Carte Walikale1

FARDC irigamba gusenya ikiraro cya Minjenje cyendaga kuzuzwa na AFC/M23

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 9 Ukwakira, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye gukoresha indege zibasira ikiraro cya Minjenje, kiri hagati ya teritwari za Walikale na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ku nshuro ya gatatu ibikorwa remezo biri kubakwa na AFC/M23 byibasiwe, bivugwa ko ishishikajwe no kubyubaka kugira ngo ibone aho inyuza ibikoresho byayo biremereye byerekeza i Walikale.

Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo drone ya FARDC yanyuze hejuru y’ikirere cya Pinga yashenye ikiraro, imirimo yo kucyubaka yendaga kurangira. Aya makuru yemejwe n’abashinzwe umutekano muri Pinga na Walikale.

Bavuga ko ikiraro cya Minjenje cyubakwaga hifashishijwe imigozi n’imbaho ​​kugirango kinyureho imodoka.

Isenywa ry’iki kiraro, cy’ingenzi ku rujya n’uruza kuri axe ya Kalembe-Pinga, ngo ni igihombo gikomeye ku nyeshyamba za AFC / M23, zacyubakaga kugira ngo zambutse intwaro zijya muri Mpety hagamijwe kugaba igitero ku mujyi wa Pinga.

Igisirikare cyo mu kirere cya FARDC kirigamba ko ku nshuro ya gatatu zaburijemo umugambi w’inyeshyamba za AFC/M23 nyuma y’ibindi bitero bibiri by’indege zitagira abadereva biheruka byari bigamije kuzibuza kwerekeza muri Pinga.

Muri iki gitondo cyo kuwa Kane, biravugwa ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gace gakikije Mpety, ahari ibirindiro bikomeye by’inyeshyamba za AFC / M23, ahahindutse isibaniro ry’imirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *