Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirigamba kwirukana inyeshyamba za M23 mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu duce FARDC yigambye gufata harimo aka Ngungu M23 yari imaze hafi umwaka agenzura na ka Ufamandu.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yiriwe isakiranya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ku wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “ibitero bya FARDC byo kwirwanaho byo ku wa 7 Mutarama byazemereye kwisubiza ibice bitandukanye byagenzurwaga n’ibyihebe bya M23.”
Ndjike yunzemo ko imirwano yo ku wa Kabiri ingabo za Leta zayiciyemo inyeshyamba nyinshi za M23.
Icyakora n’ubwo Kinshasa yigamba ko ingabo zayo zigaruriye Ngungu, amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko iyi Centre ikiri mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Imirwano yo muri aka gace ije ikurikira iyabaye mu cyumweru gishize yasize inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigaruriye Centre ya Masisi.
Andi makuru avuga ko ingabo za Leta zanigaruriye agace ka Karambi.




