Umutwe wa Twirwaneho ugamije kurengera Abanya-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, watanze impuruza ku bitero simusiga ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri gutegura kugaba kuri bariya baturage.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye, washinje ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kuba rimaze igihe ryaragose abaturage bo mu Minembwe, nyuma yo gushinga ibirindiro mu bice by’igenzi.
Usibye kugota abaturage, Twirwaneho inashinja ingabo za Leta guhohotera no kwirukana Abanyamulenge mu bice bitandukanye byo mu Minembwe; mu gihe zitegura kubagabaho ibitero.
Twirwaneho ivuga ko usibye kuba ihuriro ry’Ingabo za Leta riri mu bice bikikije mu Minembwe, inafite amakuru yizewe y’uko “indege z’intambara za Sukhoi na za drones z’intambara ziri gutegurirwa i Kisangani n’i Bujumbura mu Burundi kugira ngo zizahe ubufasha ingabo zirwanira ku butaka zamaze kugera mu Minembwe.”
Uyu mutwe uvuga ko ziriya ndege z’intambara na drones bigamije kurasa ibirindiro byawo ndetse n’imidugudu ituwe n’abasivile hitwajwe “kurwanya imitwe yitwaje intwaro”.
Lt. Gen Pacifique Masunzu ngo ni we muhuzabikorwa w’ibitero biri gutegurwa, afatanyije n’abayobozi b’Igisirikare cy’u Burundi aho impande zombi zifite gahunda yo kwifashisha Minembwe nk’Ibirindiro Bikuru mu rwego rwo kugaba ibitero ahantu hatandukanye.
Ku bwa Twirwaneho, ibitero biri mu nzira zo kugabwa mu Minembwe “ntibiri mu rwego rwo kugota, gutera, gusenya no kwirukana Abanyamulenge mu midugudu y’abasekuruza babo, ahubwo biragaragara ko hari ubwicanyi bushingiye ku bwoko bwateguwe ku buryo hari n’ibyago nyabyo bya Jenoside.”
Yunzemo ko itazarebera mu gihe Abanyamulenge bari gukorerwa Jenoside, ko ahubwo igomba gufata ingamba zikwiye mu rwego rwo “kurinda Abanyamulenge ibitero biri gutegurwa.”




