Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wemeye gufatira u Burusiya ibihano bishya, byibasira inzego z’ingufu n’imari by’iki gihugu mu rwego rwo guca intege ubushobozi bwo gukomeza intambara bw’u Burusiya no kubuhatira guhagarika imirwano by’agateganyo muri Ukraine.
Ibihano byemejwe kuri uyu wa Gatanu na ba ambasaderi ba EU i Buruseli, bibuza imikoranire yose n’amabanki 22 yo mu Burusiya, Ikigega cy’Ishoramari cy’u Burusiya n’ishami ryacyo, ndetse no gukoresha mu buryo butaziguye cyangwa buziguye imiyoboro yo munsi y’amazi ya Nord Stream itwara gaz, ubu yafunzwe ariko Moscou ishaka kongera gufungura mu gihe runaka kiri imbere.
Ibi bihano kandi bireba amasosiyete 11 yo hanze y’u Burusiya harimo ane yo mu Bushinwa n’atatu muri Hong Kong. U Burusiya bumaze gufatirwa ibihano 18 kuva muri Gashyantare 2022.
Umuyobozi wa EU, Kaja Kallas, yavuze ko ari bimwe mu bihano “bikomeye” kugeza ubu.
Ni mu gihe Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yagize ati: “Turimo kwibasira moteri y’imashini y’intambara y’u Burusiya.”




