Ese ibyo bakuvugaho ni ukuri?

Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati: “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
(Yohana 8:31,32)

Ukuri n’iki, ni gute wamenya ukuri ku byo wumva? Ese ibyo wumva abantu bavuga byose n’ukuri? Oya, buri wese atanga ibitekerezo ku mirebereye. Ese inama zose wumva abantu baguha, n’ukuri? Ese, inyigisho zose wabyirijwe mu nsengero n’ukuri? Ese, ibyo bagushinja byose n’ukuri? Ese, ibyiza bakuvugaho byose n’ukuri?

Menya gushira ku munzani ibyo wumva byose, kuko uzisanga wabaye imfungwa y’ibitekerezo by’abandi, bitanaturutse kumuremyi wawe, arinawe uzi ukuri. Uzisanga habi, aho utakibasha kwikura, gusa kuko wanze gusuzuma ibyo wumva, kuko ubyita kobari ukuri.

Niyo mpamvu ukwiye kwitondera ijambo ry’Imana, kuko ari ijambo ry’uwaguhanze, izi impamvu n’ uburyo yakuremye, ndetse n’icyo igutegerejeho.

Nta uzi ibanga ry’imikorere ya TV nk’uwayikoze. Uwo aba azi ukuri kumikoreshereze yayo kuruta abandi bose mw’isi barikoresha.

Rero n’Imana ikuzi kuruta abandi bose, suzuma neza icyo ikuvugaho mw’ijambo ryayo. Icyazanye Yesu nikuguhuza n’ukuri, utazarimburwa n’ibinyoma.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese ibyo bakuvugaho n’Ukuri?
    .Mbese waba warumvise amagambo ane y’ingenzi Imana ishaka ko umenya?

    1.Imana iragukunda, kandi ifitiye imibereho yawe umugambi utangaje.
    a.»Urukundo rw’Imana
    ”kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”(Yohana 10:10)
    b.» Umugambi w’Imana
    (Yesu aravuga ati): ”Ariko njye ho, nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone. byinshi.”(Yohana 10:10)

    2.Umuntu ni umunyabyaha, Kandi ibyaha bye byamutandukanije n’Imana bituma atabasha kumenya urukundo n’umugambi Imana ifitiye imibereho ye.
    a.»Umuntu ni umunyabyaha
    ”kuko Bose nakoze ibyaha, ntibyashikira ubwiza bw’Imana ”(Abaroma 3:23)
    b.»Umuntu yatandukanye n’Imana
    ”kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu” (Gutandukana n’Imana mu mwuka).(Abaroma 6:23)

    3.Yesu Kristo niwe nzira y’ukuri igeza umuntu ku Mana,yaradupfiriye, muri we ni ho ushobora kumenyera urukundo n’umugambi Imana ifitiye imibereho yawe.
    a.»Yesu Yapfuye mu mwanya wacu.
    “ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ,ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”(Abaroma 5:80)
    b.»Yesu yarazutse .
    Kristo yapfiriye ibyaha byacu, akazuka ku munsi wagatatu nkuko byari byaranditswe(1 Abakorinto 15:3-6).
    c.»Yesu niwe nzira wenyine.
    “Yesu aramubwira ati: ‘Ni njye nzira n’ukuri, n’ubugingo;ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.”(Yohana 14:6)

    4.Buri muntu wese akwiriye kwakira Yesu Kristo akamubera Umwami n’umukiza. nibwo dushobora kumenya urukundo rw’Imana n’umugambi idufitiye mumibereho yacu.
    a.»Dukwiriye kwakira Yesu Kristo
    “icyakora abamwemeye bose yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana(Yohana 1:13)
    b.»Twakira Yesu Kristo mubujyo bwo kwizera
    “mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera:Ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana;ntibyavuye no kumirimo,kugira ngo hatagira umuntu wirarira”(Abefeso 2:8-9).

    .Ibyo dukwiye kuzirikana.
    »iyo umuntu yiyobora Yesu ntari mumutima we.ubwe niwe wicaye ku ntebe y’ubutegetsi bw’imibereho ye. kubwibyo ntashobora kugira amahoro.
    »✓ iyo umuntu ayoborwa na Yesu.Yesu ari mu mutima we.yimitse Yesu ngo amutegeke,amuyobore mumibereho ye yose ababafite amahoro n’umunezero bitangwa n’Imana.

  2. Ese ibyo bakuvugaho ni ukuri?
    Banyamakuru iyo mwanditse nabi ikinyarwanda mu inkuru zanyu burya biba bihinduye inyito y’ijambo.
    Urugero Aho wandi: “n’ukuri” byagombaga kuba “ni ukuri” ibi bifite ibisobanuro bitandukanye byibajijeho cyane byajemo kenshi.
    Mwihangane tujye tubakosora Kandi mbere yo gusohora inkuru mujye mureba umuntu uzi ikinyarwanda neza abarebere , ururimi rwacu muri kurwangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *