Dushimimana Lambert wari umaze umwaka n’amezi abiri ayobora Intara y’Iburengerazuba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yagiriwe ubwo yahabwaga kuyobora iyo ntara.
Ubu butumwa yabwanditse kuri X nyuma yo gusimburwa na Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Dushimimana yagize ati: “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwarampaye amahirwe yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu cyacu mu myanya ikomeye itandukanye. Ndabizeza ko ntazahwema gukomeza gukorera u Rwanda mu ndangagaciro twatojwe n’umuryango wacu RPF Inkotanyi”.
Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ku itariki 4 Nzeri 2023 asimbuye Habitegeko Fran?ois.
Dushimimana asimbujwe mu gihe mu ntara yayoboraga hatangiye kumvikana iyegura ry’abayobozi batandukanye harimo uwari Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’uwari Perezida w’Inama Njyanama muri ako karere bose beguye ku mpamvu zabo bwite mu cyumweru gishize.
Hari kandi Dr. Kibiriga Anicet wari Meya wa Rusizi, uwari Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse n’uwari Umujyanama mu Nama Njyanama y’ako karere na bo beguye ku mpamvu zabo bwite ku itariki 23 Ugushyingo uyu mwaka.
Ibi kandi bibaye mu gihe raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi yasohotse mu Ugushyingo uyu mwaka, igaragaje ko uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba twasubiye inyuma mu miyoborere n’imitangire ya serivisi mu 2024.
Ntibitura abaye Guverineri wa karindwi uyoboye Intara y’Iburengerazuba kuva mu 2006 ubwo hakorwaga amavugurura mu nzego z’imitegekere y’igihugu.
Abayiyoboye mbere barimo Kabahizi Celestin, Mukandasira Caritas, Mureshyankwano Marie Rose, Munyantwari Alphonse, Habitegeko Fran?ois, Dushimimana Lambert.




One Response
Dushimimana Lambert wari Guverineri yashimiye Perezida Kagame
Mbese mu Turere6 muri7 twose twasubiye Inyuma mu Miyoborere no kudaha Abaturage Service Nziza Akagira ngo Kagame Yabyihangara? None se bariya baturage batujwe mu Murenge wa Rugerero i Rubavu, Bahora bataka ku nkoko Umubyeyi Kagame Yabahaye ngo zibavane mu Bukene, Lambere Yaba Mburamatare Akabizambya akimika murumuna wa Nyina witwa Thereza ngo niwe Prezida wa Coperative, Muramu we Emmanuel (MANU) ngo niwe Ushinzwe AMASOKO, Jouayese ngo n’Imoni, Uwitwa Didier ngo Ni Mutekano, Ashingwa Gukubita Uvuganye n’umunyamajuru, Mu nkoko7500 hasigaye l200, mu mwaka n’,igice wa MUTURAGE atazi n’Isabune,