Byatangajwe na Maître Irené Abandi wa AFC/M23 umwe mubari bagize intumwa zitabiriye ibiganiro i Doha, ubwo tariki ya 26 Nyakanga 2025 hari ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel i Goma.
N’ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru baturutse impande zose, aho umutwe wa AFC/ M23 wamurikaga ibyavuye mu biganiro i Doha muri Qatar.
Umunyamakuru wa Bwiza TV na Bwiza. com , yifuje kumenya ejo hazaza ha AFC/M23 nk’ishyaka rya politike ndetse n’imiterere y’ishami ryaryo rya gisirikare uko rizaba riteye igihe icyifuzo uyu mutwe usaba cy’ubutegetsi bushingiye kuri leta ya federalizime kizaba cyemewe.
Maître Réné Abandi, yasubije ko AFC /M23 ishaka ubuyobozi bushingiye kuri federalizime kuko ari ubuyobozi buha intara ubushobozi bwo gucyemura ibibazo byazo. Ati “iyi federalizime dushaka yatangiye muri Congo mu 1964, Abakongomani bicyo gihe ni icyo bitaga (Constitution de Louabur) , bumvikanye ko bashyiraho federalizime, ariko leta zose zagiye ziyinyonga zishaka kugira ngo abantu bose bo mu bice bya Congo bajye bakorera Kinshasa birire gusa bagarame, abandi bakore baruhe bo kubona amajyambere. “Icyo dushaka ni uko abavunika niwabo hatere imbere”.
Ku kibazo cy’ishami rya gisirikare rya AFC/M23 ahazaza haryo, Maître Réné Abandi, yatangaje ko ingabo za AFC/M23 zitifuza guhinduka igisirikare cya FARDC, ahubwo ko hagomba kubaho amavugururwa mu ngabo z’igihugu.
Ati “Uko ingabo za FARDC zimeze uku, ntawifuza kuzinjiramo icyo zifurizwa akaba ari uguhindura imikorere zigahindura uburyo zimeze zikaba igisirikare gishya kibereye igihugu, kirinda abaturage n’ibyabo, kirinda ubusugire bw’igihugu. “Ati kuri AFC M23 ntiteganya kwinjira mu gisirikare cyatsinzwe.“
Ku ngingo yo gukomeza guterwa n’ihuriro rya Leta ya Kinshasa kandi impande zombi zarasinye guhagarika intambara, Maître Réné Abandi yatangaje ko umutekano w’abaturage ari ntavogerwa, ko bazakomeza kurinda umutekano w’abaturage aho bari, batazemerera leta ya Kinshasa ko izana akavuyo ikorera ahandi ikakimurira mu birindiro bya AFC/M23.
[/premium_content]





One Response
Nizindi Zose muzazigurishe