Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama zagabye igitero gikomeye cya drone ku cyambu cya Kalundu giherereye muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kiriya gitero ingabo za RDC zacyifashishishijemo indege zitagira abapilote zangiza byinshi ndetse ubuzima bw’abasivile burahatikirira.
Amafoto Kanyuka yashyize ku rubuga rwe rwa X agaragaza inzu nini yangijwe bikomeye n’ibisasu byarashwe n’izi drones.
Yunzemo ko “mu gihe hari kuba ibi bikorwa bikomeye, AFC/M23 irasaba abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga kuba umutangabuhamya ku bikorwa bya Leta ya Kinshasa byirengagiza ibyo yiyemeje, cyane cyane amahame ya Doha.”
Iki gitero gikurikiye ikindi cya drones ingabo za RDC zagabye mu gace ka Mukoko gaherereye muri Komini Minembwe no mu tundi bihana imbibi, ku wa 12 Mutarama, cyatwaye ubuzima bw’abasivile benshi.
Mu minsi mike ishize na bwo izo ngabo zagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Masisi, byica abaturage babarirwa muri 20 na ho abarenga 40 barakomereka.
Ingabo za RDC zikomeje kugaba ibi bitero mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu butera umugongo ibiganiro by’amahoro bya Doha bisanzwe bibuhuza na AFC/M23.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ari gukora ibishoboka kugira ngo hatangire ibiganiro bishya bihuriza Abanye-Congo bo mu ngeri zitandukanye i Kinshasa, bishobora gutuma ibiganiro bya Doha n’ibyo byari bimaze kugeraho byibagirana.




