tshisekedi-fardc-1024x611-996aa

FARDC yahawe inkunga y’amayero Miliyoni 20

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wageneye miliyoni 20 z’amayero yo guteza imbere batayo ya 31 ya FARDC mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

EU yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024.

Ni inkunga irenga amafaranga y’u Rwanda 29 000 000 000 izifashishwa mu bikorwa byo gutabara ku buryo bwihuse.

Ibi ngo ni ubufasha bw’ibihugu by’i Burayi mu rwego rwo gushaka amahoro.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagize uti: “Ubu bushake bugamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Congo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa RDC.”

Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zirimo abahagarariye ibihugu by’ibinyamuryango ba EU muri Congo, zahuriye i Kindu mu Mujyi w’Intara ya Maniema zagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru ba batayo ya 31 yari ihagarariwe na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya.

Inkunga ya EU izafasha gusana ibikorwa remezo by’aho batayo ya 31 ikorera, kugura ibikoresho bitandukanye ndetse n’ubufasha mu bya tekinike buzatangwa na Minisiteri y’ingabo y’u Bubiligi isanzwe ifatanya na batayo ya 31 kuva mu myaka 10.

Ibikubiye mu masezerano y’iyo nkunga, ni uko uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’iyi nkunga rizakurikiranwa na EU hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse no kurengera amahame mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa muntu.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko intego ari ukugarura amahoro arambye no kurinda abasivili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *