Abadepite bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi basabye inama nkuru y’uyu muryango gukaza ibihano ku bagaba b’ingabo bakuru ba M23, abayobozi b’indi mitwe yitwaje intwaro, cyo kimwe na bamwe mu bagaba b’ingabo ba Congo n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.
Inteko Nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi yasabye ko amasezerano uyu muryango uheruka kugirana n’u Rwanda yerekeye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yaba ahagaze kugeza igihe ruzagaragaza ko rwahagaritse kwivanga mu bibazo bya Congo no kohereza ku isoko mpuzamahanga amabuye acukurwa mu duce tugenzurwa na M23.
Mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda basabiwe ibihano, harimo Maj. Gen. Nkubito Eugene uyobora Diviziyo ya 3 ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Harimo kandi Maj. Gen. Ruki Karusisi, ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe w’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse na Maj. Gen. Emmy Ruvusha, ubu ukuriye ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Iyi myanzuro ikubiye mu nyandiko yemejwe n’Inteko Nshingamategeko y’Ubumwe bw’u Burayi kuwa Kane, isohotse mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rusabirwa ibihano no gukomatanyirizwa ku ruhando mpuzamahanga kubw’uruhare rushinjwa kugira mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Congo rutahwemye guhakana.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa, avuga kuri ibi bihano yavuze ko nta bwoba na buke bimuteye.
Yagize ati: “Hagati yo guhangana n’ikibazo cyugarije ukubaho no guhangana n’ibikangisho byo guhana u Rwanda ku mpamvu imwe cyangwa iyindi, nta no kubitindaho, imbunda yanjye nayitunga icyo cyugarije ukubaho, nkamera nk’aho icyo kindi cyo kitanahari. Ntabwo turimo guhangana n’ibintu bishya kuri twe. Twamaze imyaka myinshi duhanganye n’ibyari byugarije ukubaho kwacu. Twahuye n’ishyano ndengakamere muw’1994; warangiza ukaza kuntera ubwoba, unkangisha ibihano, ngo urampanira ko nirwanyeho? Ukibwira ko ibyo hari ubwoba na buke binteye?”
Uyu mwanzuro watowe ku majwi y’abadepite 443. Bane batoye “Oya.” Naho abandi 48 bifashe. Uyu mwanzuro ariko si itegeko.




