwe cya kane cy’amafaranga yayo yose kandi ntibishoboka.”

Lusakueno yakomeje avuga ko yagerageje no kuvugisha Bemba amwibutsa ayo magambo ye, amusaba gutanga ibimenyetso bifatika, ariko akamusubiza ko ayo makuru ashingiye kuri “konti z’ubugenzuzi bw’amafaranga” (comptes de régulation), ibintu Lusakueno avuga ko “bigoye gusobanukirwa no gusesengura neza.”

Lusakueno yakomoje ku kuba izi mvugo za Bemba zishobora kuba zishingiye ku mpamvu za Politiki, ariko ashimangira ko nk’umunyamakuru w’umwuga ibyo atabishingiraho, ahubwo ko  mubyo atangaza agomba gushingira ku bimenyetso bifatika.

Muri icyo kiganiro, Ibirego bya Minisitiri w’intebe Jean-Pierre Bemba kandi byakurikiwe n’ibindi bishinja bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru barimo Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, Moïse Katumbi umunyapolitiki ukomeye akaba n’uwahoze ayobora intara ya Katanga ndetse na bamwe mu bayobozi bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Congo (CENCO) kuba barashatse guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kwica Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *