EALA yanze ko u Burundi bwirukanwa muri EAC.

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba EALA yanze kwakira icyifuzo cyo gukura u Burundi mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba EAC nk’uko byari byasabwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki muri Afurika y’u Burasirazuba afatanyije n’ishyirahamwe ry’abacamanza muri uyu muryango (PALU : Pan African Lawyers Union).

EALA1
Abagize Inteko ishinga amategeko ya EALA bahakanye ko u Burundi butirukanwa muri EAC

Aya mashirahamwe yari yasabiye uBurundi ko bwafatirwa ibihano bitandukanye harimo no kubwirukanwa muri EAC kuko mu Burundi hari ibibazo bikomeye bya politiki byatangiye kugaragara kuva mu kwezi kwa kane 2015. Ibi bibazo byaje nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangaje ku mugaragaro ko azongera kwiyamamariza indi manda abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko inyuranye n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ivuga ko kuva izi mvururu zatangira mu Burundi abantu basaga 400 ku mpande zombi bamaze kuhasiga ubusiga.
Mu nteko rusange ya EALA iherutse guterana yanzuye ko ikibazo kiri mu Burundi ari ikibazo cya politiki ko kugishakira umuti atari ukwirukana u Burundi muri EAC.
Ikinyamakuru Bishasha cyandikirwa mu Burundi kivuga ko Iyi nteko ishinga amategeko yanzuye ivuga ko umuti w’ibibazo bya politiki biri mu Burundi ari uko haba ibiganiro bya politiki hagati y’impande zombi zitumvikana mu Burundi.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho iyi nteko ya EALA itumiye uruhande rwa leta n’abahagarariye amashyaka akorera mu Burundi hamwe n’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi buriho bagatanga ibitekerezo bitandukanye ku kibazo cyo kwirukana u Burundi muri uyu muryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *