Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamishije ibisasu ku ndege y’ umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Minembwe zikoresheje indege nto zitagira abapilote (drones), zikomeretsa n’ abasivili.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya Mbere, nibwo iri huriro ryabyutse rirasa kuri iyi ndege ya Croix-Rouge rikoresheje Drone, ubwo yari yaje mu Minembwe mu bikorwa byo gutabara abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ibazaniye ibyo kurya.
Iyi ndege yaje ku munsi w’ejo ku cyumweru, ubwo yageraga mu misozi ya Minembwe ngo yaje kugira ikibazo ubwo yashakaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Kiziba kiri mu Minembwe, ariko kubw’impanuka igwa hakurya ku w’i Gishigo.
Ubwo iyo mpanuka yabaga, byavuzwe ko itari yangiritse cyane, ahubwo ko yakomeretse ku ibaba ryayo ry’iburyo ndetse ko nta muntu wayiguyemo, usibye umwe mu bakozi bayo wayikomerekeyemo nab wo byoroheje, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Umwe mu batangabuhamya bari aho ibi byabereye yagize ati: “FARDC yatwitse ya ndege ya Croix-Rouge yari yagemuriye abaturage bakuwe mu byabo n’ ibitero bya Mai Mai bayirashe ibisasu, birayangiza.”
Yongeye ko hari n’abasivili babiri bakomerekejwe n’ibyo bisasu byatewe n’iyo drone kuri ubu bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni bwo kandi iyi drone y’Ihuriro ry’ ingabo za Congo yateye ibisasu mu Minembwe, aho yabiteye mu bihe bitandukanye kandi ibirasa ahantu henshi.
Muri ibyo bisasu hari ibyatewe i Lundu, Kiziba ku kibuga cy’indege cyaho. Ibindi ibitera mu I Rango rya Nyarojoka ndetse n’i Gakangala.
Icyo gihe nabwo byahitanye abantu batari bake, binangiza n’imyaka y’abaturage harimo ndetse n’iki kibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kiziba.




