FA yahanishije Bentancur Rodrigo kudakina imikino 7 no gutanga arenga 150.000.000

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Gihugu cy’u Bwongereza, ryahanishije umukinnyi wa Tottenham , Bentancur Rodrigo, kumara imikino 7 adakina nyuma yo kwibasira mugenzi we bakinana mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu akomokamo.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspur witwa Bentancur ,Rodrigo ,yazize amagambo y’ivangura ruhu yavugiye mu kiganiro yibasiyemo umukinnyi mugenzi ,ukomoka muri Koreya y’Epfo witwa Son Heung-min, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa televiziyo yo mu gihugu akomokamo cya Uruguay .

Ubwo yisobanuraga kubyo yavuze muri icyo kiganiro cyo muri Kamena uyu mwaka,Bentancur yavuze ko ibyo yavuze muri iki kiganiro yari agamije kwereka umunyamakuru ko gutangaza izina ry’umuntu mu buryo yakoreshe bidakwiye , ariko ibisobanuro bye ntibyanyuze ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bwongereza rimufatita ibihano birimo guhagarika imikino 7 mu marushanwa ritegura.

FA yanamuhanishije no gutanga ibihumbi 100 by’ama Euro ni ukuvuga arenga 150.000.000FRw ndetse anasabwa kwiga uburyo agomba kugira imyitwarire mbonezabupfura .

Uwo mukinnyi bivugwa ko yahanwe kubera gukoresha inkomoko y’umuntu ndetse no gusesezereza bishingiye ku ivangura rishingiye ku ironda ruhu .

Nubwo Uwo mukinnyi yahanishijwe imikino 7 adakina mu marushanwa ategutwa na F.A ariko azakinira Tottenham Hotspur imikino ya Europe League.

Bentancur Rodrigo yarezwe muri F.A mu ntangiriro za Nzeri 2024 ,ndetse ikipe ya Tottenham Hotspur yakoze ibishoboka igaragaza ko umukinnyi wayo ibyo yavuze ntaho bihuriye no kugaraza ivangura ruhu mu gihe uyu mukinnyi we yasabye imbabazi abamwumvise nk’iwibasiye mugenzi we agamije ivangura ruhu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *