Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imiyoborere ishingiye ku nzego zegerejwe abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yatangaje ubushake bw’igihugu cye mu kongera gusubukura ibikorwa by’ubufatanye mu micungire y’umutekano ku mipaka bihuriyeho na Repubulika ya Congo-Brazzaville, nyuma y’ imyaka 10 yari ishize byarahagaze.
Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 10 y’akanama k’imirimo ihuriweho ishinzwe Imipaka n’inama idasanzwe ya 11 y’akanama k’ubufatanye mu by’Umutekano n’Ingabo zo hagati y’ibihugu byombi, ejo kuwa mbere tariki 28 Nyakangayabereye I Congo-Brazzaville.
Nk’uko byatangajwe n’itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya RDC, Jacquemain Shabani wari uyoboye intumwa za RDC, yagaragaje ko hari igikenewe gikorwa vuba kugira ngo habeho kongera kunoza imikoranire ku bijyanye n’umutekano n’imipaka byarahagaze kuva mu 2015.
Yagaragaje igitekerezo cyo gushyiraho “amatsinda y’impuzamipaka (équipes mixtes)”, agomba guhabwa uburyo bwo gukora bugaragara, kandi agahabwa ingengo y’imari ihagije ndetse n’igenamigambi rifatika kugira ngo ibyo bikorwa bisubukuwe nyuma y’imyaka 10 byarahagaze.
Yongeyeho ko ibi bikorwa bizibanda cyane ku gukura ingabo mu birwa bifitanye amakimbirane (démilitarisation des îles litigieuses) ndetse no kugira imipaka yemewe igaragara ndetse n’ ibyambu bizwi n’ahinjirira ku nkengero z’uruzi ruhuza ibihugu byombi, bibe nyabagendwa.
Yibukije ko hari imyanzuro myinshi yafashwe mu nama zabanje ariko kugeza ubu itarashyirwa mu bikorwa bitewe n’ibura ry’uburyo buhamye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Jacquemain Shabani yavuze ko izi ngamba zishobora kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’umutekano muke byugarije uturere twegereye imipaka, ndetse no kongera imbaraga mu gucunga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi, mu gihe akarere karangwa n’ibikorwa by’ubucuruzi butemewe n’ibindi byaha bitandukanye.
Yashoje agaragaza icyizere ko iyi nama izavamo imyanzuro ifatika, ijyanye n’ibyifuzo by’abaturage bo mu mpande zombi ndetse n’ikerekezo gihuza abayobozi b’ibi bihugu byombi.




